Stade ya Rubavu izakira CHAN yafunguwe
Hasigaye iminsi 11 ngo igikombe cya Afurika cy’abakinira imbere mu bihugu byabo CHAN 2016 gitangire mu Rwanda. Iri rushanwa ny’Africa rizabera mu migi itatu; Kigali, Huye na Rubavu. Ubwo bafunguraga stade izakira iyi mikino ku cyumweru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yatangaje ko bafite umuhigo wo kuzakira neza abazaza muri CHAN i Rubavu kurusha ahandi rizabera.
Tariki ya 19 Mutarama 2016 nibwo i Rubavu hazaba umukino wa mbere w’itsinda ‘D’ rya CHAN 2016. Iyi stade yafunguwe ku mugaragaro ku cyumweru haberaho umukino wa gicuti wagaragayemo bamwe mu bayobozi, abatoza, abasirikare n’abandi bawuteye hambere.
Ikipe imwe yitwa Vieux Lions yarimo abakanyijijeho nk’umutoza Abdulkarim Nduhirabandi uzwi cyane nka Coka, Rajab Bizumuremyi, Johnny McKinstry, Maj Gen Mubarak Muganga, Hassan Bizimana (se wa Jihad Bizimana) n’abandi…
Indi ni ikipe ya Karibu yari irimo abakanyujijeho nka Sekamana Leandre, umutoza Gatera Musa, umusifuzi Ndagijimana Theogene n’abandi nka Vincent de Gaulle Nzamwita uyobora FERWAFA.
Warangiye Karibu itsinze 3 – 1 cya Les Vieux Lions.
Iyi ni stade yakira 5 000 bicaye neza, ikibuga cyayo ni ‘terrain synthetique’ yo ku rwego rugezweho ubu, imisarane, aho abakinnyi b’ambarira n’ibiro byose biruzuye, stade irasa neza imbere kandi irarangiye. Imirimo imwe n’imwe y’imihanda igera aha kuri stade niyo iri gukorwa.
Nyuma y’uyu muhango, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko imyiteguro ya CHAN 2016 bayigeze k’umusozo, kandi abatuye aha biteguye kwakira neza abazaza.
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yo yamaze kugera i Rubavu kuri uyu wa mbere, ikaba iri mu zakiriwe mbere y’izindi.
Sinamenye avuga ko akazi ko kwitegura urebye karangije igisigaye ahubwo ari ukumenyesha abaturaga byinshi birebana n’iyi mikino kugira ngo bazayitabire.
“Twaganiriye n’abikorera bo mu karere. Batubwiye ko babukereye kuko tuzakira umubare munini w’abakerarugendo. Isuku mu mugi iri kwitabwaho birushijeho. Kandi turi gukorana n’itangazamakuru ngo abatuye Rubavu bamenyeshwe ko CHAN yageze.” – Mayor Sinamenye
Nubwo stade ya Rubavu yatashywe ku mugaragaro kuri iki cyumweru, hari imirimo igikorwa. igerageza ry’amatara na ‘screen’ by’iyi stade biracyakomeje. Imbere muri stade ho imirimo yararangiye, ariko imihanda yo hanze ya stade yo iracyari mu bwubatsi.
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
ikigaragara ni uko mu rwanda tuzi kwitegura kandi tukishimira abashyitsi
nagirango nsabe abaturiye amasitade azakira iyo mikino muzadufashe kwitabira mujye mureba ayo marushanwa niyo nkunga yacu
Kwinjira nangahe hano iwacu ku Gisenyi?
ko mutadushyiriyeho abatsinze ibitego?
Ni byiza. N’ibitararangira bishyirwemo ingufu. Nizere ko ikibuga kitazajya kirekamo amazi nk’uko byigeze kujya biba kuri stade ya Kigali.
Ngewe nasaba ko abakozi ba Presidence binjira mu mitegurirwe y’iyi mikino kuko mbona ibintu barimo iteka biba bikozwe neza kandi vuba. Niba ari ugukorera hafi ya Mzee Kidjana, bakora neza kabisa. Naho ubundi FERWAFA na MINISPOC bazabiryamisha usange ku munota wa nyuma dusebye kandi muri iri rushanwa tugomba gucuruza isura nziza y’igihugu cyacu aba bantu tukabakuramo amafranga menshi ashoboka. Niho ibihugu byungukira mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Murakoze icyo nicyo gitekerezo cyanjye.
Ubu abitwa ba vrais economistes nihobakwerekaniye ingufu
Iyi ni chance yabanarwa bose uiibundi za retombées zakabaye nyinshi
Bisa ubushake bwwabobireba bose
uyu mugabo winda uri munsi ya exit 6 numukinnyi koko?ndabona ari umukinnyi wamanyanga.
ndibeshye ni sortie cg se exit 04
uwo ni umukinnyi kabuhariwe De Gaule(FERWAFA)
Comments are closed.