Digiqole ad

Iburengerazuba: Abayobozi bihanangirijwe ku mico ijyanye na RUSWA

 Iburengerazuba: Abayobozi bihanangirijwe ku mico ijyanye na RUSWA

Abayobozi b’inzego zitandukanye Iburengerazuba kuri uyu wa kabiri i Karongi batangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa

Cyane cyane muri gahunda ya ‘Gira Inka’ aho bubatse umuco mubi bise ‘ikiziriko’ aho umuturage ajya guhabwa inka akabanza guha umuyobozi ikiziriko. Kimwe n’indi mico irimo guha impano abayobozi n’ibindi byose biganisha kuri ruswa, Urwego rw’Umuvunyi wrabihannye abayobozi ku nzego zitandukanye Iburengerazuba bari baje i Karongi gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa kuri uyu wa 01 Ukuboza.

Abayobozi b'inzego zitandukanye Iburengerazuba kuri uyu wa kabiri i Karongi batangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa
Abayobozi b’inzego zitandukanye Iburengerazuba kuri uyu wa kabiri i Karongi batangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa

Clement Musangabatware Umuvunyi wungirije, yabwiye abayobozi ko imico yose ijyanye no guha abayobozi ikintu runaka ngo umuturage abone serivisi runaka agenewe ari imico mibi ya ruswa cyangwa iyiganishaho.

Paul Jabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yongeye we kwihanangiriza abayobozi basaba ikiziriko abaturage muri gahunda ya ‘Gira Inka.’

Ati “Ugasanga umuturage arabazwa ngo nonese ufite ikiziriko? ubwo aba (umuyobozi) ashaka kuvuga ibihumbi nka makumyabiri ya ruswa muri Gira Inka. Ibi turabyamaganye ntibikwiye.”

Clement Musangabatware yabwiye Umuseke ko ubu batangiye gahunda yo kurwanya ruswa bahereye mu bakiri bato koko ariwo muti wonyine wo kurandura ruswa.

Gaspard Byukusenge uyobora Akarere ka Rutsiro yasabye ko icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kitaba gahunda y’icyumweru kimwe gusa ahubwo yaba nka gahunda ihoraho yo kumvisha abantu ububi bwa ruswa ku gihugu.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency Rwanda mu 2014 bwagaragaje ko 51% batanga ruswa basha ko servise zabo zihuta; mu mabanki ku nguzanyo, mu byangobwa by’ubwubatsi n’ibindi byangombwa, ndetse no mu zindi servise zimwe na zimwe.

Inzego zitandukanye zirebwa n'ikibazo cya ruswa zari zatumiwe muri iyi nama
Inzego zitandukanye zirebwa n’ikibazo cya ruswa zari zatumiwe muri iyi nama

UM– USEKE.RW

en_USEnglish