Digiqole ad

Ngoma: Abirukanywe muri Tanzania barasaba ifumbire yo gukoresha mu ‘ihinga’ ritaha

 Ngoma: Abirukanywe muri Tanzania barasaba ifumbire yo gukoresha mu ‘ihinga’ ritaha

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko amasambu bahawe ari mato kandi ngo yaragundutse k’uburyo atera ibi bikaba byaratumye ubu bashonje bityo bagasaba ababishinzwe kubaha ifumbire yazabafasha mu ihinga ry’ubutaha  bityo ‘ntibazongere gusonza’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo ntibwemera ko ubu butaka butera ariko bwongeraho ko icyo kibazo cyo kuteza kw’aba baturage batari bakizi ariko ngo ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana gishakirwe igisubizo.

 Iyi miryango igizwe n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania batuzwa  muri uyu murenge wa Zaza.

Buri muryango wahawe hegitari imwe y’ubutaka ariko ngo ntiyera.

Nyuma y’umwaka umwe bahinga aya masambu, abo baturage bavuga ko nta musaruro atanga, gusa babona bafashijwe kubona ifumbire ngo bashobora kuzajya babona umusaruro uhagije.

Umwe muribo ati: “Ubuzima bwa hano ni indyankurye! Ibyo byo ntidutinya kubivuga! Dutunzwe nuko umuntu ajya guca inshuro akabibona cyangwa akabibura”.

Mugenzi we yongeraho ko agasambu bakamuhaye ngo ariko ntacyo kamumariye kuko katera, kuriwe ngo hakenewe n’ifumbire.

Aragira ati: “Isambu barayimpaye ariko nta kintu duhingamo ngo tweze! Mbese ni ahantu habi cyeretse wenda tubonye nk’ifumbire niyo yahakora neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence ntiyemera ko ubu butaka butera gusa avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ubwo bakimenye ngo bagiye koherezayo umukozi ushinzwe ubuhinzi kugira ngo akurikirane iki kibazo babe bashaka uko gikemurwa.

Yagize ati: “Ntabwo nabihamya ijana ku ijana ko hatera ahubwo hari igihe ubutaka butera bitewe n’igihingwa wabushyizeho ndetse n’uko hateguye ariko ubu tugiye gusaba abakuriye ubuhinzi bahasure barebe icyo kibazo imiterere yacyo”.

Mu karere ka Ngoma hatujwe imiryango 210 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bakaba baragiye batuzwa mu mirenge itandukanye igize aka karere. Bubakiwe amazu ndetse bahabwa aho guhinga, buri mu ryango uhabwa hegitari imwe yubutaka.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aba bantu baribibereyeho neza muri Tanzaniya.Ntabwo batotezwaga kuko iyo batotezwa bari kuza muntsinzi kimwe nabandi muri 1994.Nuko leta yu Rwanda irabavangira karahava.Akumiro karagwira. Ubuse ,takuntu twaganira na Kikwete kuburyo asubiza abo bantu mubyabo?

  • abayobozi mu karere ka Ngoma babegere barebe icyo bakeneye maze bakibahe ntibazagire icyo bifuza bari iwabo

Comments are closed.

en_USEnglish