Month: <span>January 2016</span>

Ibigo nyarwanda byatangiye kunyuza amabuye y’agaciro Mombasa bahunga ubujura bwa

Ibigo by’Abanyarwanda zohereza amabuye y’agaciro mu mahanga zatangiye kunyuza ibicuruzwa byazo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, nyuma yo kwibirwa amabuye ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania mu bihe binyuranye. Mu bigo byimukiye ku cyambu ya Mombasa, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Newtimes, harimo ikitwa ‘Mineral Supply African Ltd (MSA)’ gifatwa nk’icyambere mu bucuruzi […]Irambuye

Stade ya Rubavu izakira CHAN yafunguwe

Hasigaye iminsi 11 ngo igikombe cya Afurika cy’abakinira imbere mu bihugu byabo CHAN 2016 gitangire mu Rwanda. Iri rushanwa ny’Africa rizabera mu migi itatu; Kigali, Huye na Rubavu. Ubwo bafunguraga stade izakira iyi mikino ku cyumweru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yatangaje ko bafite umuhigo wo kuzakira neza abazaza muri CHAN i Rubavu kurusha […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yasubije Trump wavuze ko azamufungana na Museveni

*Trump yabanje kuvuga ko Perezida Mugabe na Museveni, natorerwa kuyobora Amerika azabafata akabafunga kuko batinze ku butegetsi, *Mugabe ntiyariye iminwa mu gusubiza, yise Trump “a madman” (umusazi), kandi akaba “umwuzukuru wa Hitler”, *Mugabe yavuze ko ibyo kumufungana na Museveni bitashoborwa n’uwo ariwe wese, Abanyafurika ni “Ibihanganjye ku Isi,  Ntibatinya”. * Trump arashaka guteza Intambara ya […]Irambuye

Nyabihu: Police yangije ibiyobyabwenge by’agaciro ka za miliyoni

Polisi y’u Rwanda ikomeje irasaba abantu kutishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, haba mu kubinywa no kubicuruza. Iyi nama bayigiriwe nyuma y’uko hari ibyafatiwe mu karere ka Nyabihu bigizwe n’udupaki 22 5135 tw’inzoga itemewe yitwa Blue Sky, ibiro 137 by’urumogi , litiro 70 za kanyanga n’amacupa 85 y’ikinyobwa kitwa kalgazoke. Umuyobozi wa […]Irambuye

Real Madrid yirukanye Benitez akazi igaha Zidane

Inama idasanzwe y’ubuyobozi ya Real Madrid yateranye kuri uyu wa mbere nimugroba yahise yirukana ku mwanya w’ubutoza Rafael Benitez ihita inatangaza ko Zinedine Zidane ariwe mutoza mushya wa Real Madrid nkuru. Ntibyatinze yahise yerekwa abafana b’ikipe nk’umutoza mushya, uyu mugabo w’imyaka 43 wasezeye ku mupira mu 2006 yerekanwa yari kumwe n’umugore we n’abana be bane. […]Irambuye

Bishop Rucyahana yibaza niba Abanyarwanda batera imbere no mu by’Imana

Bishop John Rucyahana Umuyobozi Mukuru muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari mu gitarmo cyateguwe na Diane Nkusi Rebecca kigamije kwigisha abagore n’abagabo kugandukira Imana, yavuze ko Abanyarwanda uko batera imbere bakwiye gusuzuma ko ari na ko batera imbere mu by’Imana, kandi asaba abayobozi kuyobora bisunze ibyo ijambo ry’Imana rivuga. Iki giterane cyabaye ku cyumweru tariki 03 […]Irambuye

Ngoma: Kunywera itabi mu ruhame byabaaye akamenyero

Abatuye Kibungo, mu Mujyi w’Akarere ka Ngoma ntibavuga rumwe ku kunywera itabi mu ruhame; Mu gihe bamwe bavuga ko babangamirwa n’umwotsi w’itabi utumurirwa mu ruhamwe, ndetse ngo unabagiraho ingaruka z’ako kanya, hari abarinywa bo bavuga ko mu gihe kurivaho byabananiye nta kundi babigenza. Ubushakashatsi bwakozwe n’umurango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko kunywera itabi […]Irambuye

Ikipe ya Cameroon yageze mu Rwanda mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu ya Cameroon, Lions Indomptables yageze i Kigali kuri uyu wa mbere aho yiteguye gukina umukino wa gicuti n’Amavubi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama, zombie ziritegura irushanwa rya CHAN 2016 rizatangira mu Rwanda tariki 16 Muatara kugeza ku ya 7 Gashyantare 2016. Intumwa za Cameroon zigizwe n’abantu 35 bagizwe n’abakinnyi 26 zageze mu […]Irambuye

Burundi: Umuhanzi Tresor Pascal Nshimirimana yishwe

*Umuhanzi Tresor Pascal yishwe na Police ngo ku bw’impanuka *Umuyobozi w’Urubyiruko mu ishyaka FNL nawe wishwe ibye ntibyavuzweho Mu mpera z’iki cyumweru i Bujumbura hongeye kugaragara imirambo y’abishwe babiri, naho kuri uyu wa mbere humvikanye urusaku rw’amasasu hanaturika ibisasu bine biremereye. Mu bishwe harimo umuhanzi Tresor Pascal. Ni nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi micye. BBC […]Irambuye

en_USEnglish