Month: <span>January 2016</span>

Burundi: Impande zishyamiranye zanze kujya mu biganiro i Arusha

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06, Mutarama 2016 nibwo ibiganiro hagati ya Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo byagombaga gusubukurwa bikabera i Arusha muri Tanzania nk’uko byari byarasabwe n’umuhuza ariwe Perezida wa Uganda Yoweli Museveni  mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize. Impande zari bubyitabire zavuze ko zitari buboneke. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Willy […]Irambuye

u Rwanda rwatangaje ikipe yarwo izitabira La Tropicale Amissa Bongo

Ni ikipe yaraye itangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ikaba itarimo Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda iheruka kuko uyu musore ubu yagiye gukina nk’uwabigizeumwuga ndetse muri iri rushanwa ryo muri Gabon akazakinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage. Ikipe y’u Rwanda mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka yari imaze ibyumweru […]Irambuye

Kubana n’umugabo utamara ipfa mu buriri ndabirambiwe

Bavandimwe dusangiye uru rubuga mbona hari ibibazo bivugirwa hano bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye. Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe. Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite […]Irambuye

Burundi: Leta yatangaje ko itazitabira ibiganiro n’abayirwanya

Leta y’u Burundi yatangaje ko itazitabira ibiganiro by’amahoro n’abayirwanya biteganyijwe kubera muri Tanzania kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mutara 2016. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri iki gihugu yatangarije Reuters ko hatabayeho kumvikana ku matariki y’ibyo biganiro. Joseph Bangurambona yagize ati “Nta biganiro bizaba ejo ndetse no ku itariki 16 Mutarama nk’uko hari […]Irambuye

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ntiryatangiye neza umwaka wa 2016

Ku munsi wa mbere w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” muri uyu mwaka mushya, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mutarama, 2016 nta mugabane n’umwe wacurujwe; Ndetse igiciro cy’imigabane hafi ya yose kiguma kucyo cyariho mbere y’uko umwaka ushize wa 2015 usoza. Ku isoko, Umugabane wa BK ntiwahindutse ugereranyije n’ahashize ukaba uri ku […]Irambuye

Yiregura, Frank Rusagara yavuze ko David Kabuye yivuguruje mubyo amushinja

Urubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru Frank Rusagara (wari Brg Gen) na Col Tom Byabagamba, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri. Frank Rusagara yiregura ku byaha byo gusebya ubutegetsi buriho n’umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi,  ubwo yari amaze kongera kubisomerwa n’ubushinjacyaha. Rusagra yavuze ko David Kabuye, uri mu bamushinja, yivuguruza mu nyandikomvugo ze zimushinja. Inteko iburanisha […]Irambuye

Burundi: Gen Ndayirukiye yemeye ko ari mu bateguye coup d’etat

General Cyrille Ndayirukiye wigeze kandi kuba Minisitiri w’Ingabo mu Burundi kuri uyu wa mbere yemereye Urukiko rwa Gitega ko ari mu bateguye bakanagira uruhare muri Coup d’etat yo mu kwezi kwa gatanu mu Burundi yaje gupfuba. Urubanza rwe ruzakomeza kuwa gatatu tariki 06 Mutarama 2016. Adafite umwunganira mu rukiko nk’uko yabihisemo, Gen Ndayirukiye yavuze ko […]Irambuye

Abazakomeza kujyana abana mu tubari tuzakomeza kubafata – Police

Mu minsi y’impera z’umwaka ushize mu mujyi wa Kigali abantu bagera kuri 17 batawe muri yombi bashinjwa kujyana abana mu tubari bakabaha ibisindisha. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko umukwabu wo gufata aba bagizi ba nabi bangiza abana uzakomeza. Muri iki gihe hamwe na hamwe mu tubari cyane cyane mu mijyi ya Kigali […]Irambuye

Bwa mbere, abana 3 bavutse bafatanye imitwe batandukanyijwe

Kuri uyu wa mbere abaganga bakorera muri Houston Hospital babashije gutandukanya bwa mbere abana batatu b’abakobwa bavutse bafatanye imitwe ubu bakaba barasubijwe mu rugo nyuma yo kwitabwaho. Ababyeyi ba bariya bana bitwa Stephanie na Brad Harris bari barabwiwe ko Stephanie atwite impanga ariko bataramenya niba ari eshatu kandi zifatanye imitwe. Ariko ngo bamaze kumenya ko […]Irambuye

Nsengimana Jean Bosco muri 6 BikeAid izakinisha ‘La Tropical Amissa

Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, Nsengimana Jean Bosco yamaze gutoranywa mu bakinnyi 6 bazahagararira ikipe y’abigize umwuga, BikeAid yo mu Budage, mu irushanwa ry’amagare rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo” ryo muri Gabon rizaba hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016. Tariki ya 9 Mutarama 2016, nibwo Nsengimana Jean Bosco azerekeza mu Budage, aho […]Irambuye

en_USEnglish