Digiqole ad

Miss Doriane yateguye igitaramo cyo kwifuriza abana Noheli Nziza

 Miss Doriane yateguye igitaramo cyo kwifuriza abana Noheli Nziza

Miss Kundwa Doriane yateguye igitaramo cyo gusangira n’abana

Kundwa Doriane nyampinga w’u Rwanda 2015, yateguye igitamo yise ‘Kids Xmas Party’ cyo gusangira n’abana abifuriza Noheli Nziza ndetse n’umwaka mushya wa 2016 ubura iminsi mike ngo utangire.

Miss Kundwa Doriane yateguye igitaramo cyo gusangira n'abana
Miss Kundwa Doriane yateguye igitaramo cyo gusangira n’abana

Icyo gitaramo akaba ari bimwe mu bikorwa bitandukanye yifuzaga kuzageraho mbere yuko ikamba afite aryambika undi mukobwa uzatorwa muri 2016.

Mu kiganiro na Umuseke, Intore Bruce umwe mu bashinzwe gukurikirana bimwe mu bikorwa bya Miss Doriane, yavuze ko icyo gitaramo ari kimwe mu bintu bifuzaga gukora mbere y’uko umwaka urangira.

Ndetse akomeza avuga ko n’imyiteguro y’ibijyanye n’icyo gitaramo yose igenda ishyirwa ku murongo.

Byagiye bigaragara ko Miss Kundwa Doriane akunze gutekereza ku bana cyane, hari abana babiri bari barwaye indwara y’ibibari akabibagisha.

Muri Ugushyingo 2015 yahurije ba Nyampinga bo mu Karere mu Rwanda aho bagiye bakora bimwe mu bikorwa bijyanye no gufasha imwe mu miryango itari yishoboye babafasha kubona ubwishingizi mu kwivuza.

Biteganyijwe icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2015 kikabera kuri Bambino ku muhanda ugana i Kabuga. Kwijira bikazaba ari 5000 frw kuri buri muntu.

King James, Kanyombya, Babou na Paul Jacques ni bamwe mu bazagaragara muri icyo gitaramo cyateguriwe abana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • tickets zigurirwa he?

  • Ibyo byiza se Nyampinga ashaka gukorera abana bizagera gute kuri bariya bana b’abakene batuye hirya iyo mu Kitumvingoma mu cyaro cya kure? Cyangwa Nyampinga ni uw’abana b’abanyamujyi gusa bityo tuzanatore Nyampinga w’abanyagiturage?

  • THAT S GREAT MISS.KEEP IY UP

Comments are closed.

en_USEnglish