Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yasubije Trump wavuze ko azamufungana na Museveni

 Zimbabwe: Mugabe yasubije Trump wavuze ko azamufungana na Museveni

Donald Trump yavuze ko natorerwa kuyobora Amerika azafata Perezida Mugabe na Museveni akabafunga kuko bica amahame ya Demokarasi

*Trump yabanje kuvuga ko Perezida Mugabe na Museveni, natorerwa kuyobora Amerika azabafata akabafunga kuko batinze ku butegetsi,

*Mugabe ntiyariye iminwa mu gusubiza, yise Trump “a madman” (umusazi), kandi akaba “umwuzukuru wa Hitler”,

*Mugabe yavuze ko ibyo kumufungana na Museveni bitashoborwa n’uwo ariwe wese, Abanyafurika ni “Ibihanganjye ku Isi,  Ntibatinya”.

* Trump arashaka guteza Intambara ya Gatatu y’Isi nk’uko ngo Hitler yateje Intambara ya Kabiri y’Isi.

Intambara y’amagambo yasojwe na Donald Trump umuherwe uhatanira kuzayobora Amerika, mu magambo akunze gukoresha akomeye cyane ku Birabura, uyu mugabo aherutse kuvuga ko natorwa atazihanganira abantu batinda ku butegetsi ndetse avuga ko abasaza, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na Yoweri Museveni wa Uganda azabafata akabafunga.

Donald Trump yavuze ko natorerwa kuyobora Amerika azafata Perezida Mugabe na Museveni akabafunga kuko bica amahame ya Demokarasi
Donald Trump yavuze ko natorerwa kuyobora Amerika azafata Perezida Mugabe na Museveni akabafunga kuko bica amahame ya Demokarasi

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Donald Trump wiyamamaza mu ishyaka rya Republican atangaje ibyo, Umukambwe Mugabe yamusubije atarya iminwa.

Ku Cyumweru mu gikorwa Perezida Mugabe yari yatumiwemo nk’umushyitsi mukuru yavuze ko Trump asangiye byinshi na Hitler haba mu maraso no mu myitwarire, bityo umwe akaba sekuru undi akaba umwuzukuru we.

Perezida Mugabe wari urakaye cyane yavuze ko Donald Trump ari umwuzukuru wa Adolph Hitler kandi ngo n’amagambo atagira gushishoza avuga arabihamya.

Yagize ati “Vuba aha, wa musazi (a madman) ushaka kuba Perezida wa Amerika yavuze ko azafata bamwe mu ba Perezida ba Africa harimo umuvandimwe Yoweri Museveni na njye ubwanjye, akazadufungira muri gereza iri mu mutwe we, ese yaba Perezida wa Amerika?”

Mugabe yakomeje agira ati “Navugira hano ko Trump atazigera na rimwe agira aho atujyana aho ariho hose kuko twebwe Abanyafurika turi ibihanganjye (strongest) kandi Isi yose ituziho kutagira ubwoba (fearless in the universe).”

Ati “Ndagira ngo buri wese amenye ko nta cyo ntinya kandi ndashaka kubwira Isi ko, ukomoka kuri Hitler (Hitler’s descendant yashakaga kuvuga Trump) yiyemeje kumukurikiza kandi akaba ashaka gukora amabi nk’ayo yakoze, abaturage ba Amerika bakora ikosa ryo kumutora?”

Yongeyeho ati “Nk’uko sekuru, Hitler yateje Intambara ya Kabiri y’Isi, na we arashaka guteza Intambara ya Gatatu y’Isi kugira ngo asige umurage ariko Isi ntiyakwera ko bibaho.”

Mugabe wari warakaye cyane ati “Ni gute watangira gutekereza ko wafata umugabo umeze nkanjye? Mu mutwe wa Trump ibintu byaba bigenda neza? Ese muri Amerika haba hari aba Dogiteri bahagije babasha gusuzuma bakamenya uko ubwonko bwe bukora?”

Donald Trump uretse kuba yaratangaje ko atazihanganira abatinda ku butegetsi cyane muri Africa, yanavuze ko abimukira bo muri Amerika cyane abakomoka muri Africa na Perezida Barack Obama, azabasubiza iwabo, gusa na we ni umwimukira ukomoka ku babyeyi bavuye mu Budage ku mugabane w’Uburayi.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • abo ba nyamarika nabarwayi

  • Bigize abayobozi bisi kuburyo ahise atekereza africs yabanje akarangiza ibyiwabora

  • TRUMP YITONDE

  • dogless thinking form USA person .

  • haahaa, Yabanje agakemura ibibazo byabitwaza intwaro bagahitana abaturage babo se ra? , ubushomeri buriwabo, ibiyobyambwenge biriwabo. ubundi akaza kureba ibyafurica.

  • yabatamikamo nyamara doreko namwe muzikwigira amagabo yabajwigiriza rwose ntagitangaza kirimo

  • Ariko twe abanyafurika twaragowe pe.ushaka ubutegetsi iwabo nitwe azamukiraho bagiye bavuga ibyo bazakora iyo iwabo ntibakadufatireho (free)nibareke twikorere turebe ko twakihesha agaciro .

  • Harya USA si ho Police yirirwa irasa abantu bazira ibara ry’uruhu rwabo?
    Si ho se bafite abaherwe ba cyane n’abatindi nyakujya batabasha no kubona aho baba cg kwivuza?
    Ko nabo batorohewe n’ibyabo uyu mugabo yabanje akita kuri ibyo akabona kujya kugenzura no gufunga abakuru b’ibihugu bya Africa?

  • ariko uyu we ni n’umusazi koko none se abonye ntakindi yakorera isi ngo itere imbere uretse gufunga aba perezida ba Africa. ariko genda Africa warakubititse koko wamugani wawa muririmbyi.

  • Trump reba ibikureba rekana naba nyafrika,Rebana nintambara zabananiye muri afganistan,Somalia,Syria nahandi,naho ibya Africa byihorere.

Comments are closed.

en_USEnglish