Digiqole ad

Mwarimu: Isoko y’ubumenyi dukesha byose ariko yirengagijwe mu mibereho

 Mwarimu: Isoko y’ubumenyi dukesha byose ariko yirengagijwe mu mibereho

Mwalimu akora ibishoboka byose ngo abana babenye ubwenge buzababeshaho ariko imibereho ye ntitezwe imbere

Yize bimugoye arara akoresha agatadowa (itara rya Kinyarwanda ricumba umwotsi) kugira ngo agire ubumenyi azasangiza abandi. Nyuma y’imyaka myishi, yaje kubona impamyabumenyi, kubw’amahirwe abona akazi arerera igihugu.

Mwalimu akora ibishoboka byose ngo abana babenye ubwenge buzababeshaho ariko imibereho ye ntitezwe imbere
Mwarimu akora ibishoboka byose ngo abana babenye ubwenge buzababeshaho ariko imibereho ye ntitezwe imbere

Mu muhati ashyiraho ngo ahe abana ubumenyi n’uburezi, asabwa kurara ategura amasomo y’umunsi ukurikiraho guhera ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere.

Ibitabo, amakaramu, imfashanyigisho, urukundo n’ubumenyi ndetse n’isuku nibyo bimuranga kugira ngo abashe gutanga ibyo asabwa byose ngo abe umukozi ugera ku ntego ye.

Uyu muntu wihariye twese dukesha ubumenyi n’icyubahiro dufite ni MWARIMU. Mwalimu mu myaka yo hambere yari umwe mu bantu bubashywe mu baturanyi kubera ubumenyi bwe n’akamaro afitiye umuryango.

Uko imyaka yagiye ihita niko ubuzima bwagiye bumugora kubera guhenda, cyane cyane bitewe n’igiciro cy’ibintu nkenerwa harimo ibiribwa, imiti, uburezi n’aho gutura.

Umwe mu barimu waganiriye na Umuseke yemeza ko akazi bakorera igihugu n’igihembo babona nta sano rigaragara bifitanye.

Yagize ati: “Kwigisha abana, ukabaha ubumenyi bagakura bakavamo abantu bakuru bazagirira igihugu akamaro nta ko bisa. Ariko binshengura umutima kubona uburyo tubayeho nta mushahara duhembwa watuma twikemurira ibibazo by’ibanze.”

Kuba Leta yarashyizeho Banki yitwa UMWALIMU SACCO kugira ngo ibafashe kubona inguzanyo bakore imishinga ibyara inyungu, ni byiza ariko hari bamwe bavuga ko abarimo bose batanganya amahirwe yo kugera ku nguzanyo.

Umwalimu wo mu mashuri abanza uhembwa ibihumbi 30 yibaza ukuntu yahabwa inguzanyo na banki kandi umushahara ahembwa utamufasha guhabwa inguzanyo kuko nta ngwate igaragara akenshi aba afite.

Gusa hari ababashije kuzamura imibereho yabo babikesha iyi Koperative yo kubitsa no kuguriza, ariko urugendo ruracyari rurerure.

Ikindi gica intege abarimu ni uko hejuru yo guhembwa make, usanga abana bigisha ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe batabaha icyubahiro bakwiye.

Mu ishuri abana basuzugura abarimu, mu baturanyi hari abakita mwarimu ‘gakweto’ n’andi mazina adashamaje.

Ese ubundi ko hariho gahunda ya One Laptop per Child kuki hatajyaho One Laptop per Teacher? Ni gute mwarimu azagendana n’aho isi igeze niba nta koranabuhanga akoresha mu kazi ke?

Birakwiriye ko Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego, zareba uburyo mwalimu afashwa kugira imibereho myiza mu rugo rwe, ku kazi ke ndetse no mu baturanyi akaba yubashywe.

Ibi nibitaba, u Rwanda ruzahura n’ikibazo cyo gutakaza abarimu kuko bamwe bazahitamo kwikorera indi mirimo cyangwa se n’abemeye gukomeza akazi bagakore bya nyirarureshwa, rya reme ry’uburezi dushaka n’iterambere bidindire kuko byose bihera kuri Mwarimu!

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Umuseke murakoze gukebura gvment.Ibifaru, Rwanda day,Isuku i Kigali ntabwo byagombye kuturutira mwalimu.

  • Mwarimu akwiye kwitabwaho kuko kuba igihugu turi aho tugezubu byose niwe tubikesha kuko uhereye ku mukuru w’igihugu kugeza ku muyobozi w’umudugu ubumenyi bukoreshwa buri munsi fondation yabwo ni MWARIMU.

  • Njye mbona no kuba iryo reme rigabanyuka ari ukubera umushahara udafatika wa mwalimu bityo akaba yafata igihe kinini atekereza ikindi cyamuteza imbere akibagirwa abo arera kdi sinamutera ibuye. Government ibyiteho

  • Mwaramutse neza, Icyo tugomba kumenya nuko mukazi kacu kaburimunsi dukora tugakorana ubwitange tutitaye kucyo tuzahembwa. RDF Ijye ibabera urugero rwiza, Ibaze umuntu usiga umuryango akajya kurugamba kurwana kandi nawe iribuhebwe 30,000frw nkibyamwarimu uribuve kwigisha agasanga umuryangowe bakaganira naho umusirikare ari mubirunga kugirango FDLR itaza guhungabanya umutekano wigihugu. Utari mubirunga arara kumuganda arinze umutekano wacu ndetse azi neza ko mbere yuko hagira umuturage upfa ariwe uba wabanje gupfa. Kobakora akazi bagakunze invura nizuba biba kumwite yabo, kubana n’umuryango kuribo ntacyo bibatwaye, None mwarimu nawe umenyeko ukorera abanyarwanda, igihugu ntabwo arumushahara. Igihugu ntamafaranga ahagije gifite naho ahari kirabizi ko ukora cyaguhemba nkuko wakoze rwose, Mutange ireme ryiza ry’uburezi, abobana batange umusaruro bazamura ubukungu bwigihugu, namwe nukuri muzahebwa rwose.

    Imana ibahe umugisha.

    • Mbega wowe,umusirikare ,uwakwereka uburyonagishatse ngakibura

  • Ndi umwalimu, natangiye kwigisha 2009, mu byukuri natangiriye ku bana b’umwaka wa gatandatu bari birukanije umwalimu kuko yahoraga muri gahunda ze akanga kwita ku bana. Natangiye mu mwaka hagati ariko umwarimu wari ukiri mushya aho, yabonye ukuntu nakoraga cyane nitanga bihagije, buri cyumweru interrogation generale,kugira abana inama, n’ibindi yambwiye ikintu nibajijeho icyo gihe ariko nashubije amaso inyuma uyu mwaka mbona ko ari byo, Yambwiye ati: “Ese ko mbona ukora cyane urashaka kuzagera kuki?” yarakomeje ati; “Ni gute ugirira abana imbabazi igihugu kidafitiye, cyibaye kizigufitiye,abayobozi ntibagakwiye kwiyongeza imishahara buri mwaka naho wowe ukaguma kuri 25,000. Kuki ugirira abana imbabazi ababyeyi badafitiye, babaye bazibafitiye bakabwiye leta ikatwongeza”; n’ibindi byinshi bitangaje. Ntaze bwa mbere ku byumva ariko nabyumvise uyu mwaka mu kwa 6, maze gushaka umudamu ubukene bukantera buturutse ko ayo nahembwe icyo gihe cyose ntiyanarangizaga ibyo nkeneye, mu gihe abagiye mu bindi, bari kure mu iterambere . Uwo mugabo ubu afite ku noti n’ubwo akorera urwego rw’uburezi, naho njye mperuka inkweto naguze nyabugogo 2010. Mu myaka irindwi mfite mu burezi maze kwiga byinshi. Ese nitutabona umugisha w’igihugu, tuzabona uwo mwijuru birirwa batwitirira? Njye nasanze ari nka bya bindi abapadiri bera batubwiraga ngo abakene nibo bazajya mu ijuru, n’aho abapadiri b’ubu bakatubwira ngo ni abakene mu mutima. Najye rero ubutaha umenye izi mpuhwe ndateganya kuzigabanyaho 50%.Aka ni agahinda maranye iminsi ariko ntako byagenda. Murakoze muguhitisha iyi message.

    • cher ngaruye, biragaragara ko wagatangiye ugakunze ukagenda ubihirwa uko iminsi ishira.ihangane. nanjye ndi teacher ndetse nkuzemo.natangiye 93 icyo gihe idorari ryari ritaragera ku 100frw.tekereza ko mwarimu yarushaga burgmestre umushahara, gusa uyu nawe akagira imodoka y’akazi na fuel. simvuze ngo wigereranye na meya wenda jya kuri gitifu umbwire. la polique a tout bouleversé. ubu baradutuburiye byose ni inshinwa irekerere.nge ndagakora ngerageza no gukora neza. ni vocation!(for more talk sms me on 0785790160) Imana ibarinde!

  • Kuki se hambere twari dufite ireme ry’uburezi none rikabantaryo? state niyo ifite answer.

  • Nshaka gusubiza uwiyise keza uvuga ko mwarimu akwiye kwihangana kuko n’abasirikari barihangana kandi bahembwa macye.ESE ukeka ko abo basirikari bo bishimye?njye mbona leta yacu ikorera gushimwa n’amahanga NGO twateye imbere.ni gute service zo kwivuza,transport,isuku,umutekano mu migi zushyurwa ariko NGO kwiga ni Ubuntu?umwana wiga muri ecole/schools of excellence yishyura byibura 70,000 kandi iyo ayabuze akirukanwa.mwarimu umwigisha ahabwa agahimbaza.
    noneho mugenzi we biganye ukora muri 9yrs NGO abana bigira Ubuntu kandi bize hamwe bigisha bimwe ariko barushanwa agahimbazamusyi.ibi bituma Ababa biga za nine baba abaswa kuko bigira Ubuntu yirukanwe ntacyo ahomba.
    njye mbona leta ikwiriye gushyiraho uruhare rw’umubyeyi rwajya ruvamo prime kuko nta handi service mu Rwanda zitangirwa Ubuntu.

    njye ndi mwarimu ariko ntanga test ebyiri mu gihembwe kuko MBA nteganya ko hari utwana two kwa boss nigisha bakampa 20,000 Ku kwezi nkabona ikode ry’inzu muri Kigali.Leta isabe ababyeyi bayunganire tubone uko tubaho .kuki bigira Ubuntu nyamara kwa muganga,muri taxi,…..bakishyura?

  • Yewe murimo muransetsa. Ibyo muvuga ninde utabizi. ngewe naratuje, nihaye kurya rimwe mu munsi kugirango mbone ubukode. Noneho kugirango Imana itazambaza Abana bayo ngerageza kwigisha nubwo rimwe na rimwe biba bitoroshye. Gusa kwikunda birakabije, sinibaza ukuntu umuntu yahembwa 40000 f mu kwezi abandi bagahembwa 2000,000 f abandi mubihumbi magana warangiza ngo abo bantu barareshya mugihe amafaranga mwarimu ahembwa utanayakoresha mumunsi. Wenda Imana izadutabara. Mugire umwaka mushya.

  • Buriya Rero Hari Ikintu Mwiyibagije.Ingengo Y’imari Uburyo Igabanyijemo Biratangaje.Wareba Uburyo Imitungo Ikoreshwa Nabyo Ni Ibindi,nanjye Ndi Mwalimu.Ariko Nta Kuntu Umuntu Munganya Level Azahembwa 100,000 Ngo Uhembwe 40,00 Uvuge Ngo Uzitanga Kd Wenda Wanaburaye.Nabajije Abana Nigisha Muri P6 Akazi Bumva Bazakora Mbura Uwazaba Mwalimu,mbajije Impamvu Barambwira Ngo Mwalimu Se Ko Ahembwa Urusenda,ngo Ni Nabo Bakene.Ubundi Rero Agahwa Kari Kuwundi Karahandurika.Mwiturize Kuko Nimyigaragambyo Mu Rwanda Uyikze Bakumena Impanga.

  • Ubundi Twe Abarimu Tumenyereye Kugura Style Iyo Twatse Credit Kuko Ariya Maf Rwose Ashirira Mu Nzira,gushaka Abagore Twarabiretse Kuko Ntiwaba Utitunze Ngo Ujye Kwisha Umwana W’abandi Inzara!

Comments are closed.

en_USEnglish