Digiqole ad

Nyanza: Umuryango w’ingo 9 ‘wafatanywe amarozi’ abaturage barayatwika

 Nyanza: Umuryango w’ingo 9 ‘wafatanywe amarozi’ abaturage barayatwika

Ibi ni bimwe mu bikoresho abaturage bavuga ko byifashishwaga n’aba bantu mu kuroga

Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Nkomero ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwashyize mu bikorwa ikifuzo cy’abaturage butwikira ku mugaragaro ibikoresho bavuga ko ari ibyifashishwa mu marozi bimaze iminsi bisatswe mu baturage bagize umuryango umwe w’ingo icyenda mu mudugudu wa Cyumba.

Ku mudugudu wa Cyumba abaturage bari benshi ngo baje kurangiza ikibazo cy'amarozi kibabangamiye
Ku mudugudu wa Cyumba abaturage bari benshi ngo baje kurangiza ikibazo cy’amarozi kibabangamiye

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ari bwo, nyuma yo kumva abaturage bavuga ko babangamiwe n’amarozi, bwategetse Umurenge wa Mukingo guhagurukira iki kibazo.

Muri iyi mbaga y’abantu bagera ku 1500 yari iteraniye aha i Cyumba bamwe batanze ubuhamya bw’uburyo barozwe cyangwa barogewe abantu, bavuze abantu batanu bo muri uyu muryango ushinjwa amarozi barozwe bagasara n’ubu bakaba biruka ku misozi.

Bavuze umukobwa wakoreweho imihango ya gipagani bamuteza indwara yo kuva amaranye imyaka umunani kuva mu 2007, havuzwe umusore warongoye ariko ngo bakamuroga kuva uwo munsi w’ubukwe atakaza ubushobozi bwo gutera akabariro, n’ibindi…

Bisa n’ibigoye gushimangira amarozi ashinjwa iyi miryango, ariko abaturage bavuga ko ari bo ubwabo babizi kandi bumva umubabaro baterwa n’ababarogera abana ntibahanwe kuko ngo nta gihamya iboneka.

Ibi abaturage bashinja abo muri uyu muryango bavuga ko ikibababaza ari uko inzego zose bagezeho baziregera zibabwira ko nta bimenyetso bifatika bihari kandi nyamara ngo ibihari bigaragara izo nzego zanga kwemera ko ari amarozi.

Ibikoresho byafatiwe muri iyi miryango bita ko ari ibyifashishwa mu kuroga, birimo uducuma dushaje turimo ibintu bijegera, impinga, inzuzi, amahembe ariho imigozi, udukono turimo ibintu bidasobanutse, utuntu tumeze nk’amagufa y’abantu n’ibindi bitandukanye.

Abaturage bavuga ko ari ibikoresho bakoresha mu marozi, ba nyirabyo bakabihakana. Habaye impaka ubwo bavugaga ko bagiye kubitwika ba nyirabyo barabyanga, ndetse umwe muri bo w’umuyobozi w’ishuri ribanza muri aka gace yavuze ko bashinganisha ibintu byabo.

Uyu muyobozi w’ishuri ugaragaza ko ajijutse muri uyu muryango, avuga ko ibyo abaturage bavuga nta shingiro bifite kandi ibikoresho byabo bidakwiye kwangizwa mu gihe nta gihamya igaraza ibyo babashinja by’amarozi.

Abaturage bateraga hejuru icya rimwe basaba ko ibyo bikoresho byafashwe bitwikwa imbere yabo kuko ngo ari byo bifashisha mu kuroga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukingo bwatangarije aha ko ba nyiri ibi bikoresho nta badashobora kubuza ishyirwa mu bikorwa ry’ikifuzo cy’inteko y’abaturage cyo gutwika ibyo bikoresho bavuga ko ari iby’amarozi.

Babicanira umuriro barabitwika nubwo ba nyirabyo batabishyigikiye.

Uyu musaza yavuze uko abafatanywe ibi bikoresho barozemo umuhungu we wigaga muri KIST n'ubu ngo akaba akiruka ku musozi
Uyu musaza yavuze uko abafatanywe ibi bikoresho barozemo umuhungu we wigaga muri KIST n’ubu ngo akaba akiruka ku musozi
Abaturage bari benshi cyane bavuga ko baje kwamagana amarozi
Abaturage bari benshi cyane bavuga ko baje kwamagana amarozi
Uyu mukambwe aregeranya bimwe mu bikoresho byafashwe bavuga ko ari iby'ibyifashishwa mu marozi
Uyu mukambwe aregeranya bimwe mu bikoresho byafashwe bavuga ko ari iby’ibyifashishwa mu marozi
Ibi ni bimwe mu bikoresho abaturage bavuga ko byifashishwaga n'aba bantu mu kuroga
Ibi ni bimwe mu bikoresho abaturage bavuga ko byifashishwaga n’aba bantu mu kuroga
Ubu ngo ni ubwoya bwo hejuru y'igitsina cy'umuntu ngo bukoreshwa mu zukinga umuntu
Ubu ngo ni ubwoya bw’umuntu ngo bukoreshwa mu zukinga umuntu
Bacanye umuriro batangira kubitwika imbere y'abaturage
Bacanye umuriro batangira kubitwika imbere y’abaturage bari bamaze kwemeza ko bitwikwa

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Nyanza

13 Comments

  • ni ugusaba imana ikaza agatabara kuko isi yameze amenyo

  • YEWE GA DIREGITERI. UBWO ABANA BO NTABAROGA KABIRI. UBWO MUNDA N’UBWO MUMUTWE.

  • Gusa nashima uyu murenge wahaye agaciro ubusabe bwabaturage batabaye imbata za procedures n’ibidateganywa n’amategeko. Niyo mpamvu habaho za petitions zikunganira ibidateganijwe mumategeko cg ibyo adasobanura nk’uko abo yashyiriweho babyumva cg igihe kigeze.

  • Sha amarozi abaho kandi no bize amashuri barayakoresha, mubakomeye abaho, mbese biri mu nzego zose, impamvu tudatera imbere ni uko usanga bitwara igihe kinini cy’abantu, uwo baroze cyangwa ukeka ko bamuroze ata umwanya ashaka uburyo bwo kwivuza no kwirinda, imiryango icikamo ibice iyo usanze baragukoreyeho iyo mihango utabyemeye, n ibindi, … Inama nagira abatekereza ko barozwe ni ukwegera Yesu niwe gisubizo, ziriya mbaraga ziba zarabase ubugingo bwawe, zivanwaho n’amasengesho, ubundi ukaba mumudendezo, usanga benshi bahitamo kujya guhangana n’ababaroze ariko kurwanya satani neza si uguhangana nawe physiquement, ni uguhangana nawe mu buryo bw’umwuka (spirituellement), jyewe ndabihamya ko byose bikurwaho n’amasengesho.

  • Babisuzume neza maze uwomuyobozi bahite bamukura kuri uwomwanya.

  • Ahubwo sse babakubise bakabafunga bakabanza bakarogora abo bari kwiruka ku misozi

  • Noneho barabahitana, nibaramuka babonye ibindi bikoresho. Satani arabaha ibindi. Mbese uwo muryango uvuga ko wabikoresha iki, kuki umunyamakuru atawubajije? Iyi nkuru ntiyuzuye!!!

  • Bitsindwe mu izina rya Yesu.

  • NTIBYOROSHYE

  • Leta izashyiriho itegeko uwo bizajya bihama ajya avanwa mu muryango nyarwanda arohwe cg ibihwanye nabyo. Ibyo twahuye nabyo birahagije, aba bo babigeho hakiri kare.

  • Ko mperuka barihaye kibungo ngo niyo iroga c nahandi byahaba? simpakanye ko naho haba abarozi pe ntimunyumve nabi ariko ntitukabogamire uruhande rumwe kuko bitesha agaciro ababayo kdi bataroga mujye mumenya ko isi yose yanduye.

  • HAHA si kibungo iroga abantu nibo baroga kandi satani afite abakozi impande zose yewe no munsengero habonekamo abarozi, nshimye ubu buyobozi pe abarozi bariho kandi bakamara abantu ntibahanwe ngo nta bimenyetso tugize imana hakabaho guhana abarozi.

  • Simbona ari ibikoresho bisanzwe byo mu rugo? Aba bantu bashobora kurengana nyamara, mwitonde! Ibibindi, uducuma ,…Uwasaka mu ngo zisigaye ntiyasangamo bene ibyo bintu? .Mu cyaro kwita umuntu umurozi biroroshye cyane cyane iyo mufite icyo mupfa cg ku mpamvu z’amashyari! Nyakubahwa Muyobozi urabe utarahubutse mu gushyira iki kifuzo cy’abaturage mu bikorwa!!

Comments are closed.

en_USEnglish