Month: <span>December 2015</span>

Cameroun: Ingabo za leta zishe aba Haram 100 zibohoza abantu

Kuri uyu wa gatatu Minisiteri y’ingabo ya Cameroun yatangaje ko mu bikorwa byo kurwanya intagondwa zo muri Nigeria zo mu mutwe wa Boko Haram ngo Ingabo za leta zishe abarwanyi 100 b’uyu mutwe, banabohoza abantu 900 bari barafashwe bugwate na Boko Haram. Byatangajwe na Joseph Beti Assomo Minisitiri w’ingabo wa Cameroun kuri radiyo y’igihugu kuri […]Irambuye

Mu Rwanda mu mezi 5 ashize ibyaha byagabanutseho 7,5% –

Police y’igihugu kuri uyu wa gatatu yamurikiye itangazamakuru uko igihugu gihagaze mu by’umutekano mu gihugu, umuyobozi w’ishami rya Police rishinzwe gukurikirana ibyaha (CID) ACP Theos Badege yavuze ko muri rusange kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka imibare igaragaza ko ibyaha byagabanutseho 7,5%, naho ibyaha bikomeye bigabanukaho 5,4%. Commissioner of […]Irambuye

Gitwe: Kubura amafaranga agiye kuva muri Kaminuza yarageze mu mwaka

Uwimana Collette, umukobwa wigaga mu Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG, mu mwaka wa gatatu agiye kuva mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri, ni mu gihe mu myaka ibiri yose ishize yafashwaga n’abagiraneza. Hari mu mwaka 2013, ubwo uyu mukobwa yahagurukaga i Musanze, Akarere akomokamo maze ajya kwiga mu ishami ry’ubuganga (Medicine) mu ishuri rikuru […]Irambuye

Paris: Gahunda z’u Rwanda zose zizirikana ibidukikije – Min.Biruta

Mu nama mpuzamahanga igamije gushakira umuti ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe irimo kubera i Paris mu Bufaransa, Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yagaragarije isi ko u Rwanda muri gahunda zarwo z’iterambere zose rudasiga inyuma ibidukikije. Mu biganiro ku mushinga mwiza uba wemerewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije “Green Climate Fund (GCF)”; Minisitiri yagaragaje bimwe mubyo […]Irambuye

Abahinzi b’ibinyampeke baracyazitiwe n’umusaruro muke no kubura ubuhunikiro

Mu nama yateguwe n’Umuryango East African Grain Council uteza imbere iyongeragaciro ry’umusaruro w’ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukuboza, abahinzi n’abashoramari muri ubu buhinzi bavuze ko hakiri inzitizi y’umusaruro ukiri muke n’uboneka hakaba hatari ubuhunikiro buhagije. Iyi nama yari igamije guhuza abahinzi b’ibinyampeke n’abashoramari mu rwego rwo kumenyana no kubafasha kugirana […]Irambuye

ISIS yahanuye abagabo babiri hejuru y’inzu bashinjwa ubutinganyi barapfa

Urukiko rw’abarwanyi ba ISIS bameje icyaha cy’ubutinganyi abagabo bo mu mujyi wa Plmyra muri Syria bakatirwa igihano cy’urupfu. Umucamanza yategetse ko bababoha. Bamaze kumuboha bamuhitishijemo umwe hagati yo kwicwa ahanuwe hejuri y’inzu y’igorofa cyangwa ubundi buryo yifuza asubiza ko yaraswa. Akimara kurangiza amagambo ye, bahise bamusukira hasi ahanuka yejuru y’inzu y’amagorofa atanu ahita yikubita hasi […]Irambuye

Kumva muzika ya Calvin Harris, Britney Spears na Bob Marley

Ubushakashatsi bwerekanye ko umwe mu bashoferi icumi bakoze impanuka batwaye imodoka babitewe n’uko yumvaga muzika ya Britney Spears, Bob Marley, AC/DC na DJ Calvin Harris. Abashakashatsi basanze kumva uriya muzika bituma umutima n’ubwonko bw’umushoferi bikora cyane bityo agatwara imodoka yihuta. Rimwe na rimwe ngo barenga umuhanda cyangwa bagahita ku matara abuza ibinyabiziga guhita mu gihe […]Irambuye

Team Rwanda: Buri umwe yahawe asaga Miliyoni 3 nk’ishimwe ryo

Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bakegukana isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, “Tour Du Rwanda” ry’umwaka wa 2015, abakinnyi, abatoza n’abatekinisiye ba ‘Team Rwanda’ buri umwe yahawe ishimwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3 145 000. Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byatumye arisaruramo amafaranga y’u […]Irambuye

en_USEnglish