Month: <span>September 2015</span>

Active yerekeje Uganda guhatanira kimwe mu bihembo byaho bikomeye

Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards. Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ritegurwa, Active yo mu Rwanda iraba ihatanira umwanya w’umuhanzi wo mu Karere uhiga abandi mu gukora neza. Aho bakaba bahanganye […]Irambuye

Uyu munsi ICC iraburanishwa Bosco Ntaganda

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha “International Criminal Court (ICC)” rukorera i Hague ruratangira kuburanisha urubanza rwa Bosco Ntaganda. Urubanza ruri bwifashishwemo n’ururimi rw’ikinyarwanda uyu munyecongo avuga. Bosco Ntaganda, Umunye-congo wavukiye mu Kinigi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, yabaye mu mitwe inyuranye yarwanyaga ubutegetsi bwa Congo, ari naho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha ubwo […]Irambuye

Bugesera: Abantu 1000 batuye ku kirwa cya Mazane umwe ni

Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye

Gen Kabarebe yasuye Amavubi ayaha amabanga atatu yo gutsinda Ghana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Nzeri 2015, ari kumwe na Minisitiri Uwacu Julinne ufite imikino mu nshingano ze, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yasuye ikipe y’igihugu Amavubi mu myitozo irimo yitegura ikipe y’igihugu ya Ghana umukino uzaba kuwa gatandatu tariki 05 Nzeri, yabahaye ibyo yise amabanga yo gutsinda Ghana. Gen James Kabarebe yahaye […]Irambuye

Umubare w’Abakobwa muri Kaminuza zigenga ukubye hafi 2 abo muri

*Muri kaminuza za Leta umubare w’abanyeshuri b’igitsinagore ni 32.2% *Mu yigenga ni 54.3% Bikubiye mu cyegeranyo cyakozwe n’inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aho yagaragaje ko mu myaka 2013-2014; umubare w’abakobwa (Igitsina gore) biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga ari benshi cyane ugereranyije n’abiga mu bya Leta. Ku gitsina gabo ho birahabanye […]Irambuye

Ibintu bitanu biri gucika vuba mu muco nyarwanda muri iki

Uko ibihe bihita umuco nyarwanda ugenda ucyendera ugasanga ibintu bimwe na bimwe bigenda byibagirana kandi bimwe bigacika burundu.   Iyo witegereje hirya no hino mu Rwanda usanga hari byinshi bitakitabwaho byakorwaga mu muco nyarwanda kandi  byarangaga imibanire myiza y’ Abanyarwanda, ndetse bigashimangira indangagaciro na kirazira by’ umuco nyarwanda ariko ubu abenshi batesheje agaciro. Muri byo […]Irambuye

Mu mupira, Mayor wa Rutsiro yateye ‘Garrincha’ avunika akaboko

Byukusenge Gaspard umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Iburengerazuba ku cyumweru yagiye kuvurirwa mu bitaro bya Murunda nyuma yo kuvunika akaboko ubwo yariho akina umupira kuri stade Mukebera yo mu Rutsiro. Byukusenge yabwiye Umuseke ko koko yaguye mu kibuga igufa ryo mu rutugu rikava mu mwanya waryo akajyanwa kwa muganga ariko ubu barisubije mu mwanya waryo akaba ari koroherwa. Mayor Byukusenge […]Irambuye

Amashusho y’indirimbo ‘Igikobwa’ y’umuhanzi Micomyiza arasohoka vuha aha

Ntabwo aramenyekana cyane ariko ari kugerageza kuzamuka mu njyana y’indirimbo zivuga umuco gakondo warangwaga n’indangagaciro nyarwanda na za kirazira ariko ntiyibagirwe n’urukundo. Mu ndirimbo ‘Igikobwa’ umuhanzi Micomyiza azagaragaramo yerekana itandukaniro hagati y’urukundo rw’agahararo n’urukundo ruramba. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza y’Ikinyarwanda yakoreshwa n’abasore mu rwego rwo gutetesha abo bakunda hataraza aya magambo y’iki gihe ya chouchou, […]Irambuye

Abadepite ‘bamwe’ ntibumva uko umukoresha azafasha Banki kwishyuza ‘Bourse’

Umushinga w’itegeko umaze iminsi ibiri utorwa n’Inteko rusange, kuwa mbere tariki ya 31 Kanama – 1 Nzeri 2015, abadepite bagaragaje impungenge z’uko uzaba ari umukoresha w’umunyeshuri wagurijwe na Banki yiga, azikorezwa umuzigo wo gutanga amakuru ku bakozi barihiwe, ndetse itegeko rikaba rimuteganyiriza ibihano atabikoze, bakavuga ko abazarangiza bashobora kutazabona akazi kubera kwanga izo ngaruka. Bidasanzwe […]Irambuye

en_USEnglish