Digiqole ad

Ngoma: Kunywera itabi mu ruhame byabaaye akamenyero

 Ngoma: Kunywera itabi mu ruhame byabaaye akamenyero

Abatuye Kibungo, mu Mujyi w’Akarere ka Ngoma ntibavuga rumwe ku kunywera itabi mu ruhame; Mu gihe bamwe bavuga ko babangamirwa n’umwotsi w’itabi utumurirwa mu ruhamwe, ndetse ngo unabagiraho ingaruka z’ako kanya, hari abarinywa bo bavuga ko mu gihe kurivaho byabananiye nta kundi babigenza.

Icyapa kibuza abantu kunywera mu ruhame ariko usanga ahenshi, abantu banywera itabi mu muhanda cyangwa ahantu hahurira abantu benshi.
Icyapa kibuza abantu kunywera mu ruhame ariko usanga ahenshi, abantu banywera itabi mu muhanda cyangwa ahantu hahurira abantu benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umurango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko kunywera itabi mu ruhame bigira ingaruka zikomeye kurinywa, ndetse n’abamuri iruhande bahumeka umwotsi waryo.

Bamwe mu batuye Akarere ka Ngoma bavuga ko nubwo kunywera itabi mu ruhame bitemewe, usanga bikorwa cyane ndetse bikanatera ingaruka abahumeka umwotsi waryo.

Umwe mu batuye Ngoma waganiriye witwa Kanamugire Leon bakunda kwita Kanamu aragira ati “Kubera ko ngewe ntarinywa iyo barinywereye iruhande rwanjye ndasarara, mu mutima nkumva ntabwo meze neza.”

Mugenzi we witwa Mukabunani we akifuza ko hajyaho amategeko ahana abantu banywera itabi mu ruhame, ati “Rwose baba bakwiye guhanwa, kuko nk’iyo umubwiye uti, wagiye kurinywera hirya ashobora no kugukubita.”

Bamwe mu banywi b’itabi baganiriye n’UM– USEKE yavuze ko yanyoye itabi kuba mu 1968, ngo kurivaho byaramunaniye.

Ati “Rwose ntako ntagize ngo ndiveho ntibyakunda… Ariko kurinywera mu ruhame byo ni bibi rwose abantu babyirinda, ariko kurireka biragoye.”

Ingaruka z’ububi bw’itabi zatangiye kumenyekana mu myaka ya 1960. Kuva icyo gihe ibihugu bikomeye ku Isi bihita bitangira ubukangurambaga bwo kurirwanya.

Zimwe mundwara zituruka ku kunywa itabi zigaragazwa na OMS zirimo indwara z’umutima, Kanseri y’ibihaha, Kanseri y’uruhago n’izindi ndwara zinyuranye. Izi ngaruka ngo ntiziba kubanywa itabi gusa, ahubwo zigaragara no kubahumeka umwotsi w’itabi igihe umuntu aribanywereye iruhande.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ugaragaza ko mu kinyejana cya 20 cyonyine, abagera kuri Miliyoni 100 ku Isi bapfuye bazize ingaruka zituruka ku kunywa itabi; Naho buri mwaka ngo abasaga Miliyoni esheshatu (6) bapfa bazize ingaruka zo kunywa itabi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko ibi si ibyo mu Karere ka Ngoma gusa kuko n’ahandi hose mu gihugu rinyobwa ntibikwiye rero kubyitirira akarere. Cyakora byitwe igitekerezo cy’uwanditse inkuru.Amiel

Comments are closed.

en_USEnglish