Digiqole ad

Iteganyagihe rirasaba Abanyarwanda kwitegura imvura IDASANZWE

 Iteganyagihe rirasaba Abanyarwanda kwitegura imvura IDASANZWE

Umugezi wa Nyabarongo warenze ingobyo yawo

*Imvura idasanzwe izaterwa n’ibyitwa El nìno
*Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo hitezwe imvura ishobora guteza inkangu n’imyuzure
*Ingaruka za El nìno zaherukaga kuboneka mu Rwanda mu 1997-1998 aho imvura yakoze hasi igasenya ibiraro n’amazu.

Mu nama y’umunsi umwe yabereye i Remera kuri uyu wa gatatu , impuguke zo mu Kigo cy’igihugu kiga ubumenyi bw’ikirere Rwanda Meteorology Agency zaganiriye   n’abafatanyabikirwa, zisaba Leta ko yakora ibishoboka byose igategura uburyo izahangana n’imvura nyinshi cyane izagwa guhera mu Ukwakira uyu mwaka kuzageza muri Mutarama umwaka utaha.

Umugezi wa Nyabarongo warenze ingobyo yawo
Umugezi wa Nyabarongo warenze ingobyo yawo kubera imvura nyinshi

Abahagarariye za Minisiteri zirimo MINAGRI, MINERENA, MIDIMAR, na MINISANTE basabwe na ziriya mpuguke ko buri ruhande rwafata ingamba zo gukumira Ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe guhera mu Ukwakira.

Musoni Didas wari uhagarariye umukuru w’ Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yasobanuye ko iyi mvura izaterwa n’ibyo abahanga bita EL NÌNO iterwa n’ubushyuhe bwiyongera mu nyanja ya Pacifique nayo igahereza izindi bityo amazi agashyuha ku gipimo kidasanzwe.

Ubu, ngo ubushyuhe bw’amazi bwiyongereyeho degree eshatu z’ubushyuhe( ubusanzwe ngo amazi y’inyanja ntajya munsi ya degree 17 hejuru).

Ibihe by’imvura u Rwanda ruzinjiramo mu kwezi gutaha bizibasira cyane hafi bitatu bya kane by’ubuso bw’igihugu.

Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’igice gito cy’Uburasirazuba bizibasirwa n’imvura irenze iyari isanzwe ku buryo hazabaho inkangu, imyuzure, gusenyuka kw’ibikorwa remezo runaka(ibiraro, intsinga z’amashanyarazi…) bikaba byateza imfu z’abantu n’amatungo.

Musoni yavuze ko ibihe bibi bizaterwa na  El Nìno ku Isi yose bizaba ari bibi kurusha ibyabaye mu gihe cy’imyaka 50 ishize.

Mu Rwanda ingaruka za  El Nìno zaherukaga kuboneka muri 1997-1998 ubwo mu duce twinshi tw’u Rwanda hagwaga imvura igasenya ibiraro n’amazu mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Ikigo cy’iteganyagihe cyavuze kandi ko nyuma y’imvura nyinshi hazakurikiraho ibihe by’izuba ryinshi rizateza amapfa mu duce dusanzwe dushyuha ndetse n’ahandi muri rusange.

Ubushize imvura yaraguye itungura umuhanda wa Kigali - Musanze
Ubushize imvura yaraguye itungura umuhanda wa Kigali – Musanze

Uwari ukuriye MINAGRI  yavuze ko nubwo imvura izagwa ari nyinshi bitazagira ingaruka ku musaruro kuko ngo n’ubundi kiriya gihe haba hari ibihingwa bikunda amazi menshi nk’ibigori, umuceri n’ibindi biba bihinze muri icyo gihe.

Yongeyeho ko nubwo hagira ibyangirika abantu bazabona ibibatunga kuko ngo MINAGRI ibinyujije muri RAB baba baramaze guhunika imyaka yakwifashishwa mu gihe  bibaye ngombwa.

Samuel Hakizimana wari uhagarariye Ministeri y’Ubuzima binyuze mu kigo RBC yagarutse ku ndwara ziterwa n’imvura nyinshi harimo nko diarrhea, macinya (bloody diarrhea), ibicurane(influenza) na malaria mu duce tumwe na tumwe.

Yavuze ko muri MINISANTE yamaze gutegura inzitiramubu zo kuzifashisha mu kurwanya Malaria ariko asaba abaturage kuzazikoresha kandi bafashe ingamba zo gukangurira abantu kwirinda ziriya ndwara zikomoka ku mazi menshi yanduye.

Hakizimana yavuze ko ikibi cy’ingaruka za El Nìno mu rwego rw’ubuzima ari uko iyo imvura ihise, hakurikiraho kuva kw’izuba rituma hashobora kubaho ubutayu n’inzara mu bice runaka by’u Rwanda.

Uwari ukuriye Police muri iki kiganiro mpaka yavuze ko ubwo bahawe integuza nabo bagiye gufata ingamba zo kuzahangana n’ibihe bizaterwa na El Nìno.

Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza, MIDIMAR,yasabye abanyarwanda kuzajya bemera bakimuka aho batuye hateje akaga ahazwi nka High Risk Zones mu Cyongereza bakajya gutura aho inzego z’ibanze zizabereka.

Ubu ngo iyi Minisiteri yamaze gufata ingamba zose zo guhangana n’ibiza bizaterwa na EEl Nìno harimo gukusanya abikoresho, guhugura abakozi no kurebera hamwe na MINALOC aho abantu bazimurirwa ubwo bazaba bugarijwe.

Imibare yerekana ko mu myaka ishize, za El Nìno zabaye mu myaka ikurikira 1957-1958, 1963-1966, 1972-1973, 1982-1983, 19971998 niyi igiye kuba uyu mwaka izarangira muri 2016.

Kubera ikirere cyiza ibihugu by’aka karere ka Africa byakunze kugira, ababituye ntibigeze bakunda guhangayikira ikirere n’ingaruka gishobora kubagiraho.

Ariko abahanga bavuga ko iyangirika ry’ikirere riri kugenda rituma n’ahabaga ikirere cyiza cyangirika hakaba imihindagurikire idasanzwe izajya ituma n’abatuye aka karere bahangayikira ikirere cyabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibyo dukora biri mu bitera Ibiza. Nyabarongo yarenze ingobyi yayo kubera URUGOMERO ntabyo ari imvura nyinshi nk’uko mubivuga.

  • ubwo byagaragaye mbere hategurwe uko ibi biza bitazagira ingaruka nyinshi bisiga mu gihugu ahubwo twungukire mu mvura izagwa ku bwinshi

  • none twakora iki kuri ibyo biza? advice

Comments are closed.

en_USEnglish