Digiqole ad

Mugesera arashinja MINIJUST kwimana umugati, nayo ikamubwira ko yanze gukaraba intoki

 Mugesera arashinja MINIJUST kwimana umugati, nayo ikamubwira ko yanze gukaraba intoki

Leon Mugesera

-Minisitiri ni we ufite umugati;

-Mu Bwongereza, yatanze Miliyari ku rubanza rutaratangira;

-Sinshaka iyo Miliyari, nampe n’utuvungukira tugwa munsi y’ameza;

-Me Rudakemwa niwe wahanyanyaje , ariko nawe inda yafatanye n’Umugongo;

-Ntaho babicikira; nibemere bayazane (amafaranga).

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha bumuregamo  ibyaha bya Jenoside, Mugesera n’umwunganizi we bemezaga ko bari mu mishyikirano na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye no kubagenera ubufasha, dore ko uregwa avuga ko iyi Minisiteri ifite mu nshingano gutanga ubu bufasha ariko ko yabwimanye; gusa nayo (MINIJUST) igasobanura ko abagenewe ubu bufasha ari bo banze gukurikiza ibisabwa ngo babuhabwe.

Leon Mugesera
Leon Mugesera

Abanyamategeko Me Mbonera Theophile na Me Umwari Claire bari bahagarariye iyi Minisiteri y’Ubutabera bahamirije Urukiko ko nta “mishyikirano iyo Minisiteri irimo kugirana na Me Rudakemwa wunganira Mugesera cyangwa na Mugesera ubwe.”

Abajijwe icyo avuga ku kuba abahagarariye MINIJUST bari bavuze ko nta mishyikirano barimo, Mugesera wagaragaraga nk’uwazindukiye kuburana yahereje Urukiko; Ubushinjacyaha n’abahagarariye MINIJUST inyandiko iriho igisobanuro cy’ijambo “negotiation” (imishyikirano).

Me Mbonera Theophile na Me Umwari Claire babwiye Umucamanza ko Mugesera n’umwunganira mu mategeko babwiwe ndetse bibutswa kenshi gukurikiza amabwiriza no kuzuza ibyo basabwaga (formulaires) ariko ngo bakinangira, ibyo ngo bikagaragaza ko ubufasha bagombaga kugenerwa nk’abadafite ubushobozi batabukeneye.

Mugesera n’Avoka we, babwiye Umucamanza ko uregwa akigezwa mu Rwanda batahwemye kugaragaza ko bakeneye ubwo bufasha bakabigaragariza Urukiko kuwa 17 Nzeri 2012, ndeste nyuma yaho bagakurikiza amabwiriza yari akubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Canada yohereje Mugesera, ariko ko batahawe ibyo basabaga.

Ayo masezerano (na Canada) ngo agaragazaga ko Umucamanza ari we wagombaga kumenyeshwa ibirebana n’Ubufasha nawe akabayobora ku bo bishinzwe. Mugesera akavuga ko ibi byakozwe kuko nyuma y’aho Urukiko ruyoboreye uregwa kugana urugaga rw’Abavoka narwo rukamwohereza kuri MINIJUST ariko ko ibyo basabaga byose nta na kimwe bigeze babona.

Mugesera, n’umwunganira baburanaga bagaragaza ko bababaye babwiye Umucamanza ko ku itariki ya 30 Nyakanga 2014, ari bwo bagejejweho “ibyiswe amabwiriza mashya y’ubufasha”; gusa ngo uregwa yavuze ko atamureba kuko yaje nyuma y’imyaka ibiri baratse ubufasha.

Mugesera watumbiraga abanyamategeko ba MINIJUST, ndetse abita Minisitiri w’Ubutabera, yavuze ko atumva impamvu adahabwa ubu bufasha. Ati “Minisitiri ni we ufite le pain (umugati).”

Mugesera yavugaga ko atumva impamvu Minisitiri w’Ubutabera adatanga ubu bufasha kandi yaragaragaje ko azi agaciro k’Ubutabera.

Aha yagize ati “mu Bwongereza yatanze Miliyari imwe ku rubanza rutaranatangira. Jye sinshaka iyo Miliyari ariko nampe n’utuvungukira (tw’umugati yari amaze kuvuga) tugwa munsi y’ameza.”

MINIJUST itahakanye ko ari iyo ifite umugati, yavuze ko kuba uwagombaga guhabwa uwo ugati nawe atubahirije amabwiriza yasabwaga.

Me Umwari Claire ati “Minisiteri ni yo ifite umugati koko ariko nayo irakubwira ngo banza ukarabe. Mu gihe atubahirije (Mugesera) amabwiriza bigaragaza ko kugeza ubu nta mishyikirano ihari.”

Mugesera yabwiye Umucamanza ko kudahabwa ubu bufasha bihonyora uburenganzira bwo guhabwa ubutabera buboneye no kwiregura, kuko ngo byima ububasha Abavoka be ngo bamwunganire batabangamiwe.

Mugesera yasabiye umwunganizi we Me Rudakemwa umudari w’ishimwe

Mugesera uvuga ko afite abamwunganira batatu (umwe uri mu Rwanda; undi muri USA n’undi uri muri Canada) yavuze ko aba bose nta bufasha na bumwe bigeze bahabwa kandi biri mu byo u Rwanda rwizeje Canada.

Agaragaza ko Me Rudakemwa (uri mu Rwanda) ari we wabyihanganiye, ati “…mfite uwahanyanyaje ariko na we inda yafatanye n’umugongo, amaze imyaka itatu atarya ahubwo akwiye umudari w’ishimwe.”

Aha yari yibukijwe n’Umucamanza ko atimwe uburengazira bwo kunganirwa ndetse Me Otachi (umwe mu bamwunganira) utari mu Rwanda yigeze kwitabira iburanisha rimwe.

Nyuma yo kubyibutswa, Mugesera yagize ati “…icyatumye atagaruka se ni iki? Ni Minisitiri wimanye amafaranga (Mugesera yatungaga ikiganza abahagarariye MINIJUST).”

Umwunganizi w’uregwa, Me Rudakemwa yabwiye Umucamanza ko nawe atazagaruka mu rubanza mu gihe iki kibazo kidafashweho umwanzuro; akavuga ko umwanzuro uko uzaza kose azagaruka mu rubanza.

Icyemezo cy’Urukiko kuri iki kibazo kizasomwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Ukwakira.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iyi nkuru ni uko ntayihari ariko yari itangiranye Ubuuhanga Mu kwandika kabisa, bigaragara ko uwakoze iyi Title ari umwanditsi

  • Uyu musaza mugesera azi kuburana,ntanumwo muzamutsinda muzasoma umwanzuro wurubanza byabayobeyengo nafungwe imyaka runaka,,ariko mukuru muramurenganya

  • ari kubatinza kugirango asaze apfe umuryango we uzashinje reta ko yamurenganyije mukore ibyo amategeko abasaba kubyaha mugesera ashinjwa

Comments are closed.

en_USEnglish