Digiqole ad

Burundi: Polisi n’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15

 Burundi: Polisi n’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15

Kuva mu gihugu cy’u Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n’abigaragambye

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, kuva ku wa gatandatu no ku cyumweru Polisi n’urubyiruko rw’ishyaka Cndd-Fdd rw’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15 nyuma y’aho hadutse kongera gukozanyaho hagati ya Polisi n’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuva mu gihugu cy'U Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n'abigaragambye
Kuva mu gihugu cy’U Burundi Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza muri manda ya gatatu Polisi yatangiye guhangana n’abigaragambye

Inkuru ya Reuters ndetse na JeuneAfrique ivuga ko imvururu n’imidugararo yatangiye ku wa gatandatu kugeza mu ijoro ryo ku cyumweru ubwo Polisi yari inyuma y’urubyiruko rw’Imbonerakure bagendaga basahura ibikoresho mu ngo z’abaturage harimo amatelefone.

Abaturage bavuga ko abapfuye ari abaturage kandi bakaba babonywe amaboko yabo azirikiye inyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yahakanye ko Polisi yagize uruhare muri ubu bwicanyi ahubwo ko yari iri gushakisha abanyabyaha.

Abaturage baturiye uduce twa Cibitoke, Mutakura ari naho ubu bwicanyi bwabereye bahamya ko imvuru zatangijwe n’abantu barwanya Leta.

Perezida Nkurunziza watsindiye kuyobora Uburundi kuri manda ya gatatu mu kwezi kwa Nyakanga, mu cyumweru gishize yavuze ko ubutabera bugomba gukurikirana abasirikare n’abapolisi bica cyangwa bahohotera abaturage.

Mu minsi yakurikiyeho kandi umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abantu bagira uruhare mu bwicanyi I Burundi bagomba gukurikiranwa.

Undi muturage utuye mu gace ka Mutakura avuga ko abantu bapfuye harimo n’umusirikare umwe, akanavuga ko nta muturage wishwe n’Imbonerakure kuko ngo abapfuye bose baraswaga na Polisi.

Ababonye ibyabaye bemeza ko byatangiye ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa ubwo Polisi yafataga bamwe mu rubyiruko rw’ahitwa ku Mutakura igashaka kurutwara.

Muri ako kanya Abapolisi batewe gerenade ndetse baraswa n’abantu batamenyekanye bakoresheje Kalachnikov, imvuru zitangira ubwo zigera no mu duce twa Cibitoke, Kamenge na Ngagara.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mwagiye mureka kubogama koko? Ese izo mbonerakure nabapolisi nibo baraye bitera amagrenade banirasa? Kereka niba mwewezako polisi yariri kurwana nimbonerakure.

  • Nyamara iki kibazo kiri mu Burundi hagomba kuba hari abantu n’ibihugu bicyihishe inyuma. Ntabwo ikibazo ari mandat ya gatatu nk’uko bivugwa ahubwo ikibazo gikwiye gushakirwa ahandi. Hakwiye gukorwa ubusesenguzi bwimbitse hakarebwa ikintu cyihishe inyuma y’ibibera mu Burundi.

    Umuti nyawo uzaboneka iryo sesengura rimaze gukorwa hamaze no kugaragara impamvu nyayo yihishe inyuma ya biriya byose. Naho ibya mandat ya gatatu byo ni ukubeshya rubanda, impamvu nyayo iri aho abantu bamwe batabona.

  • Ariko mujye mutubwira nubyiza bamaze kugeraho atari ibintu biri negatif gusa

  • Ahubwo iyo uvuga ko imbonerakure nabapolisi barwaniye kumutakura na cibitoki, nibo birasa bakanitera grenade?? Mbe ko washoboye kumenya polisi ni mbonerakurd kuki utamenye abo barasa na karashinikov bobo? Shaba muba abanyamakuru bumwuga mureke guhengama .

Comments are closed.

en_USEnglish