Digiqole ad

Meddy, Teta na King James bataramiye abanyarwanda baba Iburayi

 Meddy, Teta na King James bataramiye abanyarwanda baba Iburayi

Meddy afasha King James mu ndirimbo ye ‘Yantumye’

Muri Rwanda Day yaberaga i Amsterdam mu Buholandi kuri uyu wa 03 Ukwakira 2014 abahanzi b’abanyarwanda bakumbuje cyane abanyarwanda baba iburayi bari bateraniye yo umuziki wo mu Rwanda, by’umwihariko Meddy na Teta na King James babataramiye na nijoro nyuma ya Rwanda Day nyir’izina.

Meddy afasha King James mu ndirimbo ye 'Yantumye'
Meddy afasha King James mu ndirimbo ye ‘Yantumye’

Mbere gato y’uko Perezida ahagera ahagana mu masaa kumi n’ebyiri (ku isaha imwe na Kigali) abahanzi nka Intore Massamba, Teta Diana, Sophia Nzayisenga, Thierry (uba mu Bubiligi wagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba no mu byo aririmba), Muyango, Fofo, Ben Kayiranga, Meddy na King James babanje kunyuzaho bashyushya abantu bahise babereka ko babakumbuye.

Mu ijoro ry’igitaramo cya nyuma yabwo kitabiriwe cyane n’urubyiruko, Teta Diana mu ndirimbo ze nka ‘Call me’ n’izindi, King James mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse na Meddy bashyuhije cyane aba banyarwanda baba mu mahanga bagaragaje ko bakumbuye cyane muzika nyarwanda no kubona abahanzi baho imbona nkubone.

Indirimbo nka ‘ganyobwe’ ya King James, ‘ndi uw’i Kigali’ ya Meddy n’izindi zashimishije cyane aba bari bateraniye muri iki gitaramo.

Meddy yakumbuje abafana ba muzika mu ndirimbo ze nka; 'Inkoramutima', 'Ntacyo nzaba' n'izindi
Meddy yakumbuje abafana ba muzika mu ndirimbo ze nka; ‘Inkoramutima’, ‘Ntacyo nzaba’ n’izindi
Abafana benshi beretse Meddy ko bamukunze nawe araririmba arabyina barishima
Abafana benshi beretse Meddy ko bamukunze nawe araririmba arabyina barishima
Meddy na King James imbere y'abafana ba muzika nyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam
Meddy na King James imbere y’abafana ba muzika nyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Amsterdam

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

en_USEnglish