Digiqole ad

Senderi ngo yakuye byinshi ku myambarire y’abahanzi bitabiriye MTV

 Senderi ngo yakuye byinshi ku myambarire y’abahanzi bitabiriye MTV

Senderi avuga ko urwego ariho atari urwo mu Rwanda kubera udukoryo akora dukorwa n’abanyamerika

Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho cyane n’itangazamakuru kubera ahanini bimwe mu bikorwa akora bituma akomeza kuvugwa. Kuri ubu ngo ibyo yabonye mu itangwa ry’ibihembo bya MTV byamuhaye gufata umwanya agatekereza ku dukoryo turenze utwo bari bamuziho.

Senderi avuga ko urwego ariho atari urwo mu Rwanda kubera udukoryo akora dukorwa n'abanyamerika
Senderi avuga ko urwego ariho atari urwo mu Rwanda kubera udukoryo akora dukorwa n’abanyamerika

Mu itangwa ry’ibehembo bya MTV imwe mu ma television yo muri Amerika ikunze guhemba abahanzi baba baritwaye neza mu mwaka, imyambarire y’abahanzi bamwe na bamwe bayitabiriye basigiye Senderi kwirekura agakora ibyo umutima we umubwiye nta muntu atinye.

Abahanzi barimo Miley Cyrus, Nicki Minaj ngo bari mu bahanzi batinyuye Senderi ku dukoryo yari asanzwe akora. Akavuga ko ahubwo agiye gushaka ibyo abanyarwanda batari bakabonye ku muhanzi uwo ariwe wese w’umunyarwanda.

Mu kiganiro na Umuseke Senderi yagize ati “Ubusanzwe mpamya ko arinjye muhanzi w’umunyadukoryo mu Rwanda. Ariko naje gusanga ahubwo ndi uruhinja ku bandi bahanzi nsanzwe ndeberaho imyambarire yabo.

Kuko erega uretse kujya imbere ukaririmba abantu bakishima uba ugomba no kugira umwihariko wawe ku buryo buri wese uri aho atifuza ko wava kuri stage.

Ni ryari mu Rwanda hari haba igitaramo umuhanzi akava kuri stage batamuhaye ‘Boooooo’? ariko muri Amerika ashobora kuririmba indirimbo hafi 20 ahubwo bakifuza ko akomeza.

Ibi rero nibyo byerekana intege nkeya abahanzi nyarwanda dufite. Kuba nta kantu gashya wakora gatuma uhora mu mitwe y’abantu nk’isereri”.

Senderi yakomeje avuga ko mu itegurwa rye rya album ateganya gushyira hanze muri Ugushyingo 2015, nta muhanzi uzaza kuririmba kuri stage imbere y’abafana be nta kantu kadasanzwe afite.

Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown, Meddy aya ni amwe mu mazina Senderi amaze kwiyitirira.

Anavuga ko hagize umuhanzi ushaka kuzana ibyo kumwigana ku dukoryo yamushyikiriza abashinzwe umutekano kuko yaba yagize ikibazo mu mitekerereze ye.

Kuza mu mbaho zikozemo icupa ngo ni bimwe ni bya Miley Cyrus wambaye umunwa n'ururimi
Kuza mu mbaho zikozemo icupa ngo ni bimwe ni bya Miley Cyrus wambaye umunwa n’ururimi
Senderi avuga ko ibyo akora byose ari nabyo bituma abona ikimubeshaho. kuko ni ambassador wa Airtel
Senderi avuga ko ibyo akora byose ari nabyo bituma abona ikimubeshaho. kuko ni ambassador wa Airtel

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Hit Rwanda komeza ukore udukoryo twawe ubundi natwe tukuri inyuma

  • Gukorara cyane utitaye kumagambo yabisi nibyo bya gejeje Hit kucyaricyo ubu nakunze indimbo yasohoye shya yitwa IYO TWICARANYE numugabo .

  • NICYO NKUNDIRA UYUMUGABO MBANSHAKA KUREBA UKO AZA YAMBAYE YAJE HANO IMUSANZE YAMBAYE BIRENZE MPITA MBONA NABAMWIGANA NTAWAMUKURIKIRA NAKOMEREZE AHOOO.YAJE YITWAJE INGAGI KURUBYINIRO HHHH

  • ntimugashyigikire amafuti. ni urubwa

  • Ariko mu myidagaduro udukoryo ni ingenzi cyaneee.Kuko abafana iyi twaje mu myidagaduro tuba dushaka guseka no kuruhuka mu mutwe.Udukoryo rero twa Senderi uwo twabangamira yaba yifitiye ibindi bibazo yashakira ibisubizo ahandi.Abakinnyi batandukanye,abahanzi batagira udukoryo ntibabaho.

  • Senderi byaricanze ikibazo nuko we nyirubwite atarabimenya.

  • WOWE WIYISE KARI NAWE WIYISE MUGAYO URI MUGAYO KOKO
    GUTUKANA SIBYIZA IRYO SHYARI NURWANGO BYAKOKAMYE MUMVUGO UKORESHESHE NTIWATERA IMBER UTEKEREZA UTYO.
    HIT YIKORERA IBYE WAKOZE IBYAWE NIBA UTAMUKUNDA KO ABAMWIIKUNDIRA BAHARI UKAREBA ABANDI BAWE. ZIBA MUKORE MUGABANYE IRYO SEBANYA BUHANGA

  • Hahahaha Murayomba Senderi agakora
    Mukamusebya agahitinga
    Ntacurangwa nkabandi nirirwa numva ariko agakundwa kubarusha
    Muramutuka bwacya nkabo nA arikuririmba imbere ya Nyakubahwa perzida wa Repuburika
    ariko koko nawukundwa nabos koko

Comments are closed.

en_USEnglish