Digiqole ad

Bitunguranye: Mu rukiko rukuru, izisumbuye n’iz’ibanze ubu nta manza zihari

 Bitunguranye: Mu rukiko rukuru, izisumbuye n’iz’ibanze ubu nta manza zihari

Abacamanza mu nkiko zitandukanye z’ibanze, izisumbuye, n’Urukiko rukuru ubu bari mu mahugurwa

*Abacamanza barahugurwa ku guhuza ibihano ku cyaha kimwe

05 Mutarama 2015Kuva kuri uyu wa kabiri  kugeza kuwa gatanu tariki 08 Mutarama 2015 abacamanza bo mu nkiko z’ibanze, izisumbuye n’Urukiko Rukuru bari mu mahugurwa. Kuva uyu munsi kugeza kuwa gatanu nta manza zihari muri izi nkiko. Byatunguye ababuranyi ahantu hatandukanye mu gihugu kuko bari bazindukiye ku nkiko kandi ngo ntibamenyeshejwe. Muri aya mahugurwa abacamanza n’abanditsi mu byo bazigaho harimo guhuza ibihano ku cyaha kimwe byajyaga bitandukana.

Abacamanza mu nkiko zitandukanye z'ibanze, izisumbuye, n'Urukiko rukuru ubu bari mu mahugurwa
Abacamanza mu nkiko zitandukanye z’ibanze, izisumbuye, n’Urukiko rukuru ubu bari mu mahugurwa

Abacamanza n’abanditsi ba ziriya nkiko nibo bari muri aya mahugurwa i Musanze, i Nyanza, i Rwamagana na Rusizi nk’uko bitangazwa na Emmanuel Itamwa Mahame umuvugizi w’inkiko mu Rwanda.

Bamwe mu baburanyi baganiriye n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bavuze ko batunguwe no gusanga batari buburane, bakavuga ko hari byinshi bahombye, ngo nk’uwari gusomerwa uyu munsi cyangwa ejo akarekurwa ubu araguma mu nzu y’imbohe. Kuri ibi hakiyongeraho ingendo, amafunguro n’ibindi bari butakaze uyu munsi kuko ngo batamenyeshejwe.

Emmanuel Itamwa yabwiye Umuseke ko aya ari amahugurwa yari ateganyijwe akemeza ko nta manza Inkiko zari zashyize kuri uyu munsi.

Gusa binyuranyije n’ibivugwa n’ababuranyi batandukanye bari babyukiye ku nkiko uyu munsi kuko imanza zabo zari zarashyizwe kuri uyu wa kabiri, kuwa gatatu, kuwa kane cyangwa kuwa gatanu muri iki cyumweru.

Itamwa Mahame avuga ko ukuyemo Urukiko rw’Ikirenga n’ n’inkiko z’ubucuruzi, izindi nkiko zose abacamanza n’abanditsi bazo bari muri aya mahugurwa.

Gusa aya mahugurwa ntabwo areba abo mu manza za gisirikare.

Abanditsi b’inkiko ngo barahugurwa ku byerekeranye no kwandika imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ngo barusheho kandi kunoza kandi imyandikire y’imanza ku buryo bumwe.

Itamwa Mahame ati “Abacamanza bo barihugura ku itangwa ry’ibihano, kuko hari amabwiriza ya chief justice (umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga) ari gutegurwa atarasohoka yerekeranye n’itangwa ry’ibihano kuko hagaragaye ikibazo cyo gutandukana kw’ibihano ku cyaha kimwe cyakozwe mu buryo bumwe ariko kigahanwa bitandukanye.

Turiho turabiganiraho ngo turebe ukuntu twabihuza, noneho n’abanditsi nabo bari kureba iby’iyi systeme nshya yo kwandika inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ku bijyanye n’uko bigendekera ababuranyi iyo habayeho impinduka ku gihe cyo kuburana kubera impamvu zumvikana z’Urukiko ngo Urukiko ubwarwo nirwo rugena ikindi gihe cy’iburanisha. Abaregwa bariho baburana icyo gihe baguma mu maboko y’Urukiko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish