Digiqole ad

Bishop Rucyahana yibaza niba Abanyarwanda batera imbere no mu by’Imana

 Bishop Rucyahana yibaza niba Abanyarwanda batera imbere no mu by’Imana

Bishop John Rucyahana akaba n’umuyobozi muri komosiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Bishop John Rucyahana Umuyobozi Mukuru muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari mu gitarmo cyateguwe na Diane Nkusi Rebecca kigamije kwigisha abagore n’abagabo kugandukira Imana, yavuze ko Abanyarwanda uko batera imbere bakwiye gusuzuma ko ari na ko batera imbere mu by’Imana, kandi asaba abayobozi kuyobora bisunze ibyo ijambo ry’Imana rivuga.

Bishop John Rucyahana akaba n'umuyobozi muri komosiyo y'ubumwe n'ubwiyunge
Bishop John Rucyahana akaba n’umuyobozi muri komosiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Iki giterane cyabaye ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2016, Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bya Gikrisito Diane Nkusi Rebecca ni we wagiteguye kigamije guha inyigisho zihariye abagore n’abagabo mu cyo yise “women and destiny”ku bagore n’abagabo abyita “Men God power”.

Abagabo n’abagore bari muri icyo giterane baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti “Commitment” bishatse kuvuga “Kwiyemeza”.

Bishop John Rucyahana akaba n’Umuyobozi mukuru muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko abayobozi bagomba gusuzuma kuyobora kwabo uko kumeze.

Bakareba niba abayobora bafitanye umubano n’abo bayobora, avuga ko abayobora bagomba kubayobora abo bashinzwe muri Kristo Yesu.

Yagize ati “Hari ibyo dukora bituma imiryango yacu, abana bacu, inshuti n’abo dukorana batamenya Imana yacu. Amatorero arahari, kandi aragwira ariko urebe agaciro k’ijambo ry’Imana, agaciro k’amatorero, agaciro k’ubwami bw’Imana kameze gate mu Banyarwanda?”

Ati “Ese uko murushaho gutera imbere ni nako murushaho gutera imbere mu kumenya imana? Ese ikibibuza ni iki? Turiyemeza?”

Tugomba gusuzuma ibyo tuvuga mu rurimi rw’umwuka, ni byo imana ishaka mu kwiyemeza kwacu kugira ngo noneho ubwami bw’Imana n’imenyamana, niyubahamana, n’iyizeramana no guhoberana muri ubwo buryo mu Imana n’urukundo rwayo bibe impamo mu izina rya Yesu.

Bishop John Rucyahana yakomeje avuga ko badahamagariwe gutegekwa n’ibitagomba gutegeka, ntabwo banategekwa n’Isi ahubwo ngo bategekwa n’uwayiremye, ariko ngo Abanyarwanda bagomba gusuzuma uko kwiyemeza kwabo mu guhindura Isi bimeze.

Yavuze ko Yesu yari afite ukwiyemeza kandi ari umuhanga ngo, niwe umuntu wa mbere wigishije abantu, abageza aho yagombaga kubageza mu myaka mike, abagira uko yumva bagombaga kumera abakuye aho bari bari, abageza ku cyo yagombaga kubarokoresha.

Ati “Ese abagore n’abana bacu tubafata gute? Tubafata nk’uko Yesu yafashe intumwa ze? Kuko Yesu aravuga ati ‘sinkibita abagaragu, ahubwo muri inshiti zanjye’.”

Diane Nkusi Rebecca yatangarije Umuseke ko gahunda nk’iyi igamije kuzana ububyutse mu gihugu, ubumwe bw’amatorero, ubumwe bw’umubiri bwa Kristo kandi bakamenya neza ibyo bahamagariwe.

Yagize ati “Imana hari gahunda ifitiye Abanyarwanda, twese tugomba gukanguka mu gushaka Imana.”

Diana yakomeje avuga ko abantu bose Imana hari icyo yashyize muri bo, icyo rero ngo bagomba kucyibyaza umusaruro, bagateza imbere ubwami bw’Imana kandi mu ntego abantu bafite muri uyu mwaka ngo bazashyire Imana mu bibanza.

Pastori Eugene wari witabiriye icyo giterane yavuze ko mu kwiyemeza bagomba kwigana Yesu byose bazabigeraho.

Igitaramo cyahuje abagore n'abagabo baganira ku ijambo Kwiyemeza
Igitaramo cyahuje abagore n’abagabo baganira ku ijambo Kwiyemeza

Daddy sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Bishop nawe niyihereho ajye mu mutima we yigenzure cuane niba atera imbere mu by’Imana, igisubizo abona kiraba kijya kwegera ishusho y’uko abanyarwanda bameze mu by’Imana !

  • hhhhhh ,ibaze nawe?gutera imbere mubyimana urasanga utazi n’icyaricyo.

  • Aliko nk’aba ba Bishopu bo baba mu biki? Igihugu cya Kristu-Umwami cyeguriwe Sekibi murebera cyangwa mukoma mu mashyi, none ngo iki? Ese aho aho Yezu nagaruka kw’Isi hari Ukwemera azahasanga?? TWIBAZE, kandi Twisuzume nta buryarya!

  • Bishop we wasetsa nuvuye gu………… cg uwaburaye
    UBWORE RERO WIYIBAGIJE AKA KANYA UKUNTU INGAMIYA ISHOBORA KWINJIRA MUMWENGE WURUSHINGE KURUSHA UKO UMUKUNGU YAJYA MWIJURU !!!!!!!
    uzarebe no mubihugu byateye imbere ko imana uyivuze bataguseka !!! Ikindi kandi nawe ibyo uvuga ntubyemera kuko tubana murururwanda !!!! iyo uvuga ngo uyoboye commission yubwiyunge , KWUNGA KO KO ALI IKINYARWANDA BISOBANURA IKI ???
    uvuze ko ali commission yubumwe byo byakoraha wenda , none rero nawe wahindutse umukozi wa kayizali ntukili uwimana !!!
    NIBA IMANA IBAHO IZAKUBAZA IJAMBO LIMWE !!

  • IYABA BYARI BIVUZWE N’UNDI BYAKUMVIKANA.

    NAHO WOWE IKOMEREZE INZIRA WAHISEMO

  • Biratangaje kubona Bishop RUCYAHANA wiyeguriye ibikorwa bya Politiki kurusha iby’Imana ariwe ubaza kiriya kibazo. Ese ubwo abanyarwanda bamureba buri munsi ibyo akora, azi icyo bamutekerezaho? Niba akizi se, akeka ko abanyarwanda abwira aya magambo bo badashobora kumusubiza?

    Genda IMANA waragowe koko. Ariko gerageza ubabarire abo bose bakuvuga ku munwa gusa nyamara mu bikorwa bakadushavuza.

    • Umvugiye ibintu! Iby’Imana ko yabisimbuje ibya Kayizari, arabaza iki? Hari amadini n’amatorero binsetsa, aho abayobozi babyo bibera muri politiki! Nicyo nkundira Kiliziya buriya! Padiri ntiyemerewe kuba Minisitiri, keretse abanje akazuka..Lol

  • Niba Utemera politique ntiwemera nubuyozi ntacyo muvuze.
    Bishop RUCYAHANA nimfura kandi akundimana akanayikorera reba umutwaro wawe

    • Ni nde wakubeshye ko ntemera politiki?! Icyo ntemera ni ukuyivanga n’idini. Perezida wacu ni we uherutse kubansubiriza neza, igihe mwaskaga ko itegeko nshinga rihinduka bibiliya. Rwanda is a secular country / pays laic! Nta madini cyangwa abayobozi muri politiki. Abayoboke b’amadini bo, ca va, kuko na HE yahawe ikarita ya batisimu ejobundi! Sobanukirwa!

  • Nta Leta itagira umutoni ukomoka mu Bihayimana, na Leta ya Kinani yahoranye uwo bitaga Musenyeri Nsengiyumva.

Comments are closed.

en_USEnglish