Digiqole ad

Ngoma: i Mutenderi hari abashyingura ababo mu nzu babamo

 Ngoma: i Mutenderi hari abashyingura ababo mu nzu babamo

Irimbi rya Rusororo ryifashishwa na benshi mu batuye umujyi wa Kigali (Izuba Rirashe)

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro haracyagaragara abaturage bagishyingura mu ngo zabo cyangwa mu nzu babamo, mu gihe itegeko rivuga ko buri kagari kagomba kugira irimbi rusange, abatuye mu murenge wa Mutendeli mu kagari ka Karwera baravuga ko bashyingura iwabo kuko nta rimbi, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ikibanza cy’irimbi gihari n’ubwo akarere ka Ngoma kataracyemeza.

Irimbi rya Rusororo ryifashishwa na benshi mu batuye umujyi wa Kigali (Izuba Rirashe)
Irimbi rya Rusororo ryifashishwa na benshi mu batuye umujyi wa Kigali (Izuba Rirashe)

Ubusanzwe ikibanza cy’umudugudu kigira metro 30 kuri 20, aho bashyiramo inzu, igikoni ndetse n’ubwiherero ahasigaye bagahingaho imboga cyangwa ibindi bihingwa, ku buryo ngo iyo haramutse hagiyemo imva zirenze imwe hasigara ahantu hato bigoye kugira ikindi cyahakorerwa.

Bamwe mu batuye muri aka kagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi baganiriye n’Umuseke.rw bavuga ko bigora cyane umuntu utuye mu mudugudu gushyingura mu rugo rwe.

Mushimiyimana Alphonsine yagize ati “Hari ighe uba ufite nka pariseri ntoya ugasanga upfushije nk’abantu babiri cyangwa batatu ubwo iyo pariseri niko wagumya uyihambamo?”

Uyu mugore yongeraho ko hari n’abashyingura mu nzu zabo bitewe n’ubushake, ati “Dushyingura mu ngo zacu, ariko hari n’abashyingura mu nzu buri muntu ni ubushake bwe.”

Aba baturage kandi ngo ntibatewe ubwoba n’imwe mu mico ya bamwe bavuga ko udahambye umuntu aho yagusabye kumushyingura igihe yariho, ko umuzimu we wagutera, bakaba basaba ko bahabwa irimbi rusange.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli, Muragijemungu Archade avuga ko irimbi rusange ryateganyijwe, gusa ngo hategerejwe ko byemezwa n’urwego ruteganywa n’itegeko.

Ati “Itegeko rivuga ko utugali twose tugomba kugira irimbi, nta muntu numwe rero wemerewe gushyingura ahabonetse hose, gusa twateganyije aho kuzashyira irimbi muri kariya kagali (ka Karwera) dudegereje ko ikibanza cyemezwa n’akarere.”

Nubwo aba baturage basaba kugira irimbi rusange, hari ahandi usanga batumva ibyo gushyingura mu irimbi, aho baba bashaka gushyingura mu ngo zabo kubera imyumvire, ndetse ngo hakaba n’abashyinguye mu nzu bitewe n’uko ngo uwapfuye yabibategetse akiri muzima.

Mu Rwanda ikibazo cy’aho gushyingura abapfuye kigenda kivugwa henshi, ndetse mu itegeko rishya rigenga ibyo gushyingura, harimo n’uburyo bushya bw’uko umuryango ubushaka wasaba ko umuntu wabo wapfuye atwikwa ariko bigakorwa hisunzwe amategeko.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish