Digiqole ad

Urban Boys na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016

 Urban Boys na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016

Urban Boyz na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016

Ku nshuro ya kane mu gihugu cya Uganda hatangajwe abahanzi bitwaye neza, amashusho meza ‘Videos’, Djs, Audios byakunzwe cyane mu mwaka wa 2015 mu byiciro bigera kuri 34 mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Urban Boyz na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016
Urban Boyz na Priscilla bari mu bahatanira HM Awards 2016

Muri iryo rushanwa rya HiPipo Music Awards 2016,hagaragaramo abahanzi nyarwanda babiri aribo itsinda rya Urban Boys na Princess Priscilla uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Si ubwa mbere rero hagaragayemo umuhanzi nyarwanda, mu bihembo byagombaga gutangwa muri Mutarama 2015 hagaragaragamo Urban Boys na Knowless. Gusa nta n’umwe wagize amahirwe yo kugira igihembo yegukana.

Kuri ubu itsinda rya Urban Boys na Priscilla, bahanganye na Diamond Platnumz, Julianna Kanyomozi, P-Unit, Alikiba na Mdee. Abo bose akaba ari bamwe mu bahanzi bakomeye cyane mu Karere.

Dore uko bahanganye ndetse n’indirimbo zabo ziri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Karere mu mwaka wa 2015. Bikaba biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangirwa muri Uganda mu ntangiriro za Mutara 2016.

1.Weka Weka ya P-UNIT (KENYA)
2. Sura Yako ya Sautisol (Kenya)
3. Nana ya Diamond Platnumz (Tanzania)
4. Nobody But Me ya Vanessa Mdee Ft. K.O (Tanzania)
5. Mwana ya Alikiba (Tanzania)
6. Nka Paradizo ya Priscillah Ft Meddy (Rwanda)
7. Till I Die ya Urban Boyz Ft Riderman (Rwanda)
8. Woman ya Juliana Kanyomozi (Uganda)

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish