Digiqole ad

Ikipe ya Cameroon yageze mu Rwanda mu mukino wa gicuti n’Amavubi

 Ikipe ya Cameroon yageze mu Rwanda mu mukino wa gicuti n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Camerron yizeye cyane ikirere cy’u Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Cameroon, Lions Indomptables yageze i Kigali kuri uyu wa mbere aho yiteguye gukina umukino wa gicuti n’Amavubi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama, zombie ziritegura irushanwa rya CHAN 2016 rizatangira mu Rwanda tariki 16 Muatara kugeza ku ya 7 Gashyantare 2016.

Ikipe y'igihugu ya Camerron yizeye cyane ikirere cy'u Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Camerron yizeye cyane ikirere cy’u Rwanda

Intumwa za Cameroon zigizwe n’abantu 35 bagizwe n’abakinnyi 26 zageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere zikaba zahise zerekeza i Rubavu aho zizakorera imyitozo kuri Stade Umuganda yavuguruwe, umukino wa gicuti wo uzaba ku wa gatatu.

Cameroon iri mu itsinda B na Angola, DR Congo na Ethiopia, irashaka kuba yomeneyereza ikirere cy’u Rwanda mbere y’igihe gito ngo irushanwa ritangire.

Umutoza w’iyi kipe Martin Ndtoungou Mpile yatangarije Supersport ati “Ni byiza gukina n’u Rwanda mu kwitegura CHAN 2016. Bizadufasha kumenyera ikirere cya hano n’amafunguro yahoo.”

Visi Kapiteni w’ikipe ya Cameroon Stephan Kingue Mpondo yavuze ko kuba ikirere cy’u Rwanda gisa n’icy’iwabo bizabafasha cyane mu irushanwa.

Ati “Ni ingenzi kumenya uko ikerere giteye, kureba ikibuga n’amafunguro yo mu Rwanda. Ikirere kimeze neza, n’Abanyarwanda ni abantu beza batwakiriye neza. Ni ikintu cyiza gukina n’abantu bazakira irushanwa mu mukino wa gicuti. Bizadufasha kwigereranya n’u Rwanda mu kumenya uko duhagaze.”

Ikipe ya Cameroon izakina umukino wayo wa mbere na Uganda tariki ya 13 Muatara i Kampala ari na wo uzasoza imyiteguro yayo mu irushanwa rya CHAN 2016.

Umukino ubanza izawukina na Angola tariki ya 17 Mutara kuri Stade y’i Huye, nyuma ikazakina na Ethiopia tariki ya 21 Mutarana na Congo Kinshasa tariki ya 21Mutara.

Ikipe ya Cameroon igizwe: Hugo Patrick Nyame, Pierre Sylvain Abodo, Derrick Anye Fru, Mohammed Djetei, Aaron Mbimbe, Yves Robert Chouake, Joseph Jonathan Ngwem, Alexandre Kombi Mandjang, Carlain Manga Mba, Nicolas Joel Owona Mbassegue, Stephan Kingue Mpondo, Paul Serge Atangana Mvondo, Guy Christian Zock, Samuel Oum Douet, Moumi Ngamaleu, Ghislain Moguu, Ambane Moumourou Idriss, Mark Nkongho Ojong, Yazid Atouba Emane, Lionel Ngondji, Moussa Souleymanou, Samuel Nlend, Harouna Mahamat, Ronald Ngah, Frank Boya na Junior Mfede.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish