Month: <span>December 2015</span>

Kicukiro: Isoko rya Centre rirafunze, abarisohowemo bakavuga ko batunguwe

Kuva kuriuyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza, isoko rya Kicukiro Centre rirafunze mu rwego rwo kurivugurura kugira ngo rijyane n’igihe; abaryimuwemo bo  bifuzaga kurisorezamo uyu umwaka bo bakavuga ko bimuwe mu buryo bwabatunguye. Nk’uko itangazo ry’Akarere ka Kicukiro ryabisabaga, abacurizi bose bavuye mu isoko rya Kicukiro Centre bitarenze tariki 01 Ukuboza 2015. Ubwo UM– USEKE […]Irambuye

Miss Doriane yateguye igitaramo cyo kwifuriza abana Noheli Nziza

Kundwa Doriane nyampinga w’u Rwanda 2015, yateguye igitamo yise ‘Kids Xmas Party’ cyo gusangira n’abana abifuriza Noheli Nziza ndetse n’umwaka mushya wa 2016 ubura iminsi mike ngo utangire. Icyo gitaramo akaba ari bimwe mu bikorwa bitandukanye yifuzaga kuzageraho mbere yuko ikamba afite aryambika undi mukobwa uzatorwa muri 2016. Mu kiganiro na Umuseke, Intore Bruce umwe […]Irambuye

Nyaruguru: Mu myaka 5 ishize abagera kuri 13,1% bakuwe mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku musaruro wagezweho mu myaka itanu (5) ishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko bwaje ku buyobozi busanga igipimo cy’abatuye ako karere bari munsi y’umurongo w’ubukene kiri kuri 61%, na  none ubu imibare iheruka ikaba yaragaragaje ko bamanutse bakagera kuri 47,9%. Kubw’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois ngo uyu ni umuhigo ukomeye […]Irambuye

Urban Boys na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016

Ku nshuro ya kane mu gihugu cya Uganda hatangajwe abahanzi bitwaye neza, amashusho meza ‘Videos’, Djs, Audios byakunzwe cyane mu mwaka wa 2015 mu byiciro bigera kuri 34 mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Muri iryo rushanwa rya HiPipo Music Awards 2016,hagaragaramo abahanzi nyarwanda babiri aribo itsinda rya Urban Boys na Princess Priscilla uba muri Leta Zunze […]Irambuye

Tugiye kwicara twumvikane nk’igihugu uburyo bwo gusaba inyandiko za ICTR-Min.Busingye

Nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rufunze imiryango ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukuboza 2015, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangaje ko inzego zinyuranye mu Rwanda zigiye kwicara zikumvikana ku buryo bumwe buhamye bwo gusaba ko ubushyinguro-nyandiko bwa bw’urwo rukiko buzanwa mu […]Irambuye

Umugore w’imyaka 79, afite umuhigo mu guterura ibiremereye

Ernestine “Ernie” Shepherd yerekanye ko imyaka ari imibare gusa. Ku myaka 79 aterura ibiremereye akanabitoza, ndetse akajya no mu marushanwa y’ababiterura, avuga ko ubu aribwo yumva ubuzima bumushimishije kurusha mbere hose. Mu 2010 i Roma yakoze umuhigo wo kuba umuntu mukuru w’umugore uhatana mu guterura ibiremereye, ahita ashyirwa mu gitabo cya Guiness World Records, yari […]Irambuye

U Burundi bwambuye Abanyarwanda babukoreye asaga miliyari 16

*Abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi kuva mu 1969-1994 ku mafaranga batangaga y’ubwiteganyirize ntibabariwe inyungu, *U Burundi bwemeye kubasubiza umusanzu kandi ibyo ngo ni akarengane, *Iyo U Burundi bubara inyungu bwari kubaha nibura amafaranga milari 16Frw. Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete yasobanuriraga abadepite imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bakoreye U Burundi kuva mu 1969 kugeza mu 1994 […]Irambuye

Uko ‘British American Tobacco’ yahaye RUSWA u Rwanda, Burundi na

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na BBC ziragaragaza ko mu mwaka wa 2012, uruganda rukora itabi ‘British American Tobacco’ rwahaye ruswa y’ibihumbi 26 by’Amadolari ya Amerika abayobozi mu Rwanda, Burundi, n’ibirwa bya Comoros bari bashinzwe Politike zo kurwanya itabi kugira ngo ayo mategeko yoroshywe. Mu iperereza ry’ikiganiro cya BBC ‘Panorama’ ryamaze amezi atanu cyagaragaje ko uruganda ‘British […]Irambuye

Iburengerazuba: Abayobozi bihanangirijwe ku mico ijyanye na RUSWA

Cyane cyane muri gahunda ya ‘Gira Inka’ aho bubatse umuco mubi bise ‘ikiziriko’ aho umuturage ajya guhabwa inka akabanza guha umuyobozi ikiziriko. Kimwe n’indi mico irimo guha impano abayobozi n’ibindi byose biganisha kuri ruswa, Urwego rw’Umuvunyi wrabihannye abayobozi ku nzego zitandukanye Iburengerazuba bari baje i Karongi gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa kuri uyu wa 01 […]Irambuye

CECAFA: u Rwanda rutsinze Kenya kuri Penaliti rujya muri 1/2

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi. Hari mu mikino ya CECAFA muri 1/4 iri kubera muri Ethiopia. Ni umukino wagoye cyane abakinnyi b’umutoza Johnny Mackinstry, kubera ubusatirizi bwa Kenya bwari buyobowe na […]Irambuye

en_USEnglish