Month: <span>July 2015</span>

‘Knowless’ ngo iri guca ibintu i Burundi

Mu Rwanda niho bayise batyo umwaka ushize, ni Primus iri mu icupa rishya, no mu majyaruguru y’u Burundi niko bayita nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-Iwacu. Gusa mu Burundi ahandi bayita ‘Akabajou’. Mu mabara (bars) y’i Burundi ‘Knowless’ ngo niyo ica ibintu, nubwo bwose iki gihugu kimaze iminsi mu bibazo, gusa inyota yo ntaho ijya. Barabizi ko ako […]Irambuye

Inama zagufasha kwirinda kuribwa n’ingona

Ingona ni inyamaswa iba mu mazi magari, mu biyaga cyangwa mu migezi minini ariko hari n’ingona bavana aho bakazishyira ahantu habugenewe hororerwa inyamaswa z’agasozi (zoo) kugira ngo abakora ubushashatsi bazifashihse cyangwa bishyure amafaranga mu kuzireba. Abahanga mu bijyanye n’inyamaswa bavuga ko ingana ifite ubushobozi/imbaraga bwo guhekenya ikintu bukubye ubw’intare inshuro eshatu. Dr Simon Pooley wo […]Irambuye

Niwe ugiye kuyobora Banki nini mu Rwanda

Sanjeev Anand umuhinde wari umuyobozi wa Banki ya I&M (iyahoze ari BCR) uherutse kwegura ku mirimo ye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubu niwe ugiye kuyobora Banki y’Abaturage y’u Rwanda ihurije hamwe na BRD nk’uko bitangazwa na KT Press. Banki y’abarutage isanzwe ariyo Banki ngari ifite amashami menshi mu gihugu.  Ikigo Atlas Mara Ltd giherutse gutangaza […]Irambuye

Riderman yasezeye urungano mbere yo kurongora

Abinyujije kuri ‘page’ ya Instagram ye umuhanzi Riderman yagaragaje ifoto ari kumwe na Agasaro Nadia Fariq ugiye kuba umugore we iherekezwa n’amagambo akomeye yo gusezera urungano kuko agiye kumurongora byemewe n’amategeko n’imiryango. Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 nibwo Riderman aza gusaba uyu mukobwa iwabo ku Kicukiro no gusezerana imbere y’amategeko ku murenge. Mu byo […]Irambuye

Gisagara: Barasaba gutishyura ifumbire ku bw’igihombo cyatewe n’Izuba

Bamwe mu bahinzi bakoresha ifumbire ku nguzanyo ya Tubura bo mu karere ka Gisagara barinubira uburyo  Tubura ibishyuza kandi ngo n’amafumbire bahawe batarayakoresheje bitewe n’uko izuba ryacanye, bagasaba ko bagabanyirizwa amafaranga bari kwishyuzwa. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abo baturage bakwiye kubimenyesha ba agronome, ikibazo cyabo kigakurikiranwa. Abakoresha ifumbire ndetse n’imbuto ku nguzanyo ya Tubura […]Irambuye

UN yavuze ko amatora mu Burundi yabaye mu mutuzo

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 23 Nyakanga, Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango; Ban Ki-Moon yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga i Burundi yakozwe mu mutuzo n’amahoro. Ban Ki-moon yasabye amashyaka atavuga rumwe na Leta i Burundi guhosha imidugararo ikomeje kubera muri iki gihugu abahamagarira gukomeza kugirana […]Irambuye

Safi avuga ko kuva mu buzima bubi ujya mu bwiza

Urban Boys itsinda rimaze gukomera hano mu Rwanda, umwe mu bagize iri tsinda “Safi” avuga ko ibanga rituma bakorana imbaraga ubudasiba ari ukuzirikana aho bavuye bityo bakiha intego yo kugira aho bagera. Yabivugaga ahereye ku ifoto ye yo mu myaka 10 ishize. Ibi nibyo yabwiye Umuseke ubwo yavugaga ku ifoto ye yo mu mwaka wa […]Irambuye

Disi Dieudonné agiye kuba umutoza wa Athletisme

Izina rye rirazwi cyane mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda no mu mahanga, Disi Dieudonné aracyasiganwa ntabwo arahagarika ndetse ngo ntazi igihe azahagaraikira. Ubu ari mu Bufaransa aho yagiye mu isiganwa rya Paris-Versailles(16Km) aha ariko akazanahavana urundi rwego (niveau) mu gutoza imikino ngororamubiri, ateganya gutangira gukora aka kazi mu gihe kiri imbere ahereye mu gutoza […]Irambuye

Rubavu: Ubujura bwo gutobora inzu buhangayikishije abaturage

Mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi haravugwa ubujura bukabije bwibasira abaturage. Abaturage bo mu kagali ka Murara mu murenge wa Rubavu bavuga ko bibasiwe n’ubujura bwo gutobora inzu, naho mu murenge wa Gisenyi, ababajura biiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ bambura abaturage amafaranga na Telefoni. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Mme IMANIZABAYO Clarisse avuga ko hashyizweho ingamba […]Irambuye

Tuff-Gangs nyuma yo guca mu bihe bikomeye bagiye gusohora album

Tuff- Gangs itsinda rigizwe na Bulldogg, Fireman, Green-P na Jay Polly, ryamenyekanye kuva mu 2008 ubwo bishyiraga hamwe binyuze kuri producer Mbabazi Isaac uzwi nka Lick-Lick, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo noneho bagiye gusohora album yabo ya mbere. Iri tsinda ryakoze byinshi mu muziki nyuma riza gusa n’irisenyutse mu buryo bw’ibanga dore ko nubwo abarigize hari […]Irambuye

en_USEnglish