Digiqole ad

Centrafrica: François Bozizé yemeje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu

 Centrafrica: François Bozizé yemeje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu

Francois Bozize ngo aziyamamariza kongera kuyobora RCA

Mu kiganiro yahaye RFI muri iki gitondo, François Bozizé wahoze ari umukuru w’igihugu cya République Centrafricaine yavuze ko aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu kugira ngo afungure abafunze bazira ubusa.

Francois Bozize ngo aziyamamariza kongera kuyobora RCA
Francois Bozize ngo aziyamamariza kongera kuyobora RCA

Muri kiriya kiganiro Bozizé yahakaniye umunyamakuru ko nta biganiro cyangwa amasezerano yagiranye n’umuyobozi uwo ariwe wese w’Ubufaransa ku gucukura no kugurisha  Uranium yo muri RCA.

Uyu mugabo wayoboye kiriya gihugu    kuva 15 , Werurwe, 2003  kugeza 24 Werurwe  2013  ubwo yahirikwaga na Seleka( Coalition) ubu akaba aba muri Bénin.

Ashinjwa ko yafashije umutwe wa  les Anti Baraka bivugwa ko wari ugizwe n’Abakirisitu mu bwicanyi bwabaye nyuma yo guhirikwa kwe na Seleka agasimburwa na  Michel Am-Nondokro Djotodia.

Amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira uyu mwaka. Kiriya gihugu kiyoborwa na Catherine Samba Panza watowe kugira ngo ayobore mu gihe cy’inzibacyuho ubu nawe akaba yaremeje ko aziyamamariza kuyobora.

République Centrafricaine ubu icungwa n’ingabo z’Africa yunze ubumwe zirimo n’iz’u Rwanda ariko umutekano uracyajegajega.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish