Digiqole ad

Jimmy Mulisa ‘yagizwe’ umutoza mukuru wa Sunrise FC

 Jimmy Mulisa ‘yagizwe’ umutoza mukuru wa Sunrise FC

Jimmy Mulisa yari amaze iminsi mu bikorwa bya ‘Airtel Rising Stars’ byo guha amahirwe impano z’abakiri bato

Uyu mugabo wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu na APR FC amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Sunrise FC, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba iba i Rwamagana.

Jimmy Mulisa yari amaze iminsi mu bikorwa bya 'Airtel Rising Stars' byo guha amahirwe impano z'abakiri bato
Jimmy Mulisa yari amaze iminsi mu bikorwa bya ‘Airtel Rising Stars’ byo guha amahirwe impano z’abakiri bato

Jimmy Mulisa wavuye muri APR FC mu 2005 akerekeza mu Bubiligi aho yahereye mu ikipe ya Mons akaza gukinira n’andi makipe agera ku icumi mu Burayi na Aziya, amaze iminsi akora muri iyi kipe ya Sunrise.

Nyuma ya Jean Marie Ntagwabira wari ‘Directeur technique’ Jimmy Mulisa niwe wamusimbuye.

Ubu yamaze kugirwa umutoza mushya asimbuye Thierry Nzonga nawe wari wasimbuye Gatera Musa mu gihe gishize.

Umwe mu bayoboz muri Sunrise yabwiye Umuseke ko ibyo kugira Jimmy umutoza wabo mukuru babirimo nubwo atarasinya amasezerano.

Mulisa mu minsi ishize yari yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ari mu biganiro na Sunrise byo kuba yaba umutoza mukuru wayo.

Jimmy Mulisa aherutse guhabwa akazi mu ikipe y’Amavubi nk’ushinzwe ubusemuzi hagati y’abakinnyi n’umutoza.

Uyu mugabo kandi yari ‘ambasader’ w’irushanwa rya Airtel Rising Stars riherutse kurangira mu Rwanda.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • namukundaga nkiri umwana akina neza, nzakomeza kumukunda ari umutoza till i die!!

  • nukuri abayobozi ba sunrise bareba kure uriya muhungu azi football pe kandi arumvikana n’abakinnyi baramukunda cyane aratuje ntaribi rye pe, iriya kipe ikoze affaire iri sure dilue .jimmy mulisa Imana imiyobore mubyakora byose.turashimira kandi abayobozi ba sunrise kuricyo cyemezo bafashe.

  • ikaze mu rwamubyaye!arikose yize ubutoza?ababizi munsubize.

Comments are closed.

en_USEnglish