Ubu ntawamenya ko duterekera kandi aribyo dukora- Padiri Rugengamanzi
Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita umaze imyaka 47 mu kazi, avuka ko Abazungu bazana Imana yabo hari byinshi birengagije ku myemerere Abanyarwanda bari bafite agasaba abakiri batoya kujya bamenya amateka bagasura ingoro ndangamuco Atari ukwimara amatsiko ahubwo bagamije kumenya no gusobanukirwa Umunyarwanda wa kera uko yari abayeho.
Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye na Padiri Rugengamanzi tariki ya 27 Nzeri uyu mwaka ubwo i Rulindo, ari naho uyu mupadiri avuka, ikigo RDB cyafunguraga ku mugaragaro ingoro y’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco ahazwi nko ‘Ku Kirenge cya Ruganzu’, yavuze byinshi ku buryo Abazungu basenye imyemerere y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ukwemera kwa kera navuga ko ariryo sezerano rya kera Abanyarwanda bari bafitanye n’Imana, bari bafite ukuntu bavugana n’Imana, bari bafite ukuntu bayisenga, bakoraga ku buryo bwabo, bamenye Christu nyuma.”
Padiri Rugengamanzi ni we wahishe ibuye ry’amateka rifatwa nk’Ikirenge cya Ruganzu ubwo abantu bari Abaparimehutu bashakaga kurimena.
Ashinja Abazungu ko mu kuzana uburyo bwabo bwo kwemera Imana batigeze baha agaciro uko Abanyarwanda basengaga.
Ati “Baza batubwira iby’Ubukiristu, ‘en fait’ (mu by’ukuri) ni uko batabishoboraga, baje bafite iby’iwabo ntibacukumbura iby’iwacu ngo bashingireho batwereke ibyungutse bindi, bahera kuri zero.”
Imana y’Abanyarwanda bayihinduye Mungu ariko nyuma iragaruka yitwa Imana
Rugengamanzi asanga imyimvure Abazungu bazanye ntaho yari itandukaniye n’uko Abanyarwanda babonagamo Imana, ndetse ngo bagerageje gutesha agaciro amwe mu magambo ya kera y’Abanyarwanda ariko ngo hari igihe ayo magambo azakoreshwa mu Misa.
Agira ati “Buhoro buhoro ariko, ikimenyimenyi Imana bavugaga ko ari Mungu kugira ngo bayitandukanye n’Imana, ariko ubu turavuga Imana.
Ndetse hari amagambo amwe n’amwe tuzakoresha ahari mu bihe bizaza, yafatwaga nk’igipagani, ariko uwo mupagani tuvuga ni wa Munyarwanda, wa wundi w’Umukristu w’iki gihe tutagomba kwibagirwa imizi ye, aho yaturutse n’uko yamenye Imana.
Turavuga ko Imana ari imwe, n’Umunyarwanda yari azi ko ari imwe, noneho bazana (Abazungu na Kiliziya) indi mwumvire yabo y’Abaperisona batatu, Umunyarwanda apfa kubifata gutyo wabimubaza ntabisobanure, hari ukundi bari kubivuga.
Ubu sinatinyuka kuvuga imyumvire yanjye muri iki gihe bijyanye kandi n’ibyo byose hamwe, ariko buhoro buhoro Abanyarwanda bazagera aho bakoreshe ururimi rwabo kuko Imana itaheje ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo yigaragaze, niba yarigaragarije Umunyarwanda, agomba kuyumva mu myumvire ye ya Kinyarwanda.”
Nta Munyarwanda cyangwa undi wese ukwiye gusura ingoro y’amateka ku bwo kwimara amatsko
Padiri Rugengamanzi agira ati “Abantu bumva ko inzu zirimo ibya kera zigamije kwimara amatsiko, ariko si byo kuko aho hantu hakagombye kudufasha kumva Umunyarwanda wa kera.
Ubu nkunda Ikinyarwanda n’amateka y’Abanyarwanda kugira ngo numve amateka muri iki gihe, ari mu byerekeye iyobokamana na Tekinologia (ICT) twafashe iby’ahandi ibyacu turabireka.
Ubu Abazungu bafunze amasoko yabo, n’isuka ntitwabasha kuyibona kandi mbere hari amasuka yacu twacuraga y’Amaberuka n’andi, aho kugira ngo dukomeze ibyacu tugende dutera intambwe twarabitaye.
No mu iyobokamana ni kimwe, Bibiliya igira abikiza, ntabwo twabeshywe ariko kugira ngo duhamye imyumvire, kuko akantu k’ubusa gashobora kuza kakaduhungabanya ugasanga ni nka yanzu yubatswe ku rutare idafite umusingi.”
Mu kwemera k’Ubu turaterekera ariko ntitubivuga
Rugengamanzi avuga ko uko ubu haturwa igitambo cya Misa, bias no guterekera kwa kera ariko ubu bikaba byarahinduriwe izina n’abantu ntibabasha kubimenya.
Agira ati “Ubu guterekera turabikora ariko twanze kubivuga, umuntu ntiyamenya ko aribyo dukora. Ubu dutura igitambo Imana tukagitura twibuka Yezu Christu waducunguye, ubwo se urumva atari uguterekera? Ni umuterekero wacu.
Ndetse mbere hari amagambo twakoreshaga avuga ngo ‘akira igitambo cy’umukurambere wacu Aburaham, urumva, icya Mekisedki.
Usanga bihura n’ibyacu ni ukuri, birahura, kubihuza ni uko nyine wa Munyarwanda tubwira muri iki gihe adafite igitereko mu mateka ye noneho akitwara nk’uko bimeze, ugasanga bamwe bavuga ngo murata igihe mucukumbura amateka kandi ibyo twarabirenze.”
Gusa, muri iki gihe, Padiri akurikije agaciro Leta iha amateka n’umuco wa kera w’Abanyarwanda, yemeza ko ibya kera bizongera kugira agaciro n’abatoya bakabikunda.
Yagize ati “Kuba ibintu nk’ibi Leta ibyoherezamo Minisitiri akaza, ni uko bifite agaciro, kandi n’urubyiruko ruzabiha agaciro.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
33 Comments
Uyu mupadiri nawe usanga afite imitekerereze iteye urujijo. Ngo mu misa turaterekera da!! kandi ngo bimeze neza neza nk’ibyo ba sogokuruza bakoraga kera baterekera muri twa tuzu two mu gikari.
None se mu muhango wo kubatiza ko numva abaza abagiye kubatizwa ngo: “ese mwanze imihango ya gipagani; nko kuraguza, guterekera, no kubandwa”. Nabo bakamusubiza ngo: “turayanze”.
Biratangaje rero kandi binateye urujijo kumva ariya magambo ya Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita wemeza ko mu misa baterekera bisa n’ibya Kinyarwanda bya kera, hanyuma mu gihe abatiza akarengaho agasaba abo agiye kubatiza kwitandukanya n’umuhango yita uw’abapagani wo guterekera.
Ibyo byose nyine avuga n’ibigaragaza ko amadini yibereye munyungu,nawe ubwe arivugira ati haribyo ntemerewe kuvuga,bivuze ko haribyo akora abizi neza ko ataribyo nubwo abyigisha abandi,amadini yose yibereye mubucuruzi no kurya amafaranga(amaturo)ntawe uvugisha ukuri kubyanditswe byera twemera nka Bibiliya,ahubwo wajya kumva ngo ni AMAYOBERA MATAGATIFU kandi ijambo ry’Imana ntamayobera arimo rirasobanutse.Imana ibafashe musobanukirwe n’amayobera kandi mubaririze inzira za kera aho inzira nziza iri ibe ariyo munyuramo nibwo muzabona uburuhukiro mumitima yanyu.yeremiya 12:10(abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye,banyukanyutse igikingi cyanjye,igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.
Dukomere kuri Yezu Kristu na Nyina Mariya,
Imana ntaho Ihuriye n’idini n’imihango twishyiriraho ngo twishakire amakuzo yacu bwite. Icyo dusabwa n’Impuhwe si Ibitambo. Yezu niwe wabaye igitambo cy’ukuri.
Ibyo padiri avuga ko mu misa tuba duterekera ni byo rwose. Nonese niba tudaterekera ni gute twibuka abatagatifu tukabiyambaza kandi tuzi neza ko ari abantu babayeho bagapfa. Ibi bitaniye he se n’abasokuruza bacu bibukaga ababo bapfuye. Gusa aho abazungu baziye abacu bapfuye babise abazimu ababo bapfuye babita abatagatifu, bakadutegeka kwitwa amazina yabo, kubibuka no kubiyambaza ngo badusabire ku Mana. Rwose ntaho twavuye ntaho twagiye.
@Kanyarwanda
None se niba Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita yemera ko ibyo guterekera abanyarwanda ba kera bakoraga ari byiza, yakweguye akava mu bupadiri no mu idini gatolika, akiyegurira idini gakondo aho gukomeza kujijisha intama ze muri Kiliziya Gatolika.
Wari watangiye neza ariko ushoje nabi: ngo ntaho twavuye ntaho twagiye. Sibyo rwose! Twavuye habi (mu bwoba no mu bujiji, kuko iyo mico ya cyera yari ishingiye ku bwoba no kubujiji), twagiye heza aho duterekera/twibuka/dusabira abacu tubitewe n’urukundo n’urukumbuzi n’icyizere cyo kuzongera kubabona.
Uko niko kuri!!!
Ahubwo mbona ubu aribwo twayobwe kuruta uko twari turi mbere!
Ariko uyu mupadiri noneho ageze kure, ahubwo njye sinari nzi ko akiba mu bihaye Imana kuko kuva kera yakomeje kuvugwaho imyitwarire mibi. None munyumvire ayo magambo aba avuga yuzuyemo ubuswa. Ubu se ibi ni byo yigisha? Yewe birababaje pe!
Rwose maze gusoma iyi nkuru ndumirwa.uyu muvandimwe Baptiste wahise asubiza nibyo nari ngiye kuvuga.uyu mupadiri umenya byaricanze.rimwe ngo yakunze umukobwa hafi kureka ubupadiri ibyo byasohotse igihe.com
ibi bintu nabireke akore politique Imana yakoreye atazasira kumunota wa nyuma agahanwa kimwe nabandi.ndumva ngiye no guhindura idini kubera uyu mugabo nako umupadiri.
NAWE NTURACENGERWA NGO — USESENGURE UNITEGEREZE IBIKORERWA MU MISA CYANGWA NO MUZINDI NSENGERO RWOSE PADIRI IBYO AVUGA NIBYO EREGA UKO WASENGA IMANA KOSE ICYANGOBWA NUKUBAHA NO GUKUNDA MUGENZI WAWE UB– USE ABATEREKERAGA BOSE BAGPFA BATABIRETSE USHATSE KUVUGA KO NTA JURU BATEGEREJE
ntabivuga,ntabivuga pe ngo naya sipongo?uyu musaza ararwaye nareke kuvanga idini nubuzima bwe.nubwa mbere numvise padiri wigisha lyangombe rya babinga ba nyundo abigereranya nigihe cyo gutura mu kiriziya.koko padi?ukabivuga bene aka kageni?tugomba kwigaragambya imbere yaho atuye ugasaba imbabazi abakristu.
PADIRI ARAVUGA UKURI RWOSE. TURATEREKERA TUKAMBAZA IMANA AHUBWO NO KUBATIZWA CYANGWA KWINJIRA IDINI RUNAKA NI UKUBANDWA NJYA MBIVUGA ABANTU BAKANSEKA NGO NDI UMUPAGANI!!! AMADINI YOSE NI KIMWE NAHO ABAHANGANA BO BARAPFA UBUSA.
Nubundi ngo ntawuceza abami babiri. padiri . biranditswe ngo ” ibya sezari mubihe sezari ibyimana mu bihe imana” . njye ndumva imyumvire ye itandukanye niyakiliziya nkabona igihe kigeze akegura kandi imana yo mwijuru izabimushimira.
yewe, uyu mu padiri rugengamanzi niyiviremo kuko amayira yambanye abari. ariko birababaje kubona umukambwe nk uriya bigaragara ko atigeza amenya sa vocation, yaruhiye ubusa. ese buriya narongora kombona aribyo ashaka, azabyara ra!
Ariko nibaza ko twakabaye tubanza gusobanukirwa neza nimico yabo bakrambere kuko ikigaragara nuko ntawe ubasha gusobanura neza ingingo kuyindi uburyo basengagamo kaba numva utabashaka guhita uhakana cyangwa ngo wemeze ko bari abapagani.nibadusobanurire neza kuva kumuzi uko abo bakurabere basenganga n amahame yabo(twe tutabizi neza) hanyuma tubone aho duhere tugereranya. Kuko hari iitera kwibaza kuko ijambo imana ntiryazanywe na aya mafini twemera ubu. Wakwibaza rero niba iryo jambo ari iripagani?
Ni byo gatorika iraterekera cyane,gusenga ibishushanyo,amazi y’umugisha,Yesu ko yatanze umugati na divayi mwe mugatanga ukarisitiya gusa,kwiyambaza abapfuye ngo babasabire nyamara nabo bategereje umuzuko,gushyira inzibutso ahantu hose Yesu yakoreye igitangaza Ku isi mwarangiza mugakamamo amadevize,guhindura amategeko y’Imana no kuyasiribanga,kudatwara Bibliya birangwa mu bayoboke banyu ni byinshi cyane kubuzanya kurongora ni ukuntu ari byiza. Muramuke bavandimwe uyu mupadiri ndiwe naba narasezeye kera nkashaka ibindi nkora.
Ndagira ngo mbere yo gusenya ibitekerezo bya padri no kuzanamo argument ad hominem tubanze dutekereze neza.
1) Ese inkomoko y’amadini turimo turayizi neza?
2) ko mu binyejana bya moyen age, na moderne abazungu bashimangiraga ko umwirabura atagira roho nta mpamvu yo kumutaho igihe, byagenze bite ngo mu kinyejana cya 19 abaporoso n’abagatulika bisuke muri Afrika bavuga ko bazanye umucyo?
3) Kuki iminsi mikuru yizihizwa mu madini ya gikirisitu imyinshi ishingiye ku y’abo mu madini ya gipagani yahozeho?
4) Kuki amadini ya gikirisitu yose yananiwe gushinga imizi muri aziya?
5) Ni iyihe sano aba explorateur-abamisioneri-abayobozi b’abakoloni babaga bafitanye?
6) ese koko abakurambere bacu bari bafite imigenzo ya gipagani nko kubandwa, guterekera…. n’ibindi byinshi by’amafuti?
7) Shitani ni umwirabura? Abirabura ni bene Sham mwene Gahini?
8) Abasilamu bo ubashyirahe mu byerekeye n’iyobokamana?
9) ese abatari abakirisitu bose bazajya mu muriro? (ese uyu utaniye he n’umuriro w’amazuku wa Nyiragongo abakurambere bacu bemeraga?)
10) Turatekera cg ntiduterekera? Mbihakana kubera ko ntazi uko bikorwa, ntabibonye, ntabyize, cg kubera kizira kubivugaho kuko ari ibya gipagani cg kubera mfite ingingo zifatika?
Niba udashobora gusubiza na kimwe muri ibi bibazo uri ikimanuka nturi umunyarwanda, kandi ntuteze kuzaba uwo bagufitira kuba we: umuzungu!
Mugire amahoro.
Ni wowe utanga criteria zo kuba Umunyarwanda ? Ubwo bubasha wabuhawe na nde ngo utabasha gusubiza kimwe mu gasitwe k’ibibazo ufite kagutera confusion mu mutwe yakwa Ubunyarwanda agahinduka ikimanuka ! Ntabwo utekereza neza !
My dear kirikou thx for the contribution nari ngiye kuvuga ngo for your clarifications ariko nsanga ataribyo , wabwiye buri wese ngo yisubize ibibazo wabajije , , iyo utanga ibisubizo nibwo abanyarwanda benshi barangwa n` amarangamutima aho kurangwa n` ukuri bari kubyunva neza maze bagahitabatera hejuru bati : nabambwe nabambwe !!!!!!!.
Njye nk` umunyarwanda byunvikane neza si ndi “ ikimanuka“. ibyo bibazo byawe byose uko ari icumi mbifitiye ibisubizo ,,,,, ariko kugirango abantu batarushaho kwibaza uruhande abazimiza baba barimo ni byiza ko nvuaga uko mbyemera aho kuba nkawe ,,,, ariko ntiwunve ko nguhinyuye umbabarire rwose uru “Umunyarwanda wuzuye“ , NJYE RERO NEMERA KO RUGENGAMANZI YOHANI BATISITA WAVUKIYE MURI MISIYONI YA RULINDO …. WIZE IYOBOKAMANA MU BURYO BWIMBITSE KUKO ABAPADIRI BATAJENJEKA MU KWIGISHA , WASOMYE IBITABO BYINSHI BY` ABAHAKANYI ABIGERERANYA N` IBYA ABEMERA , “ , UFITE UBUNARARIBONYE NK` UBWE ……………………..AVUGA UKURI KWAMBAYE UBUSA ,,,,,
uku kuri kandi siwe wenyine ukuvuze kuko abahanga iyo bamaze gukura banga ko bazagawa kuko baba bazi ko ntacyo bakiramira bahitamo kubwiza ukuri ibiremwa by` uwiteka ngo hato umuremyi atazavuga ati kuko mwayobeje intama zanjye , ngibyo ibyo papa jean paul I , yazize ngibyo ibyatangajwe na Bigirumwami ikigufi agereranya ubu8tatu butagatifu n` ibiti yitereye , ngibyo ibyo Pastor Mpisi ahotra avuga ati namaze imyaka n` imyaniko mbeshya ……………………..
ndemeranya nawe ku bitekerezo utanze.Uwabasha gusubiza biriya bibazo yamenya ukuri!
BURIYA PADIRI YASOBANUKIWE NATWE NIKO TWASOHOTSEMO NASHAKE AHO BADATEREKERA KANDI HARAHARI.
mbonye umupadiri uvuga ukuri pe burya ukuri kuraryana buretse ntakaravugwa bantumugiterekera muzabona ishyano IMANA imuhe umugisha mwinshi pe mumenyeko muzabibazwa n,UWITEKA amategeko kubona muyasiribanga kariya kageni ibinyoma nibige ahagaragara bravo kuripadiri shaka uko ubavamo
njyewe padiri ibyo avuga ndemeranya nabyo, nizera Imana yo mu ijuru ,umwana wayo Yesu na Mwuka wera we, kandi nemerako koko abanyarwanda bari bazi Imana neza ahubwo njya nshaka kumenya ryangombe uwo yari we aho aturuka n uko bamufataga, kuko numva uko bamufataga ariko dufata Yesu,kuko ryagombe bamufataga nk umuhuza wabo n Imana kuko bumvaga bo ari abanyabyaha cyane badakwiriye kwigerere ku Mana cg kwivuganira nayo,ibi niko tubyemera abakristu kuko tuziko Yezu wenyine ariwe kiraro kiduhuza n Imana data,bityo iyo ataba Yezu nta burenganzira twari kugira bwo kuvugana n Imana kuko twanduye, ubwose ibi murumva atari nk ibya ryangombe bemeraga?
Icyo nshaka kumenya ni inkomoko y uwo ryangombe ni uko bamutumaga ku Mana kuko njye sinatangara menyeko ryangombe ari Yesu w’ubu,kuko nabonyeko abazungu mukudukoroniza kuko bashakaga kutuyobora batwumvishijeko ibyacu birii hasi ari amafuti ko ibyabo aribyo by ukuri,nyamara ugasanga ahubwo ni ibyacu bafashe bakabihindurira amazina gusa bakabyiyitirira, ibi ndabivugirako hari inyandiko nasomye y umuzungu avuga ukuntu ngo abanyarwanda twasengaga ikigirwamana cyitwa “Imana” ndumirwa nti uragatsindwa wowe wita Uwiteka Imana yacu ikigirwamana, ni ukuvuga abazungu bakoresha theorie yo kwishyira hejuru yuzuye ubujiji gusa iby umwirabura bakabyita ubujiji batazi imvo n imvano hanyuma ibyabo bagatangaza ko ari byo by ukuri; ubwose wambwira umuntu wavuzeko dusenga ikigirwamana cyitwa”Imana” ari muzima? cg hari ubumenyi afite kuri iyo Mana yacu koko?
ibi rero nibyo binsunikira gushaka kumenya amateka y abacu ba kera kuko bigaragara ko umuzungu atari we wamenyekanishije Imana muri Afurica nkuko babyiyitirira, ubonako koko iyo migenzo ya kera bita iya gipagani ngo guterekera,etc aribyo bikorwa mu kiriziya koko, nonese abantu baterekeraga ngo bagahamagara abazimu ngo babarinde babasabire umugisha, bataniyehe n abagatorika biyambaza abazimu( bo babita abatagatifu) ngo babasabire koko? ubundi ntaho umuzima ahurira n umupfu, ugiye aba agiye ntiyagusabira ngo bishoboke, rero niho usanga ko abashinze aya madini (cyane cyane gatorika) bajyendeye ku migenzo y abakera bakayihindura amazina gusa hanyuma kugirango babone abayoboke bakabwira abantu bari mu misengera ya kera ko ari iya gipagani bityo ko bayobye bakwiye kuvamo,kuko kiliziya gatorika rega ni politiki yatangiye kera,kimwe n andi madini ya kera,byose ni imitwe ya politiki yo kwikururira abayoboke bagamije gutegeka isi, wambwira kubera iki kera habayeyo intambara z inkundura hagati y abiyita abakristo n abiyita abasiramu, ukumvango civilization musulmane,ukumvango abamisiyoneri baje muri Africa kwigisha ijambo ry Imana ariko ugasanga nibo batandukanyije abantu babazanyemo urwango n ivangura,nibo bari kwiharira ibya rubanda,nibo bari gutegeka? harya ubwo baje kuvuga ijambo ry Imana koko cg baje kwica,gusahura no gutegeka?
rero iby ayo madini si ijambo ry Imana,ahubwo ni imitwe ya politiki yiyorosa ijambo ry Imana kugirango yigwizeho abayoboke benshi,kuko baziko abantu iyo uvuze ko watumwe n Imana bakumvira batajuyaje, niba hari umuntu wakoloniza abantu muri iyi si bikamuhira ni umuntu uza yitwaje Imana,kuko bamwumvira vuba na bwangu,niyo mpamvu rero abo bakoloni baje babonye ko rwose nta gishya bazanye mu Rwanda ko abanyarwanda bari basanzwe bazi Imana, kandi ni imiterekero yabo ikaba ihuye n imigenzo myinshi muri kiliziya gatorika bityo bati kugirango dufate aba bantu tubashe kubtegeka turabemeza ko imyemerere yabo ari gipagani nubwo tuzanye ibisa n ibyabo,twebwe ibyacu turabiha andi mazina tubabwireko rwose aribyo by ukuri ibyabo ari gipagani.
ubwose ni gute abanyarwanda ba kera biyambazaga abazimu bikitwa gipagani,hanyuma abazungu bakwiyambaza abazimu ( bo bita abatagatifu) bikitwa gikristu? lol uko mubibona ni uko ibi byose ari gipagani,ntushobora kwiyambaza uwapfuye (umuzimu) ngo agire icyo akumarira,kuko ntaho umuzima ahurira n uwapfuye na hamwe.mwibuke ko aba bazungu ari bo basengaga ibigirwamana bya EGYPT (kandi iyi yari ituwe n abirabura kera) abazungu bigiye ku birabira b abanyaegiputa ibintu byose kugeza n aho batangiye gusenga ibigirwamana byabo,bumvaga ko aribyo byabahaye gukomera cyane,lol.
umuzungu ntago yaje bwa mbere muri Africa nyuma ya YEzu, Afurica yari ikomeye cyane koko mbere ya Yezu,aho abirabura b abanyegiputa bategekaga isi yose,aribo bakomeye, icyo gihe amahanga yifuzaga kwibera muri Afurica yari ku isongo mu bukire ku isi hose,ifite empire zikomeye ,civilization zikomeye muri iyi si inkomoka yazo nyinshi ni Africa,cg Babyroni y abirabura bitwaga sumerians muri Iraq y ubu(aba niho Aburahamu yakomotse,kandi aha niho umunyethiopia Nimurod mwene Kushi yategetse agakomera, Bible ivuga ko ariwe wabanje gukomera ku isi,kungoma ye niho hubwatse wa munara babeli);Africa rero yeje gusubira inyuma ku bw intambara nyinshi yarwanga n abarabu,abazungu,etc bashaka kuyifata no kwiyitirira amateka yayo akomeye,ninayo mpamvu musanga mu majyaruguru harimo abarabu ubundi hari hatuye abirabura bagiye bamanuka bagasanga abo munsi y ubutayu, ikindi ubu butayu bwa Sahara ntibwari buhari, hari hatuye hera ariko ikirere kirahinduka,imvura irabura ibimera biragenda buhoro buhoro hahinduka ubutayu.
ibi ubibinera ko hari aho ujya gusura muri Egypt naza sudani ugasanga haracyari za fondation z amazu mu butayu ,cyane cyane ahahoze ubwami bwa Nubians ,ho fondation ziragaragara neza kandi ari ubutayu bihita bikwereka ko higeze guturwa koko, ibyo biza byose n intambara abakurambere barwanaga rero byaje kudukenesha dusubira inyuma,inyandiko zabo ziribwa ibyo bavumbuye twakwigiraho bitwarwa n abo bazungu n abarabu ,batujyanira ubumenyi babwigiraho,mugihe twe twatangiriye a zero ni ukuvuga twe iyo yabaye dark age yacu muzasome biriya bya empire ya Mali, Ethyopia,etc muzabona uburyo abazungu badusahuye ubumenyi ahubwo aho kubeshya ko aribo bazanye umucyo muri Africa,ahubwo bazanye umwijima basenya ibyo bene wacu bari barubatse,dukura dutangirira a zero, mu Rwanda hari ubucuzi buteye ubwoba ho na tanzaniya, igihe abaromo bategekaga isi baje tanzaniya barumunirwa bahasanze ifuru ishongesha icyuma(fer) yashyuhaga ho degre 400 hejuru y ifuru y abaroma,aribo bitwaga ko bakomeye ku isi mubintu hafi ya byose, so n imyemerere rero ni uko ni muri urwo rwego,
badutegetse ko ibyabo aribyo by ukuri kandi ni ikinyoma gusa,kuko byose birimo guterekera,badutegeka kwitwa amazina yabo ngo niyo ya gikristu,lol harya kristu ntiyavukiye mubirabura b abaheburayo? icyo gihe amazina ya giKristu ndumva yari kuba mu giheburayo aho kuba mu gifaransa cg icyongereza sibyo ra?ariko ukuri ni uko ntazina rya gi Kristu ribaho,bashakaga ko duta umuco wacu wose tukibagirwa amazina yacu dufata ayabo ubwo bikabarwako ari ba boss bacu,kuko niko mubucakara byajyendanga,boss yarakuguraga akakwita izina rye ashaka washaka kugumana iryawe ugakubitwa ukicwa,kuko bifuzaga ko ntawe uzamenya aho yakomotse,kandi nanone izina ryawe yabaga yakwise ryagaragazaga boss wawe uwo ari we.
igihe kirageze rero ngo mwabantu mwe,mutangire mwite abana banyu amazina y amanyarwanda gusa kuko n ikkinyarwanda Yesu arakizi kandi akemera kubi, ubu nigute umbwirako Manishimwe ari irya gipagani?
njye ubu nashyizeho akadomo,kuva kku mvura kugera ku muhererezi ni amanyarwanda gusa,nabo nzabibatoza bazite abazabakomokaho amanyarwanda maze dukomeze kubaka umuco wacu,kuko burya izina ni iriranga aho ukomoka,igihugu cyawe ururimi rwawe,iyo ugeze ku mateka akomeye cg hari ikintu kibaye bahita bakumenya aho ukomoka batarinze kujarajara bityo bakakuzana iwanyu,yaba ari amateka akomeye bityo igihugu cyawe kikavugwa,nari nibagiwe kuvuga ko ukuntu abazungu bashaka kwiba amateka akomeye y abayafurica kimwe cyo babanzaga ni uuhindura izina ryawe , nk izina rya kinyafurika bakaba bashatse uburyo baryandika ukundi bakuyemo inyuguti zimwe na zimwe mu bitabo byabo,warisoma uti uyu ndabona yari umwarabu cg ummuzungu, ni uko rero mukwiye kwitondera iby amazina cg inyito baha abirabura cg imigenzo yabo,kuko icyiba cyibyhishe inyuma atari cyiza, ni ukumvikanishako ntabwenge tugira ibyacu byose nta njyana bifite
Abapagani bafite imihango bakora bakeza Shitani
Abakristu nabo bafite imihango bakora ituma basabana na Yezu christu
aribyo Padiri yakomatanyije abyita guterekera.
Urugero:
* Mu mandwa uhabona intango isize ingwa, yambaye imyishywa ndetse
bikavugirwaho amagambo kandi byose biba bisa nabi, birura… kuko nyine
nta kiza kigomba kuba kwa Shitani ndetse ababikoresha batakurikiza
amabwiriza abigenga bagapfa cyangwa bagasara.
* Muri Konsekarasiyo, haba hari umugati na Divayi bihinduka umubiri
n’amaraso bya Yezu christu tukamuhabwa tukanezerwaaaaaa
* Iyo babatiza mu buryo bwa shitani mu gipagani (mu mandwa) baratukana,
bakarya ibirura (imitanga), bakarira hasi, bakambara ubusa, bagategeka
umwana gutuka ababyeyi be, n’ibindi bibi byinshi kugirango uwo mubatizo
wakirwe neza na Sekibi kuko buba ari uburyo bwo kumwiyegurira.
– Iyo babatiza mu buryo bwiza hakorwa ibyiza gusa, tukanga shitani
n’imihango yayo yose kugirango twiyegurire Yezu Christu.
* Iyo babanzwe bwa kabiri (gusubiraho) baba bahawe ubutumwa bwo
gukorera Sekibi
– Iyo umukristu yakomejwe aba yahawe ubutumwa bwo guhamya Yezu
Christu
N’indi mihango yose ikorwa, hari ikorerwa gukeza Sekibi, n’ikorerwa kuramya Yezu Christu Umukiza wacu.
Nkunze uyu muntu wiyise Umusomyi sarah, yaratangiye neza rwose gukora ibyo twita ibigeranyo byari kudugasha gusobanukirwa uburyo turimo guterekera minzira y’Abasirimu; Reka nkomereze aho yaragejeje:
1.Nawe bagiraga icyuhagiro >> Padiri se ntafiteicyuhagiro gicumba umwotsi
2.Twahaga Ryangombe inyama nkigitambi >> Turarya umubiri wa Kristo(Ukarisitiya cg Capati ikase neza)
3.Kubarwa bwa1, Ugasubizaho>> Umubatizo, Ugakomezwa
4. Nawe ngo Abapadiri batwigishe kwanga, ngo wanze Shitani ni imihango ye? Umwami Rudahigwa ajya kubatizwa baramwubwiye ngo yanze shitani nimihango ye at: Mba ndoga uwampaye inka, Nsinangana? >> Umuzungu aranga aramubatiza da? none twe tarabitoye peee!
Amadini ibyayo byinjira mu muntu bikamuhindukira uburozi kugirango abucire ndakurahiye?
Imana iduhe kuba abanyarwanda beza. Tugire urukundo rwa kivandimwe rwa cyera, rutagira umupaka w’amoko n’uturere nibyo mbifuriza.
Chers amis, je m’excuse infiniment d’écrire mes commentaires en français. Je parle le kinyarwanda, mais sauvent j’ai beau nombre de mots qui m’échappent en l’écrivant faute de ne pas parler la langue à tout moment. Je suis journaliste à Goma/RDC.
Je suis né d’une mère rwandaise et depuis que j’ai quitté mon Zaïre natal à l’âge de 4 ans pour y revenir à l’âge de 18 ans, les 14 ans passé chez ma grand-mère (paix à son âme) là où j’ai vécu, on faisait les cérémonies coutumières ce que en kinyarwanda on dit GUTEREKERA. Etant enfant curieux je suivais à la loupe. De grâce la politesse oblige, respectueusement que ceux de l’Eglise Catholique Romaine ne m’écoutent pas mal car je suis de la religion musulmane, en plus je suis un penseur libre. Donc qu’ils trouvent mes respects infiniment dans mes commentaires.
L’un des gens qui ont commenté en haut a signifié les Saint pour l’actuel église, mais pour nos ancêtres sont des revenants!!! Quelle humiliation vis à vis de nos aïeuls!! Non ca doit cesser. Chez moi dans ma tribut des BALUBAKAT nous continuons à respecter ceux qui nous ont précédé pour l’autre vie. Ok, évoluons et je préfère que le web master du site puisse traduire fidèlement mon message en langue KINYARWANDA.
Comme je vous l’ai dit, les amis-frères du Vatican qu’ils ne me comprennent pas mal.
Batakatifu (Saint) = ABAZIMU
Eucharistie (corps du Christ)= Foufou de blé ou sorgho
Vin de Messe (Divayi)= Bière locale ce qu’à Goma nous appelons KASIKSI ou BUTUNDA pour les gens de Rutshuru c’est la bière de banane
Bougie = lumignon fabrique à la base de la graisse de chèvre
La cloche de l’église= les grêlons
L’eau de la bénédiction= l’eau mélange de la chaux de la couleur blanche, ça se fait même aujourd’hui dans le Masisi et Rutshuru deux territoire des congolais d’expression Kinyarwanda
Bref avec peu d’exemples vous trouvez que l’Abbé avait totalement raison, bien que les gens ne veulent pas acceptent ; leur coutume actuellement sont dominés par l’acculturation un danger pour l’Afrique et la jeunesse avenir.
Mais chez nous en RDC comme chaque tribu a son royaume sauf chez les baluba où il y a une empire, nous conservons jalousement nos coutumes malgré la naissance du jour au jour des nouvelles religions, et le Chef coutumier a le pouvoir respecté par tout le monde, voir même le Chef de l’Etat il lui arrive de ressembler une fois par an les chef des collectivités chefferie et des royaumes.
Un autre exemple que je vous fais chez les Baluba, une fois une femme mariée, il y a une poule qu’on prépare spécialement pour elle, et qui va lui mettre à la droiture pour être uniquement fidèle à son mari; au cas contraire elle meure ou devient aveugle, presque dans toutes les tribus la fille avant le mariage doit aller apprendre chez sa tante paternel comment encadre le mari en matière du droit conjugale, même chose que le garçon chez son oncle paternel.
Donc si je me suis focalise chez nos frères de Rome, ce n’est pas à dire qu’ils sont les seuls à rejeter la coutume, parce que si nous allons même chez d’autres religions en commençant même à la mienne l’Islam ou le mot KAFRI qui est d’ailleurs une injure ou une discrimination est sauvent utilisent pour identifier ceux qui ne sont pas musulmans ; et les protestant vous trouverez qu’il y a des histoire rocambolesque qui sont d’ailleurs à la base des conflits non seulement familiale mais aussi communautaire, et pourtant avant la colonisation les gens vivaient dans la convivialité.
Comme je parle les protestants ou Eglises de réveille, laissez-moi de vous signaler que Kinshasa la capitale de la RDC que je fréquente sauvent, les enfants nés hors mariage sont des victimes sous motif que sont des porte malheur et se sont eux que vous attendez parler des SHEGUES (mayibobo) car sont chassés dans leurs familles sauvent sur ordre de ceux qui s’appellent <> qui ordonnent leurs familles de les rejeter disant qu’ils mènent les démons de blocage ou la misère dans la famille.
Chose qui n’existe pas à l’époque de nos ancêtres.
Bref revenons à nos valeurs ancestrales cat l’homme sans coutume est comme un arbre sans racine.
vous avez raison monsier
ahubwo azaze ajye kuri stade asobanurire imbaga , acukumbure anasobanurire abantu iyo misengere itandukanye abonereho no kutubwira ati iri niyobera ritagatifu
Nongeye kubasaba kumfasha mukampuza n’uyu mu padiri nkagira byinshi mwibariza ku mateka y’urwanda dore ko nshishikajwe nokumenya byimbitse amateka y’urwanda n’abanyarwanda
Baptiste we, ibyo Padiri Rugengamanzi avuga, harimo ukuri, kuko igitambo cya misa ari kwibuka Yezu Kristu nkuko yabisabye abigishwa be, mbere y’uko atangwa bakamwica. Ikindi ni uko abanyarwanda ba kera bemeraga ko Imana ari imwe. Urujijo rwatewe n’abakoloni baje bashaka kuturandura ku muco wacu, bakavugako ari ibya Satani, cyangwa “igipagani”. Ariko “umupagani” mu Kigereki, bivuga umunyamusozi ‘sauvage” udafite uburere, utari socialisé, ntabwo bivuga ko asenga Satani! Ikibabaje rero nuko kuva ubwo abigisha Iyobokamana bose, babimize bunguri, bakumva ko ibyo abazungu bavuga ariko kuri, ko ibyacu bya kinyarwanda tugomba kubijugunya. Aho harimo ubujiji, dukwiye kongera tukisuzuma, tugacukumbura aho ukri kuri, tukareka gukomeza kugendera mu kigare! Nabyo ni ukwibohora, tukongera tukaba abanyarwanda buzuye! Murakoze.
Bavandimwe basomyi b’Umuseke, iyo hari igitekerezo gitanzwe n’umuntu uwo ariwe wese, tuba dusabwa kugira icyo tukivugaho, kugirango dusangire ijambo twungurane ubwenge. Birababaje rero kubona uru rubuga aho kuba urubuga nyunguranabitekerezo ruhinduka urubuga rwa mpangara nguhangare, aho gutanga ibitekerezo, tugasohora ibitutsi. Ubwo se tuba twubaka, cyangwa tuba tuyobya abandi kubera amarangamutima? Igitekerezo uko cyaba giteye kose ni igitekerezo, buri wese asabwa kuyungurura mu byagitanzweho akagira icyo afata cyamugirira akamaro. Dukomeze tworoherane, twungurane, dutere imbere. Murakoze, kandi Umuseke ukomeze utubere nk’Izuba rirashe utuvane mu mwijima utujyane mu mucyo.
Guterekera biracyariho muri Kiriziya:
Impigi zahindutse amashapure
Ibiheko byahindutse imisaraba
Kwiyambaza abakurambere bapfuye biracyariho kuko babahinduye abatagatifu
Imiriro ya kumanywa iracyariho kuko bacana buji ku manywa muri Kiliziya
Gusenga ukwezi nk’ikigore n’izuba nk’ikigabo biracyariho kuko basenga Yezu na Maliya. Ndetse n’umunsi abapagani basengagaho izuba (Sunday) niwo Gaturika yafashe yirengagiza isabato kubushake ngo ni iyakera
Bokulaka : Ukuri guca muziko ntigushya, iki gitekerezo cyuko Kiliziya Gatulika imisengere yayo ntaho itandukanye nimihango yacyera ntaho Padiri yibeshye, ahubwo ndibaza nti aragira inama abakirisitu be ate ngo bahindukire, nawe mbese yigane Pastor Mpyisi yemere ko yabeshye abakristu ibyubutumwa bwiza buva kuri Yesu Kristu ataribyo bigisha
* Hari itegeko rivuga ngo nduwiteka Imana ifuha ntukagire igishushanyo wikubita imbere ukiramya none nanubu mukiliziya nibyo bikorwa,
Comments are closed.