Digiqole ad

Arashima ko Inteko yumvise ubusabe bwabo ikavugurura ingingo ya ‘101’

 Arashima ko Inteko yumvise ubusabe bwabo ikavugurura ingingo ya ‘101’

Ngendahayo Aimable umwe mu Banyarwanda bajyanye ubusabe mu Nteko Nshingamategeko

Inyandiko ya Aimable Ngendahayo Aimable –

Ndi umwe mu bantu banditse basaba ko Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yadufasha igahindura ingingo ya 101 yazitiraga Perezida wacu Paul Kagame kuziyamamaza nyuma ya 2017, ku bwibyo ndashima akazi Inteko yakoze kandi nkasaba ko igihe cya Referandumu gishyirwa hafi tukazatangira umwaka mushya twarayitoye.

Ngendahayo Aimable na bagenzi be bari bajyanye ubusabe 250 000 mu Nteko Nshingamategeko
Ngendahayo Aimable (iburyo) na bagenzi be bari bajyanye ubusabe 250 000 mu Nteko Nshingamategeko

Ndibuka ukuntu bitari byoroshye kumva ko ubusabe bwacu bwakwemerwa n’Inteko Nshingamategeko, ikagira icyo ibukoraho.

Itariki ya 21 Gicurasi 2015 ntizansibangana mu mutwe ubwo abayobozi b’Inteko Nshingamategeko barimo na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bazaga kwakira ubusabe bw’ihuriro ryacu ry’urubyiruko, bwari bugizwe n’amabaruwa asaga 250 000.

Icyo gihe sinumvaga ko igihe kizagera abagize Inteko nshingamategeko bose bakumva impamvu z’ubusabe bwacu, ariko ubu byaremewe kandi twiteguye gutora Referandumu tukabishimangira.

Jyewe nk’umwe mu Banyarwanda bifuza ko Perezida Paul Kagame akomeza kugeza ku gihugu iterambere, umutekano, amahoro asesuye, ndashima byimazeyo Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ku kazi yakoze, ikaba itaradutengushye ikadutega amatwi.

Mpora nkurikirana aho inzira igeze mu kuvugurura itegeko nshinga, ku wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015, ubwo Abadepite bemezaga Umushinga w’Itegeko Nshinga wari uvuye muri Sena, nabonye ko ibyari inzozi kuri benshi bigiye kuba impamo.

Nashimishijwe cyane n’uko Ingingo ya 101 twese twabonaga ko itubangamiye yahinduwe, Perezida wacu akongera guhabwa amahirwe yo gukomeza kutuyobora.

Nk’uko yatuvanye mu mwobo, ndamusaba nkomeje ko atazadutenguha, azatwemerere aziyamamaze mu matora ya 2017, kandi nifuza ko yatumara amatsiko akabitumenyesha tukazishimira umwaka turangije n’uwo tuzatangira wa 2016 nta nkomanga dufite ku mutima.

Nyuma y’aho itegeko rizaba rivuye mu Nteko, twumvise bavuga ko Minisitiri w’Intebe ariwe usigaye kurijyana imbere ya Perezida wa Repubulika kugira ngo agene igihe cya Referandumu, ku bwanjye numva yazabikora vuba, simutegeka, ariko nk’uko nabivuze Abanyarwanda turashaka gutangira umwaka ibyo byaravuye mu nzira.

Nishimiye ko ubusabe bwanjye n’ubw’abandi Banyarwanda bwakiriwe kandi nkaba mfite n’icyizere cyuzuye cy’uko Perezida Paul Kagame na we azatwemerera agakomeza urugamba yatangiye rwo guteza imbere Abanyarwanda no guhesha agaciro Umunyarwanda aha ari hose ku Isi.

Nk’Umunyarwanda ukunda igihugu cyanjye ntewe ishema no kubona Abanyarwanda twese tuzahuriza kuri YEGO, tugatora Itegeko Nnshinga ryacu binyuze muri Kamarampaka, maze n’Intore Nkuru dukunda Nyakubahwa Paul Kagame akazatwemera gukomeza kuduteza imbere.

Nari natangiye mbisaba, ariko mbisubiremo, mu cyifuzo cyanjye ndasaba ko iri Tegeko Nshinga rivuguriye mwaridushyikiriza vuba bishoboka tukaritora ku mugaragaro nk’uko Abanyarwanda twakomeje kubisaba.

Ngendahayo Aimable umwe mu Banyarwanda bajyanye ubusabe mu Nteko Nshingamategeko
Ngendahayo Aimable umwe mu Banyarwanda bajyanye ubusabe mu Nteko Nshingamategeko

 

Inyandiko ya NGENDAHAYO Aimable

 

10 Comments

  • Uyu arishakira amaramuko gusa.ese avugira banyarwanda bose nkande

  • umbaze nkubaze uwo avugira. aya ni amacenga ya politiki wasanga n’inyandiko ziri mu bikarito batwaye nta mikono iriho cyangwa se barayihimbye. Niyo kandi babisaba ntabwo icyo usabye cyose ugihabwa iyo kinyuranyije n’amategeko. Mwibuke aho ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ivuga ngo nta na rimwe none bo barigize rimwe bararihindura (c’était une disposition restrictive). Ibi nta kindi byerekezaho uretse kwica demokarasi

    • ndasaba auditeur interne kuzakora iperereza hakarebwa uburyo ziriya nyandiko zivugwa ko zoherezaga ubusabe bw’abanyarwanda niba zisiywe koko! njye simbishyira amakenga rwose. ariko urambonera abagabo bafite ibitekerezo abagore bo gutekera abagabo kwirirwa berera imisozi batagaguza amafaranga [ rero ngo ni amatike] ngo barajya Kigali gusaba ko hahindurwa itegeko? mwararindagiye. umutungo w’igihugu ukoreshwa ibyo utateganijwe kweri! ubu se ibi byari muri budget cyangwa ni zaza imprevues bama bavuga? nimumureke mumufashe kumunga umutungo wigihugu akari kera kandi muzabimugereka umutwe mubimuryoza arimwe mwirirwaga mwirira kd we atabuze uburyo yaruhuka agaharira abandi akirira ibye kuneza. yemwe banyarwanda, ndumunyarwanda kweli!!!

  • aya n’amaco yo gushaka umugati, Aimable ntago ari uko bashaka imyanya.

  • Ibifu biri aha hanze birarikora. Uyu ararwana n’iki?

  • ndi mubantu badashaka ko boss yongera kutuyobora. reka rwose

  • Ariko rero njye ndabona uyu muvandimwe yavuze ibyo ashaka kandi yifuza kandi yewe anfitiye uburenganzira, ahubwo mwebwe aho kumunenga nimudusangize ibyanyu nkuko yadusangije ibye hanyuma tuvanemo ikizima kidufasha nkabanyarwanda.

    Aratubwira ibyo atekereza byaduteza imbere , wowe ibyo ufite nibihe bizane niba ntabyo ceceka tugendane nababifite. Niba ibyawe ari ugusenya ibyabandi ntugire ibyo ugaragaza byubaka icecekere ibyo gusenya no gusenyana abanyarwanda twarabize ibyo dukeneye ni ibyubaka nibyubakana.

    Mugire amahoro

  • ariko abanyarwanda mwaguze iki no kuba inkomamashyi? nimumuhatire kumutora nawe abyiyitirire abyinire kugakoma nawe Jeannette yicezereza bimwe bisanzwe mugire ngo ayii!. ariko se igundira ry’ubuyobozi ryo murigura iki? ntimwama mubona yemwe ibyabaye kuri kinana mobutu seseseko kukubwendo bazabanga? abana babo bari he? imiryango yabo irihe? njye namushima abateye ishoti akabasubiza ayomanyagwa ngo ni ubusabe maze mukamwara! nawe kandi yabwungukiramo numuryango we akabaha amahoro aho kugira ngo… kandi ndababwira ukuri, hafi yakora ni muri UN. kandi njye mba mbona azabikora ga!

  • Mubihakane cyangwa se mubipinge, ntacyo muzahindura! Ubu se iyo Mzee asuye ahantu, abanyarwanda babyiganirayo ntimuba mubona uko bangana? Hari ubategeka kuzamura amabendera se? Iyo bahamagara ku maradiyo se bifuza ko Mzee akomeza, ntimuba mubumva cyangwa muba ishyanga sha!

    Iyo ataba Mzee, ubu mba ndi he? Usibye n’abatutsi yakijije jenoside, n’abahutu ubwabo baba baramaranye! Keretse niba mutibuka amatiku y’abakiga baririmba ngo bazamanuka batsembe abanyenduga!

    Kuri ubu rero, twesee turi abanyarwanda, nta modoka ihabwa plaque bitewe n’aho nyirayo aturuka, nta ndangamuntu zirimo amoko, umuturage afite ijambo, turimurekere, azabitwereka muri referendum kandi nizeye ko YEGO izatsinda kuri 99,9%!

    N. Ben Friend

  • Nibakwirekere warahungabanye sha !
    Mwitegereze ifoto ibanza aho we na bagenzi be batwaye cercueil yo gushyinguramo démocratie.

Comments are closed.

en_USEnglish