Real Madrid yirukanye Benitez akazi igaha Zidane
Inama idasanzwe y’ubuyobozi ya Real Madrid yateranye kuri uyu wa mbere nimugroba yahise yirukana ku mwanya w’ubutoza Rafael Benitez ihita inatangaza ko Zinedine Zidane ariwe mutoza mushya wa Real Madrid nkuru.
Ntibyatinze yahise yerekwa abafana b’ikipe nk’umutoza mushya, uyu mugabo w’imyaka 43 wasezeye ku mupira mu 2006 yerekanwa yari kumwe n’umugore we n’abana be bane.
Yagize ati “Ndishimye cyane kurusha uko nari meze nerekanwa hano nk’umukinnyi (Mu 2001 ku gahigo ka 75m euros). Ndashimira ikipe n’umuyobozi wayo umpaye amahirwe yo gutoza ikipe ikomeye kurusha izindi ku isi.
Ngiye gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo iyi sizeni izarangire iyi kipe ifite igikombe. Ntegereje cyane gutangirana gukorana n’abandi neza ejo akazi nigatangira. Umutima wanjye wose mfite nzawerekeza kuri aka kazi.”
Perezida wa Real Madrid Florentino Perez yavuze ko bahaye iyi kipe Zidane kuko bazi ko ari umugabo muri we utazi ijambo ngo ‘ntibishoboka’.
Abantu benshi bagaragaje ko bishimiye uyu mufaransa wagaragaje ubuhanga butangaje nk’umukinnyi wo hagati, ariko akarangiza umupira yerekana umujinya w’umuranduranzuzi mu gikombe cy’isi cya 2006.
Iyi niyo kipe ya mbere yo ku rwego rw’ikiciro cya mbere atoje.
Bagenzi be babanye nka David Beckham yatangaje ku mbunga nkoranyambaga ko abona Zidane kariya kazi yari agakwiye kuko azi neza ko agashoboye.
Nyuma yo gukina yinjiye mu kwiga gutoza, aza kuba umutoza wa Real Madrid B, mu 2010, bisabwe na Jose Mourinho, Zidane yagizwe umujyanama udasanzwe w’ikipe ya mbere ya Real Madrid, nibwo yatangiye gukorana bya hafi n’ikipe nkuru, akajyana n’ikipe mu mikino yo hanze, akabana nayo mu nama zitegura imikino ikomeye no mu myitozo idasanzwe akaba ari kumwe n’umutoza mukuru.
Mu 2011 yagizwe umutoza wungirije Carlo Ancelotti mu ikipe nkuru. Akaba aramukijwe iyi kipe atayirimo mushya na busa.
Icyo ibihangange byamuvuzeho cyera:
“Zidane ni ‘master’. Mu myanya 10 ishize ntawundi muntu wari umeze nkawe, niwe mukinnyi wari mwiza ku isi yose.” – Pelé.
“Mu buhanga, ndatekereza ko ari umwami mu by’ibanze by’uyu mukino — gufunga no gutanga umupira. Sinibaza ko hari umuntu wamugezaho tuvuze ibyo gufunga umupira no kuwutanga.” —Michel Platini.
UM– USEKE.RW