Digiqole ad

Rubavu: Ikamyo yacitse feri yinjira mu bitaro. Umwe yapfuye

 Rubavu: Ikamyo yacitse feri yinjira mu bitaro. Umwe yapfuye

Igice cyarimo vidange yai igiye muri BRALIRWA yifashishwa n’imashini zaho

Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Nzeri ikamyo ifite plaque nimero RAC 134R itwaye vidange yacitse feri imanuka yinjira mu mujyi wa Gisenyi igenda igonga abantu igwa mu bitaro bya Gisenyi. Kugeza ubu umuntu umwe niwe bimaze umenyekana ko yahitanywe n’iyi mpanuka abandi umunani bakomeretse harimo babiri barembye cyane nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uri yo abyemeza.

Inzego za Police n'ingabo zahise zigera aho iyi mpanua yabereye, ikamyo ikaba yahise ishya uruhande rumwe
Inzego za Police n’ingabo zahise zigera aho iyi mpanua yabereye

Iyi mpanuka yabereye mu kagali ka Nengo Umurenge wa Gisenyi, yagonze abantu umunani iruhande rw’umuhanda ubwo yari imaze gutakaza ubushobozi bwo guhagarara ishakisha aho ihagarara.

Inkomere zagaragaye umunani n’umwe wahise yitaba Imana.

Elie Hategekimana w’imyaa 38 ukomoka mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugengeniwe wahise ahasiga ubuzima.

Hategekimana ngo yari avuye iwabo i Kigali aje mu bizamini by’akazi mu karere ka Rubavu.

Abakomeretse bahise bajyanwa aha mu bitaro, naho bane barembye cyane barimo n’uwari utwaye iyi kamyo hari indege yahise iza kubajyana ku bitaro byisumbuyeho i Kigali.

IP Theobard Kanamugire umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri w’iyi kamyo andi igeze ahantu hamanuka ndetse mu ikorosi.

Avuga ko kugeza ubu uwapfuye ari umuntu umwe n’abandi umunani bakomeretse.

Aha hari abayobozi benshi b’ingabo na Police n’abatabazi bari gutabara inkomere.

Aha hantu iyi modoa yaguye haramanuka cyane kandi hari ikorosi ribi, umwaka ushize haguye imodoka y’uruganda rwa Skol nayo yangije urukuta rw’ibi bitaro igakomeretsa abarenga bane.
Kuri iki Inspector of Police Kanamugire yavuzeko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo hagire igikorwa muri iri korosi ryegereye ibitaro bya Gisenyi.

Igice cyarimo vidange yai igiye muri BRALIRWA yifashishwa n'imashini zaho
Igice cyarimo vidange yai igiye muri BRALIRWA yifashishwa n’imashini zaho

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

10 Comments

  • Nyagasani atabare abantu be

  • Ariko zino modoka ziri gucika amaferi cyane, gusa amakuru jye mfite nuko hari abamaze kwitaba Imana gusa umubare nturagaragara, dukomeze amasengesho ntibhate ubuzima benshi

  • Iyo uza kudushyiriraho ifoto ijyanye n’iyi nkuru brari kudufasha.

  • Bayobozi bantu bakunda abaturage ba Rubavu mudutabare kuko aho hantu hatumariye abavandimwe uwo muhanda mwawimura ko bishoboka rwosemukawucisha muri cyanzarwe imodoka zigahingukira kuri Stade umuganda kandi rwose mwaba mukoze.Imana ibahe umugisha

  • Kuki ariko aya makamyo ya goudron ajya bralirwa akunda kugwa mwibuke nimwe iherutse kugwa ikagwira umukecuru hejuru yinzu za gakenke nayo yari itwaye godoron ijya braklirwa ibi bikwye kwigwaho

  • Biragaragara ko umunyamakuru atashoboye kwegera aho impanuka yabereye kuko ntakigaragaza ko yinjiye mu bitaro!

  • @ Mugoyi , Erega iyi photo niyimbanuka!!!

    • Mbere, nsaba ko iyo foto ijyaho , si iyi yari ihari ,ahubwo bari bashyizeho iya cyera. Sobanukirwa rero

  • aaahhhhhh birakabije batangiye no kubura amaferi Nahimana

  • ARIKO MWIBAGIWE KO IGIHUGU CYANYU ARI MISOZI GUSA…. MBONA AHUBWO NI MODOKA ZARARENGANYE….
    RIP TO THE UNFORTUNATE VICTIMS

Comments are closed.

en_USEnglish