Burundi: Umukwabo wabaye muri Jabe wahabuze intwaro
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko igipolisi ejo cyazindukiye mu mukwabo gisaka abaturage bashobora kuba bafite intwaro mu gace ka Jabe ariko ngo cyatashye nta n’imwe kibonye. Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko ku Cyumweru mu duce twa Jabe, Nyakabiga na Cibitoke havugiye amasasu menshi naza Grenade kugeza bukeye.
Umuvugizi wa Police wungirije, Pierre Nkurikiye, yabwiye Burundi Iwacu ko ku Cyumweru bumvise urusaku rwa za Grenade umunani, enye zatewe muri Jabe, eshatu muri Cibitoke indi imwe muri Nyakabiga kandi zaherekezwaga n’amasasu.
Muri uko kugerageza gusaka no gufata ziriya ntwaro, imodoka y’umuyoboke w’ishyaka Uprona, igice cya Concilie Nibigira, yatwikiwe ku muhanda wa Nyamurenza muri Jabe.
Amakuru avuga ko nubwo Police yasatse Jabe ndetse nyuma ikaza gufashwa n’igisirikire nta ntwaro n’imwe yafashwe.
Jabe, Nyakabiga na Cibitoke ni uduce dufatwa nk’utudashaka kuyoboka ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza watorewe kuyobora u Burundi mu kwezi gushize ku majwi 69%.
Nubwo nta ntwaro bafashe, ariko bafashe urumogi ruke, imyenda ya gisirikare, inkweto za gisirikare, amasahane bivugwa ko bagaburiragaho abarwanyi babo ndetse n’abantu batandatu bakekweho uruhare muri biriya bikorwa.
UM– USEKE.RW
2 Comments
iriya myenda ni iya police cg ni iya Dasso y’iburundi!!! ko ari mibi se!!
mugisha nanjye nibyo nibaza ntamisakire mbonye ??sicyo ?abarundi bafite
Comments are closed.