Digiqole ad

Nyamirambo: Imyaka 12 ishize abaturage 80 bategereje ibirarane by’ingurane

 Nyamirambo: Imyaka 12 ishize abaturage 80 bategereje ibirarane by’ingurane

Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y’u Rwanda

Mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama abaturage baravuga ko bategereje amafaranga y’imyaka yabo yangijwe muri 2003 ubwo hakorwaga imihanda, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere cyubakiye ku kwizera gusa.

Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y'u Rwanda
Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y’u Rwanda

Mukarusine Perpetue utuye muri aka kagari avuga ko mu gihe hari hagiye kubakwa ivuriro banyujije imihanda mu myaka yabo, ariko bakizezwa ko bazahabwa amafaranga y’ibyangijwe mu gihe kidatinze.

Yagize ati: “Batwijeje amafaranga turategereza turaheba dutangiye gusakuza muri 2006 nibwo baduhaye kimwe cya gatatu andi ngo nayo tuzayabona.”

Mukarusine uvuga ko aberewemo na Leta amafaranga agera kuri miliyoni imwe, asobanura ko guhera icyo gihe ntako batagize kugira ngo bahabwe amafaranga yabo ariko bikananirana.

Ngo banditse impapuro avuga ko zuzuye, baziha akarere ndetse ngo bageze no biro by’Umuvunyi, ariko biranga biba iby’ubusa.

Nimuragire na we ni umutarage w’aho, uvuga ko yambuwe n’Akarere ingurane y’imyaka ye yangijwe nubwo we avuga ko amafaranga yagombaga guhabwa agera ku bihumbi 50, gusa ngo icyo gihe yari afite agaciro cyane.

Muri aya amafaranga yahawemo ibihumbi cumi na bine (Frw 14 000) andi ngo na we aracyahanze amaso Akarere nubwo ngo imyaka ibaye myinshi.

Ibi bibazo ngo babigejeje ku nzego zose z’Akarere ka Nyarugenge ariko nta gisubizo barahabwa bigatuma yibaza ukuntu igihugu kigendera ku mategeko gitererana abaturage bene aka kageni.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ariko ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ubu arubahirizwa, cyangwa abayashyiraho ni bo bayarengaho?”

Ngo intumwa z’Umuvunyi, Perezidansi ndetse n’intumwa za rubanda zarabasuye muri 2008 bizezwa ko bizakemuka ariko ngo kuva icyo gihe nta gisubizo barongera guhabwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagisha Felecien avuga icyo kibazo bakizi, ariko ko bagikusanya amakuru kugira ngo barebe ko bakwishyura aba baturage.

Kagisha ati: “Twagerageje gushaka amadosiye yabyo, ariko ntabwo turayabona kugira ngo tugire aho duhera.”

Nta cyizere atanga kuri iki kibazo kuko ngo iyo ugishakisha ikintu utarakibona biba bigoye kuvuga ko kizakemuka muri iki gihe.

Gusa ngo bifuza ko babona ayo madosiye vuba kugira ngo kirusheho kwihutishwa. Abaturage Akarere kabereyemo umwenda w’ibirarane by’ingurane bagera kuri 80.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kavukire fata utwawe wimuke abimukira baje.Amategeko akurengera arahari ariko ntiyubahirizwa kuko beneyo nibo bene umujyi.Kavukire njye ndakumva muvandimwe ariko se nkugire nte?

Comments are closed.

en_USEnglish