Month: <span>September 2015</span>

Itegeko ry’izungura, umutungo udafite uwuzungura uzafatwa na Leta

Bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge bafite ku ngingo ya 76 ivuga Izungura ridafite nyiraryo igaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, ivuga ko Izungura ridafite nyiraryo ryegurirwa Leta. Iyi ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage […]Irambuye

Iteganyagihe rirasaba Abanyarwanda kwitegura imvura IDASANZWE

*Imvura idasanzwe izaterwa n’ibyitwa El nìno *Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo hitezwe imvura ishobora guteza inkangu n’imyuzure *Ingaruka za El nìno zaherukaga kuboneka mu Rwanda mu 1997-1998 aho imvura yakoze hasi igasenya ibiraro n’amazu. Mu nama y’umunsi umwe yabereye i Remera kuri uyu wa gatatu , impuguke zo mu Kigo cy’igihugu kiga ubumenyi bw’ikirere Rwanda Meteorology Agency […]Irambuye

Yatanze amakuru ku bagizi ba nabi, baramusenyera, ubuyobozi nabwo bwanze

Jean Bosco Karamage umuturage mu karere ka Gicumbi avuga ko yatanze amakuru ku bantu bita “Abarembetsi” bambutsa ibiyobyabwenge babivana muri Uganda, aba baramutse ngo bamwice bamubuze bamusenyera inzu baranamusahura. Uyu muturage yasabye ubufasha ubuyobozi bw’Akarere, ariko bwo buvuga ko nta kazi bwari bwamuhaye kandi atari bwo bwamusenyeye. Hashize amezi ane uyu muturage akorewe ubu bugizi […]Irambuye

Nyamirambo: Imyaka 12 ishize abaturage 80 bategereje ibirarane by’ingurane

Mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama abaturage baravuga ko bategereje amafaranga y’imyaka yabo yangijwe muri 2003 ubwo hakorwaga imihanda, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere cyubakiye ku kwizera gusa. Mukarusine Perpetue utuye muri aka kagari avuga ko mu gihe hari hagiye kubakwa ivuriro banyujije imihanda mu myaka yabo, ariko bakizezwa ko bazahabwa amafaranga y’ibyangijwe […]Irambuye

DRC: Abatanzania bari barashimuswe n’abakekwa ko ari FDLR barekuwe

Abayobozi b’idini ya Islam ‘Imams’ bo mu gihugu cya Tanzania bari barashimuswe bari kumwe n’umushoferi ukomoka muri Congo Kinshasa, tariki 2 Kanama mu mwaka ushize, mu gace ka Rutshuru barekuwe berekwa inzego z’ibanze ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru y’irekurwa ryabo yatangajwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, avuga ko abo bakuru b’idini ya Islam batandatu bakomoka muri […]Irambuye

Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha 18 yarezwe

Urubanza rwe rwatangiye ku gasusuruko kuri uyu wa 02 Nzeri i La Haye mu Buholandi ku kicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Gen Ntaganda amaze gusomerwa umwirondo n’ibyaha 18 aregwa byose yabigaramye. Mu byo aregwa yasomewe harimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutera abasivili, gusahura, gutera abasivili guhunga, gutera ahantu harinzwe, kwinjiza abana batarageza imyaka 15 […]Irambuye

Mutabaruka yasesenguye impamvu inyungu ku nguzanyo ziri hajuru mu Rwanda

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ubwo yagaragazaga politiki y’ifaranga uko ihagaze mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2015, hari bamwe bavuze ko mu Rwanda amafaranga y’inyungu zakwa ku nguzanyo (interest rate) ari hejuru cyane. Mutabaruka Jean Jacques ufite ubumenyi mu by’Ubukungu, asanga hari impamvu eshatu zatuma inyungu ku nguzanyo zigabanuka. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke ku […]Irambuye

Rubavu: Ikamyo yacitse feri yinjira mu bitaro. Umwe yapfuye

Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Nzeri ikamyo ifite plaque nimero RAC 134R itwaye vidange yacitse feri imanuka yinjira mu mujyi wa Gisenyi igenda igonga abantu igwa mu bitaro bya Gisenyi. Kugeza ubu umuntu umwe niwe bimaze umenyekana ko yahitanywe n’iyi mpanuka abandi umunani bakomeretse harimo babiri barembye cyane nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uri […]Irambuye

Senderi ngo yakuye byinshi ku myambarire y’abahanzi bitabiriye MTV

Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho cyane n’itangazamakuru kubera ahanini bimwe mu bikorwa akora bituma akomeza kuvugwa. Kuri ubu ngo ibyo yabonye mu itangwa ry’ibihembo bya MTV byamuhaye gufata umwanya agatekereza ku dukoryo turenze utwo bari bamuziho. Mu itangwa ry’ibehembo bya MTV imwe mu ma television yo muri Amerika ikunze guhemba abahanzi baba baritwaye […]Irambuye

Parking i Nyarugenge ni ingorabahizi….Abafite imodoka nabo ngo si shyashya

*Bamwe ubu baraparika n’iruhande rw’ibyapa bibibabuza *Aho bagenewe guparika ntawujyayo *Ab’imodoka zabo ngo ntibazisiga hanze y’umujyi bakawinjiramo n’amaguru Hamenyrewe ikibazo cy’imodoka zitwara abantu muri rusange, iki cyo ni ikibazo cyumvwa neza n’abatunze imodoka zabo bagenda cyangwa bakorera i Nyarugenge. Ubwiyongere bw’imodoka mu gihugu, cyane cyane i Kigali bugenda butuma aho kuzihagarika habura, ibisubizo bitangwa nabyo abatwara […]Irambuye

en_USEnglish