Mu mushinga w’itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo ‘Bourse’ ku banyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda, hateganyijwemo ko umunyeshuri wagurijwe azishyura inyungu ya banki ingana na 17,5%, bamwe mu badepite babona inyungu izaba iri hejuru, Minisitiri w’Uburezi we akavuga ko inyungu itajya munsi kuko ari iyo bita ‘Simple interest’. Uyu mushinga w’itegeko wagejejwe imbere y’inteko rusange ku wa […]Irambuye
Dr Col Kizza Besigye niwe watorewe kuzahangana na Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu zaba umwaka utaha. Besigye yari ahanganye na Gen Maj Mugisha Muntu bombi bo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC). Abagize inteko rusange ya FDC batoye Besigye ku manota 718 kuri 289 ya Muntu. Aya matora yari ahagarariwe na Dan Mugarura […]Irambuye
Massamba Intore ni umuhanzi ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu gukundisha ibihangano nyarwanda abanyarwanda abicishije mu ndirimbo ze zagiye zikundwa. Kuri we ngo asanga mu myaka 10 bigoye kuzaba hacyumvikana igihangano nyacyo. Ibi abivugira ko ngo abona abahanzi bose babyiruka baza bashaka kwigana indirimbo zifite umudiko (Beat) w’i nyamahanga. Bityo akaba afite impungenge kuri […]Irambuye
Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro haracyagaragara abaturage bagishyingura mu ngo zabo cyangwa mu nzu babamo, mu gihe itegeko rivuga ko buri kagari kagomba kugira irimbi rusange, abatuye mu murenge wa Mutendeli mu kagari ka Karwera baravuga ko bashyingura iwabo kuko nta rimbi, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ikibanza cy’irimbi gihari n’ubwo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu, abagabo bane barafashwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo basomerwe ibyo bakurikiranyweho. Aba barimo Sergent Major Cadeau Bigirumugisha, n’abapolisi batatu aribo Mathias Miburo, Rénovat Nimubona na Philbert Niyonkuru. Burundi Iwacu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana bari ba maneko bashya […]Irambuye
Musanze – Centre ya Bisate nirwo rusisiro rwa nyuma rutuwe rwegereye ibirunga, ni mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Kaguhu ni munsi neza y’ikirunga cya Bisoke. Kuri uyu wa 02 Nzeri 2015 kuri iyi centre hafunguwe isomero rigezweho ririmo za mudasobwa n’ibitabo. Barihawe n’ikigo cya RDB ku bufatanye na Dian Fossey Foundation nk’umwe mu musaruro w’amafaranga […]Irambuye
Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo na CNN aravuga ko Al Shabab yahitanye ingabo za Uganda zigize umutwe wa AMISOM bagera kuri 45. Itangazo rya Al Shabab ryo rwemeza ko bishe abagera kuri 50. Si ubwa mbere Al Shabab yigamba kwica zimwe mu ngabo za AMISOM kuko mu mezi ashize uyu mutwe washyize kuri Twitter urutonde […]Irambuye
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball izatangira gukina imikino ya “All Africa Games 2015” ihura na Algeria kuri uyu wa kane taliki 03 Nzeri 2015. Iyi kipe y’u Rwanda iri mu za mbere zerekeje muri Congo Brazzaville, ikaba izahatana n’izindi mu itsinda B hamwe na Cameroun, Algeria, Ghana, Seychelles na Cap Vert. Nyuma yo gukina na […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Nkomero ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwashyize mu bikorwa ikifuzo cy’abaturage butwikira ku mugaragaro ibikoresho bavuga ko ari ibyifashishwa mu marozi bimaze iminsi bisatswe mu baturage bagize umuryango umwe w’ingo icyenda mu mudugudu wa Cyumba. Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu kampanyi ikora uburinzi ‘Top Security’ yatanze imyambaro mishya y’akazi isimbura iyo abakozi bayo bambaraga, iyi myambaro ngo yari ifite ibara rijya gusa nk’iry’impuzankano (uniform) ya Polisi y’Igihugu. Umuyobozi wa TopSec, Kashemeza Robert yavuze ko iyi myambaro bayihinduye kubera ko nta kampanyi irinda umutekano yigenga yemerewe kwambara imyenda isa n’iyi inzego zishinzwe […]Irambuye