Umubare wa za Bibiliya ngo uri kugabanuka mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wabwiye abanyamakuru ko hari impungenge ko umubare wa za Bibiliya ziri mu Rwanda uri kugabanyuka bityo ugahamagarira abaturage kuzigura no kuzitunga hakiri kare kugira ngo zitazabashirana.
Izo Bibiliya ngo zigabanyuka kubera ko nta baterankunga bashoramo amafarnaga bityo bigatuma iziri mu bubiko zishira.
Ikindi ngo kibitera ni uko mu bihugu byateye imbere bicapa kandi bikohereza Bibiliya muri Africa no mu Rwanda by’umwihariko byagabanuye umurego mu gucapa no kohereza.
Ngo umusanzu rusange waturuka mu bihugu 147 bigize Umuryango wa Bibiliya ku isi ugenda ugabanuka.
Muri 2013 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wakiriye inkunga y’amahanga ingana n’ibihumbi 600$ birenga naho muri 2014 haboneka ibihumbi 370 $ naho 2015 haboneka ingana n’ibihumbi 310$.
Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’uyu muryango, abakuru b’amatorero batandukanye na Kiliziya ndetse n’abanyamakuru hatanzwe igitekerezo cy’uko abantu batangira gushishkarira gutunga bibiliya kuri za Telefoni.
Apostle Masasu Joshua, umuyobozi w’Itorero Restoration Church, yagize ati: “Bibiliya si iyanditse mu mpapuro gusa ahubwo ni ijambo ry’Imana rihumetswe”
Masasu yemeje ko kiriya gitabo kitwa Gitagatifu kigomba kurindwa yirinda ,ndetse ibyo bikaba bikorwa mu buryo bwo kwegereza abantu Bibiliya ku giciro ki mushobokeye
Padiri Anastase Nzabonimpa yari ahagarariye Kiliziya Gaturika, yavuze ko bitewe n’ umuco wo” “Kwigira” Abanyarwanda bagira ariyo mpamvu hatangijwe iki gikorwa kugira ngo inkunga z’amahanga ziramutse zihagaraye bazabe bafite aho bahagaze.
Musenyeri Augustin Mvunabandi, Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR),yasabye Abakiristu gushyigikira Bibiliya kugira ngo itazabura mu Rwanda.
Ubu ngo Bibiliya Ntagatifu igura amafaranga ibihumbi birindwi naho Bibiliya Yera igura ibihumbi bitanu.
Musenyeri Mvunabandi akomeza avuga ko barimo gukorana n’imirongo y’itumanaho kugira ngo harebwe uburyo abaturage babone Bibiliya mu matefoni yabo.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Izo Bibiriya zo muri telephone muzirinde kuko zimwe ntitumenya iyo zandikirwa cyakora muzapfe gushyiramo BIBILIA YERA, naho kubakoresha icyingereza mushyriremo KING JAMES VERSION naho ubundi harimo nizihinduye nabi.
bazashyiremo bibiliya ntagatifu
nanjye ntyo bazashyiremo Bibiliya Ntagatifu for free twisomere mwene sirake.
Comments are closed.