Digiqole ad

Burundi: Umuhanzi Tresor Pascal Nshimirimana yishwe

 Burundi: Umuhanzi Tresor Pascal Nshimirimana yishwe

Mu mezi ashinze ubwo abasirikare bari bahanganye n’abigaragambya badashaka ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu

*Umuhanzi Tresor Pascal yishwe na Police ngo ku bw’impanuka
*Umuyobozi w’Urubyiruko mu ishyaka FNL nawe wishwe ibye ntibyavuzweho
Mu mpera z’iki cyumweru i Bujumbura hongeye kugaragara imirambo y’abishwe babiri, naho kuri uyu wa mbere humvikanye urusaku rw’amasasu hanaturika ibisasu bine biremereye. Mu bishwe harimo umuhanzi Tresor Pascal. Ni nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi micye.

Mu mezi ashinze ubwo abasirikare bari bahanganye n'abigaragambya badashaka ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu
Mu mezi ashinze ubwo abasirikare bari bahanganye n’abigaragambya badashaka ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu

BBC ivuga ko mu murwa mukuru hagati haturikiye ibisasu bine ariko ngo inzego z’umutekano ntiziratagaza abo byahitanye,abakomeretse ndetse n’ibintu byaba byangiritse. Ariko ngo abari baharo babonye abapolisi baterura inkomere bazishyira mu modoka y’ikamyo.

Umuvugizi w’igipolisi yavugiye kuri radio y’igihugu ko bari buze kubitangaza nubwo atavuze igihe.

Mu bantu babiri baherutse gusanga bishwe muri iyi week end ishize harimo umuhanzi mu bya muzika Pascal Tresor Nshimirimana.

Uyu Nshimirimana nawe yagaragaye mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza ngo umurambo we watoraguwe ku Musaga hafi ya gereza ya Bujumbura.

Ni nyuma yuko yari yatawe muri yombi n’inzego za polisi.

K’urupfu rwuyu munyamuziki polisi y’igihugu yavuze ko yashatse kwambura imbunda umupolisi maze ngo yicwa n’isasu rwasohotse mu mbunda ku bw’impanuka.

Uyu murambo watoraguwe nyuma y’undi murambo w’umusore witwa William Nimubona wari umuyobozi w’urubyiruko rwa mw’ishyaka FNL riyobowe na Agathon Rwasa.

Urupfu rwuyu muyobozi w’urubyiruko nta kintu igipolisi kigeze kibivugaho.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nyine Trésor bamwishe bamwihimuraho cga kuri vengeance yuriya muyoboke wa Rwasa Agathon, washyizwe kubuyobozi na NKURUNZIZA ngo agire immunité adafatwa na ICC kubera ubwicanyi ashinjwa mu gihugu imbere harimo n’Abanyamurenga batabarika yishe barahungiye iBurundi. Ariko nimwumve umuvumo abantubikururira, haraho mwabonye ko nba umuntu aguhungiyeho umwica aho utamwakiriye nk’impunzi iguhungiyeho?

  • None se iyo Police y’u Burundi yishe kubw’impanuka umuntu umurambo we ujugunywa mu muhanda na police?

  • Sha bice kuko ufite umwanya ariko umenye ko wica umubiri utica ubugingo,nkurunziza we uri umugome peeeee!!!!sha ariko urabakinduye peee!!!!!!ayo maraso umunsi azataka uzumirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish