Kuri iki cyumweru mu masaha yo ku gicamunsi Umutwe w’ibyihebe wa Al Shabab waturikije igisasu kiremereye i Mogadisho mu murwa mukuru wa Somaliya ituranye na Kenya mbere gato y’uko Perezida Obama ava muri Kenya yerekeza muri Ethiopia aho yageze kuri uyu wa Gatanu mu rugendo rw’akazi. Amakuru aravuga ko iki gitero cyahitanye abantu 13. Umwe […]Irambuye
Mu masaha make mbere y’uko Perezida Obama arangiza urugendo rwe muri Kenya agahita agana Addis Ababa muri Ethiopia, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi, ababwira byinshi ku buzima bwe kera akiri muri Kenya ndetse abahishurira ko Se yari umukozi wo mu rugo rw’umwe mu bakoloni b’Abongereza bakolonije Kenya. Perezida Obama ntiyagarutse kuri byinshi […]Irambuye
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko amasambu bahawe ari mato kandi ngo yaragundutse k’uburyo atera ibi bikaba byaratumye ubu bashonje bityo bagasaba ababishinzwe kubaha ifumbire yazabafasha mu ihinga ry’ubutaha bityo ‘ntibazongere gusonza’. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo ntibwemera ko ubu butaka butera ariko […]Irambuye
Mu rwego rwo gusuzuma no kwishimira imikoranire hagati ya za Kaminuza n’inganda, iyi mikoranire yatangiye muri 2013 igamije guhanahana ubumenyi no kuzamura umusaruro ukomoka ku nganda, kuri uyu wa gatanu muri SportsView Hotel i Remera, Dr Marie Christine Gasinzigwa uri mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda yashimye umusaruro wagezweho nubwo bwose ngo akazi kari imbere […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta Tony Nsanganira yagiranye ikiganiro n’abaterankunga bayo muri Hotel Umubano bakaba bari bagamije kurebera hamwe ibyamaze kugerwaho mu mirimo yo kuhira imyaka iteye ku buso buto. Nsanganira yabwiye abari aho ko kugeza ubu kuhira bimaze gutwara miliyari 100 Rwf kandi ngo byatanze […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Pierre Claver Ndayicariye umuyobozi wa Komisiyo y’amatora i Burundi niwe watangaje imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu i Burundi. Ushyize hamwe amajwi yavuze mu Ntara 18 z’u Burundi, Perezida Nkurunziza niwe wongeye gutorerwa kuyobora u Burundi agize amajwi 69% akurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%, naho ubwitabire mu gihugu […]Irambuye
Ikirwa kitwa Santa Cruz del Islote muri Caribbean gifite ubuso bwa Kilometero kare imwe ariko gituwe n’abaturage 1,200. Abatuye iki kirwa baruta inshuro enye abatuye agace ka Manhattan muri New York, USA. Muri iki kirwa hari ingo 90, restaurant imwe ndetse n’ishuri rimwe. Agace gato gusa k’ikibuga niko kadatuwe. Nta muganga bagira, nta mazi meza bagira […]Irambuye
Amategeko yagize umwere umugabo Bonaventure Ngirabakunzi watemaguye agamije kwica umusore Irimaso w’imyaka 19 amukekaho ubujura. Uyu musore watemaguwe ingingo zose muri Mutarama 2015 ubu ntabasha no guhagarara, ise avuga ko ababajweno kuba ubuyobozi bwaramubujije gukurikirana ikibazo cy’umwana we, Urukiko rwagize umwere uwatemaguye uyu musore kuko ngo yitabaraga. Impande zombi uzumva yumva zifite ishingiro mu byo […]Irambuye
Ku biro by’Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro kuri iki gicamunsi niho Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman na Nadia Gasaro wabaye Miss Mount Kenya 2015 basezeranye imbere y’amategeko ya Republika y’u Rwanda kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu muhanzi n’uyu nyampinga bageni basezeranye ivanga mutungo risesuye no kuzabana akaramata nk’uko babyiyemereye. Asnah Umumararungu wahoze ari […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu na APR FC amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Sunrise FC, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba iba i Rwamagana. Jimmy Mulisa wavuye muri APR FC mu 2005 akerekeza mu Bubiligi aho yahereye mu ikipe ya Mons akaza gukinira n’andi makipe agera ku icumi mu Burayi na […]Irambuye