Digiqole ad

Umugore w’imyaka 79, afite umuhigo mu guterura ibiremereye

 Umugore w’imyaka 79, afite umuhigo mu guterura ibiremereye

Ernestine ukomoka muri Bartimore, USA afite umuhigo mu bakuze baterura ibiremereye

Ernestine “Ernie” Shepherd yerekanye ko imyaka ari imibare gusa. Ku myaka 79 aterura ibiremereye akanabitoza, ndetse akajya no mu marushanwa y’ababiterura, avuga ko ubu aribwo yumva ubuzima bumushimishije kurusha mbere hose.

Ernestine ukomoka muri Bartimore, USA afite umuhigo mu bakuze baterura ibiremereye
Ernestine ukomoka muri Bartimore, USA afite umuhigo mu bakuze baterura ibiremereye

Mu 2010 i Roma yakoze umuhigo wo kuba umuntu mukuru w’umugore uhatana mu guterura ibiremereye, ahita ashyirwa mu gitabo cya Guiness World Records, yari afite imyaka 74.

Nyamara afite imyaka 54 yari umugore usanzwe uri no gusaza yemwe, yari secretaire mu kigo cy’ishuri kandi atarigeze akora imyitozo ngororamubiri nk’iyi mu buzima.

Yaje guhindura imyumvire we n’uwo bava inda iwme witwa Velvet, batangira kujya muri Gym, ngo bagitangira barirebaga bagaseka kuko urugendo rwari rurerure ngo imibiri yabo imere neza.

Mu buryo bubabaje umuvandimwe we Velvet yaje kwitaba Imana azize uburwayi ku bwonko. Maze Ernie nyuma yiyemeza gukomeza intego bari barihaye bombi.

Yahinduye umubiri we bidasanzwe, uhinduka nk’uw’imbirizi y’umusore ikora siporo zikomeye.

Ubu ngo yumva yishimiye cyane uko ameze kandi yumva afite ubuzima buzira umuze kurusha abangana nawe benshi cyane ku isi ubu baba bitwa ba mukecuru kandi amagara ari kubacika.

Ku munsi akora imyitozo ihagije ituma umubiri we umera neza
Ku munsi akora imyitozo ihagije ituma umubiri we umera neza
Ubu ngo arishimye kurusha ikindi gihe yabayeho
Ubu ngo arishimye kurusha ikindi gihe yabayeho
Umurebeye inyuma ari gutoza abandi, wakeka ko ari inkumi y'imyaka 25
Umurebeye inyuma ari gutoza abandi, wakeka ko ari inkumi y’imyaka 25
Ab'urungano rwe ubuzima buri kubacika
Ab’urungano rwe ubuzima buri kubacika

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu ndamwemeye pe !!

  • ATTENTION, PLZ; (Ariko rero nta cyemeza ko azarama kurusha bagenzi be!)

Comments are closed.

en_USEnglish