Itegeko ry’izungura, umutungo udafite uwuzungura uzafatwa na Leta
Bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge bafite ku ngingo ya 76 ivuga Izungura ridafite nyiraryo igaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, ivuga ko Izungura ridafite nyiraryo ryegurirwa Leta.
Iyi ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage mu mutwe wa Sena yahura n’abahagarariye Guverinoma bakomeza gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.
Ku kuba ingingo ya 76 ivuga ko Izungura ridafite nyiraryo ryegurirwa Leta, bamwe mu ba Senateri bagaragaje ko batanyuzwe nayo kuko babona ahanini izungura ryajya ribura ba nyiraryo bahunze umwenda (amadeni) nyiri imitungo yari afite, bakibaza niba iyo myenda Leta yakwemera kuyirengera.
Nubwo bamwe bagaragazaga ko ntacyo bitwaye kuko mu busanzwe umwenda munini ugira amasezerano, ingwate n’ubwishingizi (assurance), abandi bagaragazaga ko hari igihe ingwate itishyura umwenda wose.
Mu kuvugurura iri tegeko bamwe mu ba Senateri bavuze ko kugira ngo kitaba ikibazo ko Leta yajya ihabwa imyenda gusa, basabye ko nubwo kuzungura atari itegeko kuva ku rutonde rw’abemerewe kuzungura byagobye kugira amategeko abigenga.
Mu kungurana ibitekerezo kuri iri tegeko zimwe mu ngingo zemejwe uko zari zanditse, ariko Ingingo ya 81 itindwaho cyane. Iyi ivuga Inama ishinzwe Iby’Izungura, hemejwe ko mu gika cya kabiri hagomba kongerwamo ijambo “Inama ishinzwe iby’izungura” nk’uko umutwe w’iyi ngingo ubigaragaza
Ingingo ya 83 ivuga ku ushinzwe kwegeranya umutungo uzungurwa, impande zombi zivuga ko muri iyi ngingo uyu muntu agomba guhabwa inshingano n’uburyo azazirangiza.
Ingingo ya 84 ivuga ku kwishyura imyenda ikurwa mu mutungo uzungurwa, na yo havuzwe ko mu kwegeranya umutungo uzungurwa hagomba kugaragazwa ikigereranyo cy’ibizakoreshwa mu igabanya ry’umutungo.
Izi mpande zombi zongeye kwemeranya ko abazungura bazigamiye ari uwapfakaye n’abana, kuko ibyo umuntu yemerewe gutanga igihe akiriho bingana na 1/5 cy’umutungo w’umuryango igihe afite umugore n’abana, maze 4/5 bikazigamirwa umugore n’abana naho mu gihe atarabyara yemerewe gutanga 1/3 cy’umutungo 4/3 bikazigamirwa umugore.
Abasenateri bagize komisiyo yiga uyu mushinga w’itegeko, bemeje ko nk’uko ingingo ya 95 ivuga igihe ntaregwa cyo kugaruza ibyatanzwe mu gihe cy’itangwa ry’impano.
Ivuga ko “Ikintu cyatanzwe mbere y’imyaka itatu (3) ibanziriza umunsi izungura ritangiriyeho kidashobora kugaruzwa.”
Iyi ngingo izafasha mu gihe nyakwigendera yaba yarumvise ari mu bihe bya nyuma agahitamo kugira nk’umuntu ahita aha imitungo yose ku buryo ushobora no gusanga habuze izungurwa.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Leta kombona ibintu byayo arugufata, guhuguza nibindi bimeze nkabyo? Dore ko itanategerezako habura usimbura, upfa kuba utari mugihugu kubera impamvu nyinshi bagahita bafata.
Mureke tujye dukorera abaturajye neza ibifudutse. Iyo bavuze umutungo bivuga Actif na Passif cg Debit and Credit bitewe nibikubangukiye. Iyo hari umuntu wihaye gufata umutungo wawe rero ntabwo bishoboka ko yafata Actif gusa cg Debit gusa kuko ibintu biboneka muri Actif /Debit byose biba byarabaye financed by Credit side birababaje kubona hagira ufata umutungo akirengagiza umwenda wafashwe kugirango uwo mutungo urugero inzu yubakwe. Kera kabaye hazabaho Imanza kdi zizagora leta. Tubitege amaso.
izi ngingo z’imitungo izungurwa ,…. bijya bitera amahane menshi iyo bitumvikanye neza uzajya ayegukana mu bihe nk’ibi byavuzwe ndetse n’ibindi bijyanye nabyo bityo aba basenateri batwigire neza babisobanure izo mpaka zirangire
Comments are closed.