Digiqole ad

Dr Kaberuka yagizwe umuyobozi w’ikigega cy’Amahoro cya African Union

 Dr Kaberuka yagizwe umuyobozi w’ikigega cy’Amahoro cya African Union

Dr Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe yagize Dr. Donald Kaberuka nk’uhagarariye ikigega cy’amahoro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe. Ni umwanzuro wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ariko ushimangirwa muri iki cyumweru.

Dr Donald Kaberuka
Dr Donald Kaberuka w’imyaka 63 asanzwe kandi ari umwalimu muri Havard University

Uyu mwanya ngo yawuhawe nk’umwe mu bantu b’abahanga mu bukungu ku isi.

Mu nama yabaye muri Nzeri 2015 i New York ahari abayobozi bamwe ba Leta na za Guverinoma, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi bashyigikiye ko Dlamini-Zuma ashyiraho uriya mwanya.

Ubu akaba yawushinze uyu mugabo Dr Kaberuka ukomoka i Nyagatare mu cyahoze ari Byumba.

Inshinganoze nshya zikabaza ari ukwegeranya amafaranga y’inyongera agenewe ibikorwa by’amahoro n’umutekano.

Mu kwa 11/2015 Dr Kaberuka akaba yari yatorewe kujya muri 14 bagize Inama nkuru y’ubugenzuzi ya The Rockefeller Foundation.

Donald Kaberuka afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu yavanye muri Kaminuza ya Glasgow, yamaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ubucuruzi n’amabanki mpuzamahanga, mu 1997 yagizwe Ministre w’Imari mu Rwanda umurimo yakoze mu myaka umunani agafasha cyane mu guha umurongo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarazahajwe na Jenoside.

Mu 2005 yatorewe kuba Perezida wa Banki ny’Afrika itsura amajyambere umurimo yahise atangira muri Nzeri 2005 akageza muri Nzeri 2015.

Dr Kaberuka yazahuye ubukungu n’imikorere by’iyi Banki yari mu marembera kuva mu 1995. Ubu yongeye kuba banki abanyafrika bitezeho byinshi.

Kaberuka afatwa nk’umwe mu bahanga mu by’ubukungu bakomeye ku isi.

Mu cyumweru gishize Dr Kaberuka yari i Davos mu nama ya World Economic Forum aho ibitangazamakuru byamubazaga ku by'ubukungu ku Isi
Mu cyumweru gishize Dr Kaberuka yari i Davos mu nama ya World Economic Forum aho ibitangazamakuru byamubazaga ku by’ubukungu ku Isi

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uyu mugabo amaze kuba igihangange pe!

  • Ni ishema kuri we, ni ishema ku Rwanda rwamubyaye. Imana ikomeze imurinde ashobore gukorera U Rwanda, Afrika, n’Isi muri rusange.

    • iririre sha n abana bawe ibyo kuvuga ngo waramubyaye ntacyo bimaze ntabwo byatuma urya inyama wari kurya ibishyimbo ngo nuko Donat yatowe, yego ni byiza kwishimira success ya mwene wacu ark ntibivuze ko tubigiriramo inyungu cg agiye hariya kuduhahira ahubwo natwe tugomba guharanira success zacu

  • Turashima Imana ikomeje kutugirira icyizere,abantu nibakugirira icyize uzamenyeko byavuye ku Mana
    U Rwanda oyeeeeee

  • Ndemera cyane ibyo Team avuga, Imana yaramukamiye nta kindi

  • ishya n’ihirwe kuri Kaberuka maze akomeze ahagarare yemye kinyarwanda imbere y’abanyamahanga

Comments are closed.

en_USEnglish