Digiqole ad

Ibigo nyarwanda byatangiye kunyuza amabuye y’agaciro Mombasa bahunga ubujura bwa Tanzania

 Ibigo nyarwanda byatangiye kunyuza amabuye y’agaciro Mombasa bahunga ubujura bwa Tanzania

Ibigo by’Abanyarwanda zohereza amabuye y’agaciro mu mahanga zatangiye kunyuza ibicuruzwa byazo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, nyuma yo kwibirwa amabuye ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania mu bihe binyuranye.

Mu bigo byimukiye ku cyambu ya Mombasa, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Newtimes, harimo ikitwa ‘Mineral Supply African Ltd (MSA)’ gifatwa nk’icyambere mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko nubwo kunyuza amabuye ku cyambu cya Mombasa bihenze kuko byongera ku rugendo iminsi iri hagati 7 – 10, ndetse n’amafaranga y’urugendo akiyongeraho amadolari ya Amerika 500 (ajya ku ngana n’amafaranga y’u Rwanda 370,000), ngo biraruta kubura amabuye yose nk’uko byagiye bibagendekera mu minsi ishize.

Umuyobozi wungirije wa MSA, Fabrice Kayihura avuga ko nubwo barimo kwimukira ku cyambu cya Mombasa, ngo batarava burundu no kucya Dar Es Salaam kuko ngo n’ubu bafite imizigo ibiri yanyuze Mombasa, undi umwe ukanyura Dar Es Salaam mu rwego rwo kwirinda ko habayeho kongera kwibwa bahomba byose.

Mu mezi ane ashize, ikigo MSA n’ikindi cyitwa Trading Services Logistics (TSL) bibwe amabuye afite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika, asaga Miliyari imwe na Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuzigo wa MSA wa Toni 24 z’amabuye ya Coltan, w’agaciro ka Miliyoni y’amadolari wapakururiwe ku cyambu cya Dar Es Salaam mbere yo koherezwa mu bushinwa, abajura bapakiramo amabuye n’amatafari, umuzigo ugeze kubagombaga kugura ayo mabuye basanga nta n’ikilo kimwe kirimo.

Indi mizigo ibiri ya TSL nayo ya Toni 24 za Coltan, nayo ifite agaciro ka Miliyoni y’amadolari ya Amerika yapakururiwe ku cyambu cya Dar mbere yo kwerekeza ku baguzi bo mu Buyapani n’Ububiligi.

Ubusanzwe, 70% by’ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda binyuze mu mazi binyura ku cyambu cya Dar Es Salaam, gusa kugeza ubu Abanyarwanda ntibagirira icyizere iki cyambu.

Perezida mushya wa Tanzania Dr Magufuli John akimara kugera ku buyobozi, mu mpinduka za mbere yakoze harimo guhindura ubuyobozi bw’icyambu cya Dar, ikigo cy’imisoro n’amahoro, inzego zirwanya ruswa n’akarengane n’izindi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish