Month: <span>September 2015</span>

Miss Sandra Teta yaretse gukurikirana Igihe.com nyuma yo kumvikana

Miss Sandra Teta wari umaze iminsi arega igitangazamakuru Igihe.com yatangarije Umuseke ko yumvikanye nacyo ku makimbirane bari bafitanye akaba yaretse miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda  Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwategetse Igihe.com kumuha, Igihe ngo cyemeye kwandika inkuru ivuguruza ibyari byanditswe mbere. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 3 Nzeri, Sandra Teta yatangarije […]Irambuye

Ngoma: Inkuba yakubise abanyeshuri 18 mu ishuri rya Nyamugali

Ahagana saa cyenda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Nzeri 2015 inkuba yakubise abanyeshuri 18 kuri Groupe Scolaire ya Nyamugali, kugeza ubu bose bakaba barembye. Umuyobozi w’iri shuri ahakana amakuru avuga ko umwe muri aba bana yahise yitaba Imana. Umuyobozi w’iri shuri riherereye mu murenge wa Remera Akagali ka Nyamagana avuga ko abana bagera […]Irambuye

Mahatma Gandhi ngo yangaga Abirabura

* Afatwa nk’Imana mu Buhinde, *Ku isi bamwe bamufata nk’umwe mu banyabwenge bakomeye ku rwego rwa ba Socrates, *Bamwe mu bashakashatsi muri Africa y’epfo banditse ko yigeze kubaho yanga Abirabura. Uwo ni Mohandas Karamchand Gandhi wayoboye Abahinde mu rugamba rwo gushaka ubwigenge bwabo. Mu gitabo cyabo bise “The South African Gandhi: Stretcher-Bearer of Empire.” Prof […]Irambuye

Ubushinwa bwerekanye imbaraga zabwo za Gisirikare

Indege z’intambara zazengurutse urubuga rwerekana kugera ku bwigenge bw’u Bushinwa rwiswe Tiananmen Square ruri mu murwa mukuru Beiijng kuri uyu wa Kane mu rwego rwo gufatanya n’ibihugu bicuditse n’u Bushinwa kwishimira ku nshuro ua gatatu ukuntu bwatsinze u Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Ingabo zirwanira mu kirere z’u Bushinwa zerekanye indege ziruka cyane, zifite […]Irambuye

Karongi: Inkuba yakubise abanyeshuri 40, hapfa batanu

03 Nzeri 2015 – Amakuru aturuka kuri Ecole Primaire Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi aravuga ko mu mvura yarimo igwa kuri uyu mugoroba inkuba yakubise abana 40, batanu bahita bapfa abandi 35 barakomereka ndetse ngo bagize ihahamuka mu buryo bukomeye. Abahuye n’ikibazo bajyanywe mu bitaro bya Kibuye ngo bitabweho. […]Irambuye

Mbonabucya ati “Iki nicyo gihe cyo kongera gutsinda Ghana”

Mu mpeshyi ya 2003 ubwo Amavubi aheruka gutsinda Black Stars ya Ghana, Désiré Mbonabucya niwe wari Kampiteni w’iyi kipe, imyaka 12 nyuma yabwo ntibyongeye. Ubutumwa ubu atanga mbere y’uko u Rwanda rukina na Ghana ni uko igihe ari iki ngo Amavubi yongere ahangamure iki gihangange. Ghana ni ikipe ikomeye ugereranyije n’Amavubi, ni ikipe ya gatatu […]Irambuye

Uganda: Imirambo y’abasirikare 10 bishwe na Al Shabab yagejejwe i

Imirambo y’abasirikare 10 bo mu ngabo za Uganda UPDF bishwe n’inyeshyamba za Al -Shabab mu gihugu cya Somalia yagejejwe iwabo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko igitero cya al- Shabab cyari icyo guhindura umukino “game changer”, asaba uyu mutwe kwitegura ‘igisubizo nyacyo’ (kwihorera kungana n’igitero yakoze). Abasirikare 12 bo mu ngabo za Uganda byatangajwe ko […]Irambuye

U Rwanda rwazamutse imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya 13 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwatangajwe kuri uyu wa 03 Nzeri 2015. Amavubi yavuye ku mwanya wa 91 rufata uwa 78 kuri uru rutonde. Ahanini byaturutse ku gutsinda umukino wa gicuti uherutse guhuza u Rwanda na Ethiopia aho Amavubi yitwaye neza agatsinda Walias ibitego bitatu kuri kimwe i Kigali […]Irambuye

Kicukiro: ‘Uwambuwe’ ikibanza n’umuntu utazwi arashinja Akarere kumubindikiranya

Mu mpera z’ukwezi kwa 07/2015 ubwo Umuseke wabazaga ubuyobozi bw’Akarere ku kibazo cy’umusaza Cyprien Beningagi uvuga ko yambuwe ikibanza n’umuntu utazwi ariko akeka ko ari umutekinisiye mu karere ka Kicukiro, bwasubije ko iki kibazo butari bucyizi. Bumuha amatariki yo kuza bagakemura ikibazo cye, ikibazo cy’uyu musaza ubuyobozi bw’Akarere ntiburakimuhaho umwanzuro, we ariko ngo ababajwe no […]Irambuye

en_USEnglish