Muri Amerika akoresha amazina ya Peter Kalimu, ubu akurikiranywe n’inzego z’ubutabera z’ahitwa Bufallo muri New York ashinjwa kubeshya inzego za Leta ya Amerika agamije kwihisha ngo adakurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho. Kalimu yari yarabonye ubwenegihugu bwa Amerika. William J. Hochul umushinjacyaha muri New York avuga ko Peter Kalimu w’imyaka 48 yabeshye umwirondoro we ubwo yasabaga […]Irambuye
Madame Jeannette Kagame, yavutse tariki nk’iyi Kanama 1962, uyu munsi yujuje imyaka 53 y’amavuko. Jeannette ntabwo azwi gusa nk’umugore wa Perezida Kagame ahubwo nk’umuntu uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, uharanira kurwanya SIDA ndetse ufasha guteza imbere imibereho y’abapfakazi n’impfubyi. Kuva tariki 24 Werurwe 2000 ni “première dame” nyuma y’uko umugabo we Paul Kagame, bashakanye mu […]Irambuye
Claudette Kayitesi umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Nutrition Society’ avuga ko mu Rwanda hakiri ababyeyi bagihitamo kwanga konsa abana bakabaha ibyo bibwira ko bisimbura amashereka. Mu Rwanda muri uku kwezi harizihizwa icyumweru cyahariwe konsa abana. Ku mpamvu akenshi zitumvukana cyangwa zidafatika, hari ababyeyi ngo banga konsa abana babo ngo kugira ngo imibiri yabo idata ikimero cy’ubukumi. […]Irambuye
Théoneste Ntidendereza umugenzuzi w’imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatatu 2015 afashwe ashinjwa kwakira ruswa nk’uko yabiregwaga n’Ubushinjacyaha. Yarafunzwe, araburana Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwezi kwashize rwanzura ko uyu mukozi ari umwere. Ko ibyo yakorewe wari umutego wo kumufungisha kuko uwamuzaniye amafaranga Théoneste yari yarayamwatse nko kumuguriza kuko […]Irambuye
Mu giterane mpuzamadini atandukanye kitwa Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru muri stade Amahoro i Remera, umuyobozi w’itorero Inkuru Nziza Past Elie Ugirimbabazi yashimye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubutabera by’umwihariko ngo bwabashije kubona ko ari umwere nyuma y’uko yari yakatiwe urwo gupfa (rukiriho) ashinjwa ibyaha bya Jenoside. Past Ugirimbabazi yavuze ko ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga […]Irambuye
Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East ) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015 hasojwe itorero ry’abatoza b’Imparirwabumenyi za IPRC East, byitezwe ko ibyo batojwe bizabafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira nyarwanda kugira ngo basanishe umurimo wabo w’uburezi n’inshingano bafite ku gihugu. Itorero ry’abatoza b’imparirwabumenyi (intore za IPRC East) […]Irambuye
Ubushinwa bugiye kwibuka urugamba n’abarusizemo ubuzima bwabo bibohoza Abayapani bari barabigaruruye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi(1940-1945). Mu birori bizabera mu Murwa mukuru Pékin ku italiki ya 02-03, Nzeri uyu mwaka, hazanamurikwa bwa mbere mu mateka ibikoresho n’ubuhanga by’ingabo z’Ubushinwa. Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua , byasohoye incamake ku bikoresho bizerekanwa. Umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa azavuga ijambo nyamukuru hanyuma […]Irambuye
Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, riravuga ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu kababaro kubera umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa (MINUSCA) warashe akica bagenzi be bane agakomeretsa umunani nawe agahita araswa agapfa ngo adakomeza kwica. Ibi byabaye mu gitondo ahagana saa 5h45 […]Irambuye
Ku wa gatatu, mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, imiryango 12 yari isanzwe ibanye nabi, yasabye imbabazi komite y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere n’umurenge, ibasezeranya ko igiye guhindura imyifatire. Mu rugendo abagize itsinda y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango bari gukorera hirya no hino mu mirenge igize aka karere, uru rugendo rugamije […]Irambuye
Umugore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma uherutse kwica umugabo we Habumugisha Jean Pierre w’imyaka 38, ndetse akaba yemera icyaha, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku wa kane tariki 6 Kanama 2015 nyuma yo kumara igihe yaraburiwe irengero. Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba akaba […]Irambuye