Digiqole ad

TOPSEC bahinduriwe ‘uniform’ abakozi bayo ihereye i Kigali

 TOPSEC bahinduriwe ‘uniform’ abakozi bayo ihereye i Kigali

Abakozi ba TOPSEC mu mpuzankano nshya

Kuri uyu wa gatatu kampanyi ikora uburinzi ‘Top Security’ yatanze imyambaro mishya y’akazi isimbura iyo abakozi bayo bambaraga, iyi myambaro ngo yari ifite ibara rijya gusa nk’iry’impuzankano (uniform) ya Polisi y’Igihugu.

Abakozi ba TOPSEC mu mpuzankano nshya
Abakozi ba TOPSEC mu mpuzankano nshya

Umuyobozi wa TopSec, Kashemeza Robert yavuze ko iyi myambaro bayihinduye kubera ko nta kampanyi irinda umutekano yigenga yemerewe kwambara imyenda isa n’iyi inzego zishinzwe umutekano za Leta.

Yavuze ko imyambaro isa n’iya Polisi y’igihugu, iy’Igisirikare, abacunga gereza, cyangwa urwego rwa Dasso, ngo ishobora kujijisha umuturage akaba yasaba serivise uwo atagombye kuyisaba cyangwa umuntu akaba yakora amakosa akiyitirira urundi rwego.

Ababimburiye abandi mu guhabwa imyambaro mishya, ni abakozi ba TopSec basanzwe bakora ijoro mu mujyi wa Kigali, bizakomereza no ku bandi bose kugeza bose bahinduriwe imyambaro.

Imyambaro yatanzwe igizwe n’ipantaro y’umukara ifite akarongo k’umutuku ku mpande, amashati y’icyatsi kibisi n’ingofero z’umukara.

Yasimbuye iyari ifite ibara ry’ubururu hose (ipantaro, ishati n’ingofero), abahawe imyambaro bijejwe ko n’inkweto bazitumije na zo bakazazigezwaho vuba.

Mu butumwa abari aho bahawe nyuma yo kwambikwa imyambaro mishya, basabwe kugira imyitwarire myiza irimo kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge no kugira isuku.

Kashemeza Robert ukuriye TopSec ati: “Iyo wambaye imyambaro mishya ugomba no gutekereza bishya. Mugomba kurangwa n’umutima wo gukunda akazi no kugirana inama, uwitwaraga nabi ahindure kandi mugomba kugira isuku mbere ya byose.”

Gusa abakozi ba TOPSEC twaganiriye bavuga ko umushahara bahabwa ari muto ugereranije n’akazi bakora ndetse n’ibiciro biri ku isoko.

Kashemeza Robert yavuze ko na bo babibona ko ari ikibazo ariko kitahita kibibonerwa igisubizo kuko ngo babahemba uko bifite. Avuga ko uko ubushobozi buzakomeza kwiyongera na bo bazajya babongeza ngo nk’uko babikoze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ati: “Abakozi umushara bahembwa ni uko ari bwo bushobozi dufite. Kandi mu ntangiriro z’uku kwezi twabongeje amafaranga agera ku bihumbi icumi, ariko bafata 6000 mu ntoki yiyongereye ku yo bahembwaga bakabona ko ari make, ariko uko ubushobozi buzajya buza natwe tuzajya dukomeza kubongerera umushahara.”

Umuyobozi wa TOPSEC kandi yanavuze ko barimo kwiga ku cyo bafasha abakozi ku bijyanye n’icumbi, bikazajya bibororeza mu kugera ku kazi ndetse no kugabanya amafaranga bakoreshaga ku macumbi.

Kampanyi ikora uburinzi ya TOPSEC yatangiye mu 2004, ariko itangira gukora neza mu 2006, ubu ifite abakozi barenga 2, 700 mu gihugu hose.

Iyi ni yo myambaro y'akazi ishaje bari bafite
Iyi ni yo myambaro y’akazi ishaje bari bafite
TOPSEC imazaze kwandika izina nyuma y'imyaka igera ku 10 imaze ikorera mu Rwanda
TOPSEC imazaze kwandika izina nyuma y’imyaka igera ku 10 imaze ikorera mu Rwanda
Bari bishimiye kujya ku kazi mu mwambaro mushya
Bari bishimiye kujya ku kazi mu mwambaro mushya

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Company ya Topsec iragenda itera imbere rwose

  • byari byiza pe, ndetse biranashimishije, gusa niba impinduka zibaye, zakagombye kuba hose no ku mushahara bakagira icyo babatereraho niyo cyaba 1000 byabanezeza kurushaho.

  • Ariko niba mu Rwanda dufite umutekano uhagije iyi mitwe turema burigihe ishinzwe iki?

Comments are closed.

en_USEnglish