Digiqole ad

Kuki waseka uwanditse cg uwavuze nabi ururimi rutari urwe?

 Kuki waseka uwanditse cg uwavuze nabi ururimi rutari urwe?

Banza wibaze ngo nzi indimi zingahe? Ese ikinyarwanda cyo wibwira ko uzi ukizi neza koko? Ese wari wagera ahavugirwa indimi nyinshi? Ese ubundi uzi akamaro k’ururimi?

Hambere twihaye Miss ntibuka neza, Abanyarwanda turamukwena ngo yavuze igifaransa kibi cyane, ubwakurikiye undi Miss Rwanda nawe turamutwama ngo yanditse nabi igifaransa, uyu munsi ugezweho ni umusore w’imyaka 22 unyonga igare ariko uri no kwigeragereza icyongereza.

Burya muri kamere muntu habamo agatima kabi… biba byiza iyo igice cyuje ineza kiganje aka ka roho mbi gahora kabona ibibi gusa. Bikaba akaga iyo iyi roho mbi yaganje ineza no koroshya muri wowe. Iki gihe ibintu byinshi ubona ari bibi, uhora witegereza ibintu byose ngo urebe aho bipfira nturebe aho byubakitse. Niho guseka uwigeragereje gutanga ubutumwa mu rundi rurimi biva.

Ururimi rwacu ni Ikinyarwanda, ariko kuko atari ururimi rukoreshwa na benshi cyane mu gutanga ubutumwa bugenewe isi umuntu wese muri iki gihe agerageza kuba nibura azi icyongereza cyangwa igifaransa. Bikaba akarusho ari byombi.

Abahanga mu ndimi na bene ururimo ntibashobora na rimwe guseka uvuze nabi ururimi rutari kavukire ke, cyangwa ngo bannyege urwanditse nabi.

Abagenze mu mahanga murabizi cyane, icya mbere ni ubutumwa butambutse naho uko buvuzwe ntabwo byitabwaho.

 

Nta muzungu uranseka ko namubwiye icyongereza gicye cyanjye nabi, nta n’urankosora namwandikiye amakosa y’igifaransa kuko babizi neza ko atari indimi zanjye. Ndetse umwuga wanjye si indimi na benshi usanga indimi atari zo bize mu mashuri.

Ku rundi ruhande ahubwo usanga Abanyarwanda bashimishwa cyane no kubona umunyamahanga agerageza kuvuga cyangwa kwandika ikinyarwanda. Bakamutera n’akanyabugabo ariko batamunnyega.

Ni gute umuntu yihandagaza agaseka, akannyega umusore watwaye Tour du Rwanda, udafite amashuri menshi, ufite imyaka 22 gusa, uri kuri Twitter (abanyarwanda bayiriho si benshi), wabaye ishema ry’u Rwanda…ngo yanditse icyongereza gipfuye? Kandi ubutumwa bwe bwumvikana.

Yashoboraga kwandika ikinyarwanda rwose, ariko ubutumwa bwe yenda ntibugenewe abanyarwanda gusa, yenda ntibugenewe abumva ikinyarwanda gusa. Ariko bwaratambutse kandi bwari busobanutse.

Ikigaragaza ko kunnyega uwavuze cyangwa uwanditse nabi ururimi rutari urwe ari ubuswa na ya roho mbi navuze haruguru, ni uko ubutumwa bwa Valens Ndayisenga yabutanze mbere y’uko iyi Tour du Rwanda itangira, bamwe babubonye icyo gihe barituriza kuko bumvise icyo yavuze, ariko ba mutima mucye wuje inabi no kurebuzwa icyo bita kibi, babubonye nyumaaaaa ejo bundi. Maze barasizora, si ukunnyega umwana w’umusore bivayo.

Bamwe no muri uko kumunnyega usanga bavuga cyangwa bandika ikinyarwanda kitari cyo.

Kimwe n’ibyabaye kuri ba Miss, n’ibindi bizaba nyuma ku bandi, ubutumwa nshaka gutanga ni ubu;
Ururimi rwawe nirwo uba nibura utemerewe gukoramo amakosa akabije, ururimi wize ukuze kugira ngo urwifashishe mu mibereho ntawukwiye kuguseka ngo waruvuze/warwanditse nabi.

Nawe ntukagire uwo useka kubera iyi mpamvu, kuko nawe uwagushungura muri izo ndimi z’abandi ntiyakuburamo inkumbi kandi wibwiraga ko uri kasha mu ndimi z’abandi.

Banyarwanda rero nitureke imitima mibi no kubona ibintu buri gihe nabi (n’ibitari ngombwa nk’indimi). Nitwite ku butumwa dutanga n’ubwo duhabwa, turebe ikiduteza imbere ntiturebe igisenya abandi.

N’ikinyarwanda cyacu mbona hari abakivuga/abacyandika nabi. Ikibi ni uko babikora nkana. Nabo ntukabaseke ahubwo ita ku butumwa batanga, woroshye umutima wawe utaganzwa n’inabi no kubona byose nabi kuko amaherezo nawe waboneka nabi mu bandi.

*******

19 Comments

  • Ururimi uru nuru …,n’uburyo runaka akoresha mu kumenyekanisha iki niki !!!

    Henshi mw’isi huzuye imidugararo kubera abitwaza indimi ahandi ubuzima buragora bamwe kubera abitwaza indimi, ibi rero ntaho bizageza isi bikwiye kurwanywa.
    Igikuru n’ubutumwa bugize icyo uvuze atangaje hari abahanga bavuga mu kinyarwanda, igiswahiki, igichinois, igiframa, …. Ariko batazi icyo gifatansa cg icyojyereza kubera impamvu zumvikana rero kubarenganya nu buswa no kudatanga ituze mw’isi.

    Ex: nko kubona job mu bubikigi utazi igiframa bisa nki bidashoboka
    Kubona job mu budage cg Norvege utazi indimi zaho bisa nkibidashoboka

    Nyamara harabazi izo ndimi bahabwa utuzi batazi kudutunganya kurusha umwe utuzi neza atazi indimi zaho ndetse ugasanga numwimye akazi we azi neza ururimi uwo yimye job avuga ntanaho azakenera kuvuga urwo rurimi yimiwe job.

    Ese nitutareka ngo tworoshye nuwo utazi izo ndimi yinjire muri societe ivuga izo ndimi ubwo azazivuga ate ryali ???

    Ikibazo cy’indili kiri mu birimo kudindiza iterambere mw’isi.

    Nshimira HE Paul KAGAME wabikemuye hano iwacu.

  • Icyambere ni message hano muri USA nyamara mbona rwose abazungu batita kuko uvuga ahubwo bita kucyo ushaka kubabwira kuko baziko icyongereza Atari ururimi rwacu twarwize dukuze uko byagenda kose ntitwaruvuga neza nkabo ,naho abo baseka ntekereza ko bashobora kuba ntacyo bazi nabo ari babandi baba birarira kuko ukizi ntiyaseka kuko azi neza ko nawe hari ibyo atazi.wamugani abo basekana ntibaragera aho bavuga indimi NGO barebe.njye ahubwo numvaga bakagombye gutera uwo mwana akanyabugabo agakomerezaho akanatinyuka akajya akivugira no muruhame

    • Murakoze cyane kudukurugutura abwirwa benshi akumvya bene yo ndavuga abigize intiti muri byose ,gusa nibyiza kd birubahisha kwicisha bugufi ,Imana yonyine niyo izi byose ,ahubwo turebe icyo twamarirana .

      Ibihe byiza bavandi!

  • Bikora abaswa burya kuko we learn from the mistake!!!!!

  • ni ubuswa biriya

  • KUKI BAN-KI MOON CYANGWA JOSE MURINHO IYO BAVUZE ICYONGEREZA NABI NTAWE UBASEKA???
    NYAMARA ABANYARWANDA BO HAGATI YABO…….!!!!!!

  • Umunyamakuru ndamushyigikiye, iyi nkuru yari ikwiye gushyirwa kuri watts app nayo igakosora abantu bakoze amakosa baseka Valence!

    Buriya butumwa uwo bwari bugenewe yarabusomye, kandi nkeka ko yashimiye uwabumwandikiye;

    Uriya mwana agiye kujya ajya gusiganwa mu mahanga, kandi bimaze kumenyerwa ko abanyarwanda badakenera abasemuzi b’icyongereza, igifaransa, igishwahili n’igishinwa benshi barakivuga iyo bibaye ngombwa, none murifuza ko uriya mwana azajya ajyana umusemuzi koko??

    Nk’aho mwamweretse uko byandikwa ngo kwekwe!

    Valence, komereza aho, gushaka ni ugushobora, twese ni uko tuziga kandi tuzazimenya!

  • Ubundi ntibikwiye gusekwa ngo wavuze ururimi nabi kandi atari n’urwawe n’umuco mubi.

    Ariko na none hari ibiba bitangaje: umuntu bamuhitishamo ururimi agahitamo igifaransa cyanke icyongereza kandi atazizi, ngubwo ntiyavuga ikinyarwanda da!!!

    UMUCO WA GIKORONI URACYATURIMO CYANE KWUMVA KO KUVUGA INDIMI ZO HANZE ARI ISHEME N’UBWENGE.

  • Rwose iyi nkuru ndayikunze,kuko nta wifuza kuvuga nabi cg kwandika nabi ku bushake

  • uyu wanditse iyi nkuru numugabo cyane.mbahe urugero.muri Afrika hari aba prezida bakunda gukoresha icyongereza ndetse ukagirango barakizi neza nyamara burya nka Obama wamerika nabandi ba prezida bamerika ngo ntibumva 100% ibyo baba bavuga mugihe aba prezida bafrika bo bumva ibyo Obama avuga.muri make bashobora kuvuga iminota 15 muriyo
    abanyamerika bumvisemo iminota 3 yibyo wavuze wiyita ko uzi icyongereza.

  • Abanyarwanda bakunze kwitiranya umunyabwenge n’umuntu uvuga indimi zabanyaburayi akazididibuza (Francais, English…). Nyamara ibyo ni ukwibeshya kuko ubwenge ntabwo ari ukuvuga indimi ahubwo nibyo wabasha gukora (sciences, technology, sociology, philosophy, theology…) ururimi waba ubikoramo urwarirwo rwose.
    Mu rwanda hari impamvu nini ituma abanyeshuri barangiza primary and secondary schools bataramenya indimi zo haze twita international neza. Ahanini ni ukubera duhuzwa n’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda izo twiga tukazikoresha mu masomo ku ishuri cyangwa gusoma. Ururimi rusaba practice yo kuruvuga cyane kugirango urumenye. Urebye imirimo abanyarwanda bakora abenshi ikinyarwanda kirabahagije uretse ko nokumenya izindi ndimi atari bibi dore ko ubumenyi bwinshi bwanditse mu ndimi z’abanyamahanga.
    Guseka umunyafrika ngo avuze nabi indimi z’abanyaburayi ni nko guseka umunyaburayi ngo avuze nabi indimi z’abanyafrika. Abanyarwanda bagombye gucika ku muco wo gufata indimi z’abanyaburayi nkaho ari ibitangaza tutagombye gukoramo ikosa iyo tuzivuga. Icya mbere si indimi zacu, icyakabiri twazizaniwe n’ubukoloni. Iyaba twri dushoboye kwandika ubumenyi bwose mu kinyarwanda nta nubwo twazikenera cyane. Aba engineers benshi b’abashinwa, abayapani, abakoreya bakora amamodoka, ibyogajuru, ama cellphones… nta rurimi rw’abanyaburayi na rumwe bazi. Ubwo nibwo bwenge.

  • What we appreciate in languages is the transmission of intended message. Even linguists do not use them as it is required.

  • nange nshimye neza iyi nkuru abantu bakwiye no kuyisakaza kuri whatsup na facebook kuko irimo inyigisho , nange nemera ko ari imitima mibi yamunze abantu , niyo mpamvu abazungu batera imbere , kuko ibyo bintu byo kurebaguzwa mugenzi wawe ntibabigira ahubwo bareba akamaro kicyo bari bukure mubyo uvuga . sha wakoze rwose .

  • Nshimiye Umuseke kubw’iyi nkuru. Nukuri iyaba twamenyaga byibuze kwandika neza Ikinyarwanda cyacu twese byadufasha ndetse twatera imbere. Iyo ugeze mu bihugu byo muri Aziya usanga bavuga icyongereza kiri munsi y’icyo Valens yanditse kuko abenshi baba bivugira indimi gakondo zabo cyangwa ahenshi icyarabu ariko icyo gike bavuga kibafasha rwose gukora ubushabitsi ndetse banataye imbere ariko hano umuntu tumuha inkwenene nkaho twakumvise ico ashaka kuvuga ngo tugire icyo dukuramo.

    Nyamara umuco mubi nkuwo uri mu bidindiza iterambere

  • Jye numva ukwiye gusekwa ari uwiha kuvuga indimi z’abakoloni kandi nta n’izo azi neza mu gihe yari afite amahitamo yo kuvuga Ikinyarwanda. Hari n’abazi ko kuvuga nabi ururimi rwabo (Ikinyarwanda) ari ishema cg ubusirimu maze si ukukigoreka bakivayo! None se koko ba ba miss bigeze “kurutanga” mu Cyongereza n’Igifaransa, ntibari bakwiye gusekwa ndetse no kugawa?

  • Guseka umuntu ngo ntazi ururimi ni ubuswa bubi. Natunguwe no kubona abahungu bambaye imipira yanditseho ngo igifransa miss yavuze ( ngo batuye mu Belgique) ibyo se nibyo guseka??? Cg baba babuze icyo bakora muri ibyo bihugu by’abazungu???

  • rwose byari bikwiye ko abantu turekera guta umwanya kubitadufitiye akamaro umuntu arajya guseka valens watwaye tour du Rwanda wewe ntanicyo uwomunsi yakoze abayumva ubwenge bwe burikugihe???kandi rwose sindabona umuzungu wagusetse ngo urashe imbogo kuko azi icyo ashaka kumva aguteg amatwi rwose mureke imico mibi nkiyi ishire mubantu birakwiye. murakoze kuri ino nkuru ifite ubwenge muduhaye

  • ko muta post comment yanjye

  • Biriya byo guseka abavuga nabi indimi z’inyamahanga bikwereka igipimo cya influence ya Colonisation. Kumva ko utuzuye igihe udafite agakeregeshwa gatubutse ka mpatsibihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish