“Abahanzikazi b’abanyarwanda bafite kwitinya muri bo”- Amore Aimée
Aimée Amore ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba mu Bwongereza. Mu byumweru bigera kuri bitatu yari amaze mu Rwanda mu kiruhuko, yavuze ko muzika nyarwanda igeze ahantu haryoshye ariko abahanzikazi bagifite ikintu cyo kwitinya.
Mu myaka isaga umunani amaze mu Bwongereza, yagarutse mu Rwanda ahita akorana indirimbo na Christopher bise ‘Byigumanire’. Iyi ndirimbo ikaba ari imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi.
Mu kiganiro na Umuseke, Amore yatangaje ko iminsi yamaze mu Rwanda bamwe mu bahanzikazi yabashije kuganira nabo yasanze bafite byinshi bagomba kubanza kwiga.
Yagize ati “Nta gihugu gishobora gutera imbere bikozwe n’umuntu umwe gusa!!ahubwo ni ubufatanye bw’abagituye bose.
Aho muzika nyarwanda igeze, ntabwo ari abahungu gusa bagomba guhora bagaragara imbere gusa cyangwa mu bikorwa runaka bikomeye. Kuko n’imbaraga z’abakobwa zirakenewe cyane muri muzika kugira ngo igere aho izo mu bindi bihugu zigeze.
Mu minsi mike namaze mu Rwanda, bamwe mu bahanzikazi nashoboye kuganira nabo numvaga bafite kwitinya muri bo. Bamwe bakavuga ko hari ibyo badashobora kwambara ku rubyiniro ‘stage’.
Ariko nyamara burya muzika nayo ni business umuntu agomba gukora uko ashaka gusa atarengereye ariko agakora ibituma agira abakunzi ndetse n’isoko ry’ibihangano akora rikaguka”.
Akomeza avuga ko mu Rwanda hari bahanzi b’abahanga benshi. Ariko habura gusenyera umugozi umwe gusa ngo muzika nyarwanda ibe yasakara ku isi hose.
Kuko ngo usanga umuhanzi akora kugira ngo arushe mugenzi we aho yakamufashije niba abona igihangano cye kimeze neza bakarushaho kukimenyekanisha bose.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=dHIW3bHN5uE” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW