Guhera muri 2000 kuhira imyaka bimaze gutwara miliyari 100-Minagri
Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta Tony Nsanganira yagiranye ikiganiro n’abaterankunga bayo muri Hotel Umubano bakaba bari bagamije kurebera hamwe ibyamaze kugerwaho mu mirimo yo kuhira imyaka iteye ku buso buto. Nsanganira yabwiye abari aho ko kugeza ubu kuhira bimaze gutwara miliyari 100 Rwf kandi ngo byatanze umusaruro n’ubwo hari ibitaragenze neza.
Nsanganira yabwiye abari aho ko kimwe mu bintu bashyizemo ingufu muri iki gihe ari uguhugura abahinzi bato kugira ngo nabo bamenye uko bavomerera imyaka yabo kandi bakamenya no gukoresha neza ubutaka buto bafite
Yavuze ko iyi gahunda izamara imyaka itatu kandi ikaba ngo iri no muri gahunda z’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe guteza imbere ubuhinzi(FAO) n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi(IFAD).
Umugambi ngo nuko mu Rwanda ubutaka bunganana hegitari 2000 bugomba kuzaba byuhiye mu myaka mike iri imbere.
Amakoperative 30 niyo bateganya gufasha mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bakazaha abahinzi ibikoresho, amahugurwa ndetse bagakora ingendoshuri hirya no hino muri Afurika kwiyungura ubumenyi.
Minisitiri Nsanganira yagize ati: “Nibyo koko mu myaka yashize hari ibitaragenze neza ariko ubu tugamije kunoza ibitaragenze neza mbere. Ubu turasubiza amaso inyuma tukareba ibyavuyemo n’amafaranga twashizemo.”
Yasobanuye ko aho bageze hari byinshi bagezeho nubwo bitabaye 100% uko babishakaga.
Ngo abo iriya gahunda igenewe bazatoranywa kandi batozwe neza neza kugira ngo ubuhinzi butange umusaruro ushimishije.
Nubwo hazibandwa ku bantu bibumbiye mu makoperative, ngo habonetse n’abandi bikorera ku giti cyabo batanga umusaruro ushimishije nabo bazafashwa.
Nsanganira yashishikarije abaturage kumva ko iyo gahunda iyabo. Yatangarije abari aho ko Leta ifasha abahinzi kuhira ku kigero cya 50% ariko ngo hari ababa bashaka ko ibafasha ijana ku ijana.
Ruhiza, umukozi wa FAO yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abahinzi.
Yagize ati: “Uyu mushinga ndahamya ko uzabafasha kuko ubu ari igihe cyo gukora atari icyo kuguma mu magambo gusa.”
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kuhira imyaka k’ubutaka bungana na ha 30 ariko ngo muri 2007-2018 bazaba buhiye nibura ha zirenga ha 70 nubwo ubutaka bwose hamwe bukeneye kuhirwa bungana na ha 600.
Mu bihugu abazatoranywa bazakoreramo ingendoshuri harimo Uganda, Tanzania, Ethiopia, Madagascar, Niger na Mali.
Uyu mushinga uzakorera mu bihugu bitandatu muri Afurika ku nkunga ya miliyoni 2 z’amadolari aho U Rwanda zuzahabwa ibihumbi bisaga 300.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ego mama rero. harya aya mafranga aba ari impano, cyanga ni inguzanyo? None se ku masoko hatangiye kugaragara ikimenyetso ko kuvomerera imyaka bimaze gutwara milliyari 100 mu myaka 14 gusa, bitandukanye n’uko ibiribwa byabonekaga twahingiye ibihe by’imvura isanzwe.
ubwo byatanze umusaruro nibakomeze babikurikirane maze umusaruro ukomeze wiyongere no mu gihe cy’izuba kuko gutegereza igihe cy’imvura gusa umusaruro ntiwiyongera na mba
Ahaaaa, none se izo miliyali zaguraga iki? Ko ntaho njya mbona buhira se, aho ibyo si ugutekinika! Iyo bayaha abahinzi bakayigabanira, ubundi bakiguriramo agasabune.Naho rwose twe bahinzi ntacyo twabonye gihinduma mu mihingire yacu
Abagrome b’ abashomeri Bari hanze aha nibahabwe akazi nakoreshwe maze urebe ko objectives za managri zitagerwaho kdi vues.
Auditor ajye kubasura wasanga agezeyo yasanga 1/4 zayo arizo zageze kuri terrain(zakoreshejwe)
Ibi birakabije ariko, ubu iyo myaka yuhiriwe yabashije gugaruza izo miliyari ra?
Comments are closed.