Digiqole ad

Parking i Nyarugenge ni ingorabahizi….Abafite imodoka nabo ngo si shyashya

 Parking i Nyarugenge ni ingorabahizi….Abafite imodoka nabo ngo si shyashya

Uyu w’imbere uri mu muhanda aragenda gacye gacye areba niba yabona aho ahengeka imodoka ye, amahirwe afite ni macye cyane mu masaha y’igicamunsi

*Bamwe ubu baraparika n’iruhande rw’ibyapa bibibabuza
*Aho bagenewe guparika ntawujyayo
*Ab’imodoka zabo ngo ntibazisiga hanze y’umujyi bakawinjiramo n’amaguru

Hamenyrewe ikibazo cy’imodoka zitwara abantu muri rusange, iki cyo ni ikibazo cyumvwa neza n’abatunze imodoka zabo bagenda cyangwa bakorera i Nyarugenge. Ubwiyongere bw’imodoka mu gihugu, cyane cyane i Kigali bugenda butuma aho kuzihagarika habura, ibisubizo bitangwa nabyo abatwara imodoka zabo ngo ntibashaka kubyubahiriza.

Ikamyo nubwo ngo zigomba kuza mu mujyi nibura kuva saa yine z'ijoro, hari ubwo nazo uzisanga mu mujyi
Ikamyo nubwo ngo zigomba kuza mu mujyi nibura kuva saa yine z’ijoro, hari ubwo nazo uzisanga mu mujyi

Iyo winjiye muri ‘quartier Matheus’ cyangwa ‘Commercial’ mu mujyi wa Kigali uri mu modoka yawe mu masaha yo hagati ya saa yine za mugitondo na saa kumi z’umugoroba kubona aho uhagarara ni ingorane.

Bamwe ubu bitwaza iby’uko hari umuhanda (utarenze 600m) wagizwe uw’abanyamaguru gusa, bagaparika imodoka n’ahantu hari ibyapa bibibabuza.

Hari amakuru Umujyi wa Kigali wari watanze ku ma Radio ko muri Camp Kigali hari Parking abafite imodoka zabo bashobora kuzijyana yo. Gusa ubwo Umuseke wahageraga kuri uyu wa kabiri, umukozi uhashinzwe Umutekano yavuze ko hemerewe guparika gusa iz’abakozi bahakora, avuga ko ibyo kuhaparika kw’imodoka za rubanda rwose ari ibintu abayobora aha batazi.

Mu mujyi hari aho ubona ko imodoka zibyigana cyane ndetse zimwe zigaparika ahari ibyapa bizibuza.

Umwe mu bakozi ba Kompanyi ya KVCS irinda umutekano w’imodoka aho zihagaze yabwiye Umuseke ko we yandikira twa ‘ticket’ two kwishyura Parking nubwo bwose imodoka yaba ihagaze ahatemewe kuko ngo na Police muri iyi minsi iri kubibona ntigire icyo ibikoraho ngo bitewe n’umuhanda wahariwe abanyamaguru gusa.

Uyu mukozi ati “Njye nta mpamvu ntakwandika agatike kuko umuntu araza agaparika ahabujijwe nawe abona icyapa kuko aho babahaye Parking ntibajyayo. Urabona no muri Roind Point basigaye bahaparika maze!”

Steven Seka umuyobozi mukuru wa KVCS yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka guterwa no  kuba ahagenwe Parking y’imodoka nyinshi ba nyirazo batazihajyana ahubwo bajya kwirundira mu mujyi rwagati.

Ati “Dufite Parking ngari mu Kiyovu hari munsi ya RAMA (ahahoze mu Kiyovu cy’abakene), dufite Parking muri Camp Kigali ndetse no kuri ONATRACOM (ugana i Nyamirambo) ariko abantu ntibaritabira kuhazana imodoka zabo.”

Frank Musemirari umwe mu bafite imodoka ukunze kuyizana i Nyarugenge, we avuga ko bigoye cyane kuba umuntu yajya guparika mu Kiyovu akazamuka n’amaguru akagera mu mujyi akazongera akamanuka kuyisanga.

Ati “Euh! ubwo imodoka yaba ikumariye iki? Ugiye nko guhaha mu isoko ugaparika mu Kiyovu ubwo imodoka waba warayiguriye iki? watega KBS basi.”

Aho kujya guparika mu Kiyovu bakagenza amaguru baparika aha muri Roind Point y'imbere ya Centenary House
Aho kujya guparika mu Kiyovu bakagenza amaguru baparika aha muri Roind Point y’imbere ya Centenary House na la Bonne Adresse House

SP JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rikorera mu muhanda avuga ko Police igiy kurushaho guhagurukira abantu batubahiriza ibyapa bibabuza guhagarara aho babonye no kuri za ‘bordures’ z’imihanda bitwaza ko babuza aho baparika.

Ati “Nko kurira bordure y’umuhanda ugaparika ni ukwangiza ibikorwa remezo umuntu ashobora guhanirwa n’amande agera ku bihumbi 150.”

Jean Claude Rurangwa umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu mujyi wa Kigali avuga ko ikibazo abantu bafite imodoka zabo bafite ari uko benshi batarumva ko bashobora guparika imodoka zabo ahantu runaka ahasigaye rwagati mu mujyi bakahagenza amaguru.

Iki ngo ni kimwe mu giteza umubyigano w’imodoka mu mujyi kuko buri wese ufite imodoka ngo aba yifuza guparika imbere y’akazi ke cyangwa imbere y’aho agiye gushaka serivisi kandi ngo uko umujyi ukura n’uko imodoka ziyongera ibi bidashoboka.

Ikindi ngo ni uko abantu bafite imodoka zabo bakwiye no kumva ko hari igihe bizaba ari ngombwa bazisiga mu ngo zabo bagatega imodoka rusange mu gihe iby’ubwikorezi rusange bizaba nabyo bitakirimo sakwe sakwe.

Bamwe burira 'bordure' bagaparika batitaye ku cyapa kibabuza
Bamwe burira ‘bordure’ bagaparika batitaye ku cyapa kibabuza
Umujyi wa Kigali na KVCS bavuga ko aha Camp Kigali hari Parking nini ku modoka ziza i Nyarugenge, gusa abahakorera bo babwiye Umuseke ko ibyo ntabyo bazi, hemerewe iz'abahakora gusa
Umujyi wa Kigali na KVCS bavuga ko aha Camp Kigali hari Parking nini ku modoka ziza i Nyarugenge, gusa abahakorera bo babwiye Umuseke ko ibyo ntabyo bazi, hemerewe iz’abahakora gusa
Birabujijwe guhagarara aha
Birabujijwe guhagarara aha umwanya munini
Aha utegetswe rwose kutahahagarara
Aha utegetswe rwose kutahahagarika ikinyabiziga
Biragoye cyane kubona aho uparika ikinyabiziga rwagati i Nyarugenge
Biragoye cyane kubona aho uparika ikinyabiziga rwagati i Nyarugenge
Uyu w'imbere uri mu muhanda aragenda gacye gacye areba niba yabona aho ahengeka imodoka ye, amahirwe afite ni macye cyane mu masaha y'igicamunsi
Uyu w’imbere uri mu muhanda aragenda gacye gacye areba niba yabona aho ahengeka imodoka ye, amahirwe afite ni macye cyane mu masaha y’igicamunsi

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Iyi ntambara hagati y’abakire n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali izahoshwa na nde!
    Kurikira umukino……..

  • Traffic Police ikwye kuba iya mbere mu gukemura iki kibazo kuko ni inshingano zayo muri rusange.

    • @ Juma

      Ntabwo ari inshingano za Traffic Police kuko siyo ifata biriya byemezo kandi sinayo ishyiraho ibyapa! Akazi kayo ni ukureba ko ibyemezo byafashwe byubahirizwa, kabone n’iyi byaba birimo amafuti. Urumwa rero ko ataribo pfundo ry’ikibazo nkeka ko ari nayo mpamvu bajya birengagiza ibintu bimwe na bimwe kuko bataba babona ukundi byagenda nk’abantu bari kuri terrain!

  • Komeza imihigo rwanda….

  • Umuntu ashingiye byonyine kuri iyi nyandiko ntiyatinya kuvuga ko uyu mushinga niba ari n’umushinga wizwe nabi n’ubwo wenda igitekerezo cyari cyiza. None se bati muri “Camp Kigali” hari parking rusange, ba nyiraho bati ntayo! KVSC iti twebwe turandika n’ubwo umuntu yaba ahagaze ahatemewe ashobora no guciribwa amende nk’uko uriya mupolisi abivuga!
    Abantu bakwiye no kwibaza impamvu Polisi dusanzwe tuzi ko iri kari ku bakora amakosa igezaho ikirengagiza! Nt ayindi mpamvu uretse ko nk’abantu bashyira mu gaciro kandi bari aho ibintu bibera hari aho bagera bagasanga nta kundi byagenda.
    Uriya nawe uvuga ngo abantu bazajya basiga imodoka zabo batege imodoka rusange yemera y’uko hakirimo sakwe sakwe kandi ariwe ushinzwe kubikemura! Umuntu yakwibaza impamvu atabwiye abamukuriye ko icyo kibazo gihari bakabanza kugikemura aho gutura ibintu ku bantu. Ubwo koko yumva umuntu yasiga imodoka mu Kiyovu cyo hepfo akajya ku kazi cyangwa kubitsa no kubikuza kuri Ecobank? Imvura nigwa bizagenda bite turetse n’izuba? Buriya Mayor Ndayisaba n’abamwungirije ibyo babishobora? Ibyemezo si bibi ikibazo n’uko byigwa mbere yo gufatwa ngo harebwe neza ibyo bizakemura n’ibyo bizangiza maze bigashirwa ku munzani mbere yo gufatwa. Umunsi tuzagera kuri urwo rwego tuzaba duteye intambwe ikomeye muri uyu mujyi wacu.

  • Naragenze ndabona! ikibazo aha wibaza iyo Mayor Ndayisaba na Gasana baza gufungura igikorwa nka kiriya nta soni bafite, nta kugisha inama abaturage nuguhurutura ibyemezo gusa! Ubuse business ziri hariya ama taxis yahagararaga imbere ya BK , KCB ntizigiye gufunga? Nibaza icyo PSF, RRA nabandi bacecetse barimo! Gusiga imodoka mu Kiyovu ugiye BK ? Camp Kigali ugiye kwa Rubangura ? Aha rwose ndibaza ko dukeneye ko FPR na Paul Kagame bayobora iki gihugu( tutiriwe duca ku ruhande) aribo bagomba gukemurabwangu iki kibazo, sinon abaturage , abacuruzi bagenda babika umujinya umunsi umwe uzaturika murebe!

  • Ariko ibi nibiki? ijwi ryabaturage harya ngo ntacyo rivuze iyo Ndayisaba na Police bavuze, birababaje kubona abapolice barinze umuhanda wambaye ubusa, iki nigitugu bad governance which does not involve citizen voices, wishes etc. Kuzana itegeko mukaritura ku bacuruzi bakodesheje amazu nta byo bazi ngo nibyo harya bigaragaza ko mukora? Icyo nzicyo kera amateka azatwigisha ingaruka za speed ihubutse, itizweho neza! Mubanze mwubake parkings zigaragara apana kwirirwa mwirukansa abantu mu mugi nkaho ari imbwa…Icyemezo ni process not just a stupid decision backed with sanctions…good governance ya Shyaka na Ndangiza irihe mu gihe ibintu byose ari top down decision making! Mwarangiza ngo article 101!!!!

  • @ kalisa

    Rwose bazina ibyo uvuga nibyo ariko simeranya nawe mu byo ushorejeho bijya gusa n’iterabwoba! Nibyo ibibazo byatewe na cyiriya cyemezo birahari n’abo bayobozi nizeye ko babibona kandi ni ngombwa ko bikemuka. Naho umujinya wo abacuruzi bashobora kugira kugeza n’aho uturika ni ukubyitondera kuko ushobora kubaturikana bikaba bibi kurusha uko bimeze ubu!

  • Ariko abanyarwanda kwiyemera bizadukoraho.None se kugenda n’amaguru umaze kubona Aho uparika n’ubwo haba kure bitwaye iki?Abageze i Burayi no bazi ko kubona Parking ari ikibazo gikomeye.Umuntu aparika mu kilimetero agataha iwe n’amaguru none murirata gusa.Muzabimenyera n’ibitaraza bizaza.

  • Ariko abo ba Mayor (Police yo iraregana nubwo nayo yari gutanga igitekerezo uko ibibona mu rwego rw’umutekano) uramutse ubabwiyengo mu parike mu kiyovu muzamuke namaguru babikora? Usibye kuza batuka abo babonye mumuhanda ngo bahigame, ubundi police ikatwukamo inabi nibihano tukabaha inzira, ko ibi bibazo bikomereye cyane aho imihanda (nekuvuga umwe) ifungiwe?

    Karangwa avuze neza. Rwose bayobozi mudutwara (kuko ntitwigenga) mujye mwunva ijwi ry’abaturage haba mungingo y’101 haba no mubifitiye inyungu direct abaturage.

    Natwe tuziko umujyi wabaye muto cyane nimodoka ziriyongera ubudasiba. Ariko hari na misuse ya space nto dufite. HArya ubwo iyi minsi ishize ntibereka ko uriya muhanda n’abanyamaguru Atari cyo kibazo? Muzi ngo ku munsi hanyuramo bangahe? Bajyahe se ahubwo? Ntibarengeje 500 personnes banyuramo ku munsi, hanyuma murebe ibibazo bimaze kuvuka

    Yewe nzaba mbarirwa naho kuvuga……….

  • Top down leadership….oyeeeee….oyeee

  • Ko mubivugira aha se! Ni mutuze, muyoboke abatware. Mwe mwabuze aho muparika, abandi babuze ibyo barya none murimo kwirata. Ahubwo umujyi wose bawuhindure uwabanyamaguru.

Comments are closed.

en_USEnglish