Month: <span>October 2015</span>

Burundi: Polisi n’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, kuva ku wa gatandatu no ku cyumweru Polisi n’urubyiruko rw’ishyaka Cndd-Fdd rw’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15 nyuma y’aho hadutse kongera gukozanyaho hagati ya Polisi n’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Inkuru ya Reuters ndetse na JeuneAfrique ivuga ko imvururu n’imidugararo yatangiye ku wa gatandatu kugeza mu ijoro […]Irambuye

Mugesera arashinja MINIJUST kwimana umugati, nayo ikamubwira ko yanze gukaraba

-Minisitiri ni we ufite umugati; -Mu Bwongereza, yatanze Miliyari ku rubanza rutaratangira; -Sinshaka iyo Miliyari, nampe n’utuvungukira tugwa munsi y’ameza; -Me Rudakemwa niwe wahanyanyaje , ariko nawe inda yafatanye n’Umugongo; -Ntaho babicikira; nibemere bayazane (amafaranga). Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha […]Irambuye

Mwarimu: Isoko y’ubumenyi dukesha byose ariko yirengagijwe mu mibereho

Yize bimugoye arara akoresha agatadowa (itara rya Kinyarwanda ricumba umwotsi) kugira ngo agire ubumenyi azasangiza abandi. Nyuma y’imyaka myishi, yaje kubona impamyabumenyi, kubw’amahirwe abona akazi arerera igihugu. Mu muhati ashyiraho ngo ahe abana ubumenyi n’uburezi, asabwa kurara ategura amasomo y’umunsi ukurikiraho guhera ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere. Ibitabo, amakaramu, imfashanyigisho, urukundo n’ubumenyi […]Irambuye

‘Eltad’ izina ry’imfura ya Riderman na Nadia

Mu gihe Riderman na Agasaro Nadia bitegura kwibaruka imfura yabo ya mbere, bamaze gutangaza izina ry’umuhungu wabo dore ko bamaze kubwirwa n’abaganga ko bazabya umuhungu. ‘Eltad’ ngo bisobanura uw’Imana yishimira cyane, niryo zina bamaze guhitamo bazamwita mu gihe umuhango wo kwita umwana izina uba nyuma y’icyumweru umwana avutse. Mu kiganiro na Isango Star, Riderman yasobanuye […]Irambuye

Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateye soya igahera mu butaka kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo imbaraga bakoresheje bategura ubutaka n’ifumbire bidapfa ubusa. Aba baturage bateye imbuto zabo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe isakaza bumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa ari nyinshi bityo […]Irambuye

Ubu ntawamenya ko duterekera kandi aribyo dukora- Padiri Rugengamanzi

Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita umaze imyaka 47 mu kazi, avuka ko Abazungu bazana Imana yabo hari byinshi birengagije ku myemerere Abanyarwanda bari bafite agasaba abakiri batoya kujya bamenya amateka bagasura ingoro ndangamuco Atari ukwimara amatsiko ahubwo bagamije kumenya no gusobanukirwa Umunyarwanda wa kera uko yari abayeho. Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye na Padiri Rugengamanzi tariki […]Irambuye

Dj Zizou arashinjwa uburiganya bwatumye Austin ashyamirana na Kina Music

Imvo n’imvano y’iyi nkuru, n’indirimbo yitwa ‘Te Amo’ itaranasohoka yakozwe na Knwoless afatanyije n’Umunya- Zambia Roberto wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Amarula’. Iyo ndirimbo yateje umwuka utari mwiza hagati ya Uncle Austin na Kina Music, bivugwa ko Dj Zizou ariwe nyirabayazana dore ko ari nawe wari ufitanye gahunda na Austin byarangiye ataririmbye muri iyi ndirimbo […]Irambuye

Umubare wa za Bibiliya ngo uri kugabanuka mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wabwiye abanyamakuru ko hari impungenge ko umubare wa za Bibiliya ziri mu Rwanda uri kugabanyuka bityo ugahamagarira abaturage kuzigura no kuzitunga hakiri kare kugira ngo zitazabashirana. Izo Bibiliya ngo zigabanyuka kubera ko nta baterankunga bashoramo amafarnaga bityo bigatuma iziri mu bubiko zishira. Ikindi ngo kibitera ni […]Irambuye

Meddy, Teta na King James bataramiye abanyarwanda baba Iburayi

Muri Rwanda Day yaberaga i Amsterdam mu Buholandi kuri uyu wa 03 Ukwakira 2014 abahanzi b’abanyarwanda bakumbuje cyane abanyarwanda baba iburayi bari bateraniye yo umuziki wo mu Rwanda, by’umwihariko Meddy na Teta na King James babataramiye na nijoro nyuma ya Rwanda Day nyir’izina. Mbere gato y’uko Perezida ahagera ahagana mu masaa kumi n’ebyiri (ku isaha […]Irambuye

en_USEnglish