Month: <span>January 2016</span>

Nyuma ya Guma Guma ya 2015 Senderi amaze gukora indirimbo

Umuhanzi Senderi International Hit avuga ko kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya 2015 ryegukanywe na Butera Knowless ryarangira, amaze gukora indirimbo eshanu (5), kandi ngo yishimira uwo musaruro yagezeho guhera Kanama umwaka ushize. Senderi avuga ko mu bahanzi 9 bari kumwe muri Guma Guma ya gatanu, ntawakoze cyane kumurusha kuva Kanama 2015 […]Irambuye

Umwana wa Senderi Kevine Hit yatangiye ubuhanzi

Keza Kevine umwe mu bana ba Senderi International Hit ufite n’andi mazina menshi yitwa muri muzika, ku myaka 12 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ikizere’. Uwo mwana wahise ahabwa izina rya Se rya ‘Hit’, avuga ko ashaka gukora muzika ndetse anakurikirana amasomo ye ku buryo ngo ashaka kuba nka Tom Close. Kevine Hit […]Irambuye

Rusagara yanenze Col Karege ngo wasebeje umuryango we ko barwara

*‘Our guy is finished’ ntabyo navuze *N’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazamo family ye. *Kwivuguruza, gutegura ubuhamya nibyo Rusagara n’avoka we ngo biri mubyo ashinjwe n’abasirikare bakomeye Kanombe – Ibi ni bimwe mu byo Frank Rusagara na Me Buhuru P. Celestin umwunganira mu mategeko kuri uyu wa gatatu bavuze mu Rukiko […]Irambuye

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015. Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana […]Irambuye

Basket: Muri Shampionat hongewemo ikipe nshya y’abatarengeje imyaka 18

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA) ryatangaje kuri uyu wa gatatu ko ryinjije ikipe nshya muri shampionat, iyi ikaba ari ikipe igizwe n’abasore batarengeje imyaka 18 bategurirwa kuzatorwamo abazaba bagize ikipe y’igihugu ya U18 bazahagararira u Rwanda mu mikino yabo ny’Africa izabera mu Rwanda muri uyu mwaka. Umukino wa mbere w’iyi kipe muri shampionat izawukina […]Irambuye

Dr Mukankomeje, Gen Ibingira na Dr Biruta bari kureba uko

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo REMA gishinzwe kubungabunga ibidukikike na Lt Gen Fred Ibingira Umugaba w’ingabo z’Inkeragutabara kuri uyu wa gatatu ahagana saa yine z’amanywa bageze i Karongi n’ubwato bavuye i Rubavu aho bari mu ruzinduko rwo kureba uko ibiyaga bya Kivu na Karago bibungabunzwe. Ikiyaga cya Karago (giherereye […]Irambuye

Ubudage: Abagore 90 bafashwe ku ngufu k’ubunani

Umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yavuze ko yagize impungenge zikomeye zo kumva ko ku mu ijoro rishyira tariki ya 01 Mutarama 2016 abagore n’abakobwa bagera kuri 90 bakorewe ihohoterwa harimo gufatwa kungufu no kwibwa mu mujyi wa Cologne. Igipolisi ndetse n’abakorewe ayo mabi bavuze ko iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe hafi ya Cathedral yitwa Cane […]Irambuye

Karongi: Ushinzwe amashyamba mu karere yafashwe arafungwa

Police y’u Rwanda yataye muri yombi Eric Habyarimana umukozi wari ushinzwe iby’amashyamba mu karere ka Karongi. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu yafashwe kuri uyu wa 05 Mutarama 2016 akekwaho kurya ibya Leta atemerewe. Uyu mugabo akurikiranyweho kugurisha amashyamba ya Leta nta burenganzira abiherewe, harimo ishyamba rya Leta riherereye mu murenge wa Gashari n’iriri mu […]Irambuye

Obama yarize kuri Televiziyo LIVE

Barack Obama kuri uyu wa kabiri ubwo yatangazaga politiki nshya ku igenzura ry’intwaro mu baturage muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaturitse ararira yibutse ku by’iyicwa ry’abana barasiwe ku ishuri ribanza rya Sandy Hook mu 2012. Yasabye ko hakwiye kubaho gusaka abantu bajya ahari abandi benshi no kwita cyane ku hashize h’abantu mbere yo kubagurisha […]Irambuye

Uganda: Leta ifite ubwoba bw’udutsiko dushobora guhungabanya amatora

Mu kiganiro Minisitiri w’intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Leta ifite amakuru ko hari agatsiko k’abatavuga rumwe na Leta kari gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora na nyuma yayo. Yaboneyeho umwanya wo kwihaniza abagize ako gatsiko ababwira ko uzahirahira akagira icyo akora kibi bitazamugwa amahoro. Muri […]Irambuye

en_USEnglish